Abagore bafite uruhare runini mu kuzamura ubukungu bw’igihugu - FFRP
Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko ishinga amategeko (FFRP) riragaragaza ko mu myaka 25 ishize, abagore bagize uruhare runini mu iterambere igihugu kigezeho.

Iryo huriro rigaragaza ko kwima amahirwe abagore ntibajye mu mirimo itandukanye, ahubwo igaharirwa abagabo gusa byatumye abagore bahura n’ibibazo by’ubukene ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi ari bo bagize umubare munini w’Abanyarwanda.
Icyakora politiki ya Leta ishingiye ku buringanire n’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo yatumye ubu mu rwego rw’imiyoborere myiza u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere ku isi na 61% by’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko.
Depite Uwingabe Solange asobanura ko iterambere ry’abagore ryagezweho habanje kuvugururwa Politiki n’amategeko, bityo abagore babasha gushyirwa mu myanya ifata ibyemezo kandi umugore abasha kugira uburenganzira ku mutungo w’ubutaka.

Avuga ko gushyiraho amategeko na Politiki byatumye koko abagore biteza imbere, urugero akaba ari nko mu bukungu aho abagore bakoresha inguzanyo za banki, bavuye kuri 16% muri 2012; bakagera kuri 39% muri 2016.
Abagore kandi ngo bahawe amahirwe ku murimo aho bageze kuri 46,4% mu gihe abagabo bari ku ijanisha rya 62,7 naho mu kugana ibigo by’imari no kwaka inguzanyo, abagore bageze kuri 30% mu gihe abagabo ari 65%.
Kuba iyi mibare ikigaragaza ubusumbane ni ho Depite Uwingabe ahera asaba ko hakomeza kubaho ubufatanye bw’abagize umuryango mu kunganira Politiki y’igihugu igamije guteza umugore imbere.

Nubwo imibare igaragaza ko abagore bakiri hasi ariko, Depite Rwaka Pierre Claver uri mu ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko ishinga Amategeko avuga ko kuba umugore asigaye ahabwa umwanya agakora ari byo byatumye igihugu kirushaho gutera imbere.
Agira ati, “Ntimukagire ahandi hantu mushakira igituma igihugu cyacu gitera imbere, nta kindi ni uko abagabo twemeye no gushyira abagore mu mirimo”.
“Ntanze urugero niba ahantu hahingaga abantu babiri haje abantu icumi bakahahinga namwe murumva ko imirimo yakwihuta bagahinga hanini, ni ngombwa ko abana bacu b’abakobwa dukomeza kubaha ubushobozi bakiga bakaminuza bagakomeza gufasha igihugu mu iterambere”.
Uhagarariye umuryango mpuzamahanga wita ku iterambere n’imibereho myiza y’umugore n’umukobwa (Care Internatonal) mu Rwanda, avuga ko binyuze mu miryango nyarwanda batera inkunga, hakwiye kubaho ubufatanye bwayo n’inzego za Leta, kugira ngo izo nkunga zibashe kugirira abagore akamaro koko.

Agira ati, “Ubufatanye ni bwo dushyize imbere kugira ngo tubashe koko guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kandi turengere iterambere ry’umugore”.
“Ni byiza ko dukomeza gushyira imbaraga mu gushakira umuti ibibazo abagore bagihura na byo harimo n’ihohoterwa ribakorerwa”.
Inzego z’abagore kandi ngo zikwiye gushishikariza imiryango kurushaho kwita ku iterambere ry’umugore kuko ngo abagore ari bo babumbatiye indangagaciro za kinyarwanda nka ba mutima w’urugo.
Ohereza igitekerezo
|