Abagezwaho ibikorwa bakwiye kwitura kurusha gushima - Guverineri Mufulukye

Mufulukye Fred guverineri w’Intara y’iburasirazuba yasabye abaturage bubakiwe amazu n’abahawe urumuri kwitura babifata neza banakumira ibyabangamira umutekano.

Guverineri w'intara y'Iburasirazuba avuga ko gushima gusa bidahagije hakwiye no kubaho kwitura bafata neza ibyo bahabwa bakumira ibyaha.
Guverineri w’intara y’Iburasirazuba avuga ko gushima gusa bidahagije hakwiye no kubaho kwitura bafata neza ibyo bahabwa bakumira ibyaha.

Mufulukye Fred guverineri w’Intara y’Iburasirazuba avuga ko umuturage adakwiye guhabwa inzu ngo imusenyukire hejuru ayiraramo cyangwa imirasire y’izuba yaragize ikibazo ntamenyeshe ubuyobozi bumwegereye.

Avuga ko ibikorwa abaturage begerezwa bikwiye gusigasirwa bigafatwa neza.
Asaba abaturage kugira umuco wo kwitura kurusha gushima.

Ati “Inyutarano tubasaba ni ugukora ibikorwa bishyigikira umutekano cyane nk’ibyo byakozwe n’inzego z’umutekano, birinda ibiyobyabwenge, magendu cyane nk’abaturage bacu banyura mu nzira zitemewe bagatwara ibishyimbo Uganda.”

Guverineri Mufulukye avuga ko inyiturano nyayo ku buyobozi bubegereza ibikorwa ari ukwirinda ibikorwa bitari mu nzira nziza.

Umwe mu Banyarwanda birukanywe muri Tanzania acana itara ngo yereke abayobozi ko babakuye mu mwijima
Umwe mu Banyarwanda birukanywe muri Tanzania acana itara ngo yereke abayobozi ko babakuye mu mwijima

Yabibasabye kuri uyu wa 17 Kanama, ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi ifatanyamo n’abaturage.

Ibikorwa byakozwe muri uku kwezi hubatswe ibiro 2 by’imidugudu muri Ngoma na Gatsibo, amazu 7 y’abatishoboye, imwe muri buri karere, abaturage ibihumbi 2 bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza ndetse ingo 700, 100 muri buri karere zihabwa urumuri rukomoka ku mirasire y’izuba.

Hanakozwe kandi ubukangurambaga bwo kwirinda impanuka n’ibiyobyabwenge, inda zitateguwe mu bangavu ndetse no gutanga amaraso.

Commissioner of Police Jean Marie Vianney Nshimiyimana uyobora ishuri rya Police rya Gishari avuga ko igikomeye atari agaciro mu mafaranga k’ibikorwa byakozwe ahubwo icyo bizamarira abaturage.

By’umwihariko ngo urumuri rukwiye kumurikira amaso, ubwenge n’umutima barwanye ibyaha.

Agira ati “Agaciro gakuru ni ukureba kagize izihe nyungu ku munyarwanda, guhindura imyumvire, nk’ubukangurambaga wabuha akahe gaciro, sinzi ko muribubone agaciro mu gutanga amaraso ni ubuzima, hari ibyo muribushobore kubara ariko hari n’ibindi bitabarwa kandi bifite agaciro gakomeye.”

Inda ziterwa abangavu, kurwanya ibiyobyabwenge, yego ibimenwa wabibara ariko ubuzima bw’abo turengera? Urumuri aho rugeze umwijima urahunga, bakwiye kurukoresha rukamurikira ubwenge n’umutima bakarwanya ibibi.”

Mukakimenyi Jannet umwe mu banyarwanda birukanywe Tanzaniya wahawe urumuri avuga ko mbere bacanaga itoroshi cyangwa telephone ariko abana ntibabone uko biga.

Ati “Twacanaga itoroshi yashiramo amanda (Amabuye)tugacana telefone yashiramo umuriro ukarara mu kizima n’abagushaka bakakubura kandi ubwo twazisharijaga Bugaragara, twishimye abana babonye uko basubira mu masomo.”

Mukakimenyi na bagenzi be bavuga ko ibihugu babayemo batari babona ikimeze nk’u Rwanda.

Bavuga ko bakirukanwa Tanzaniya bakiriwe neza baratuzwa banahabwa imirima yo guhinga, amazi ariko urumuri rw’imirasire y’izuba yatumye bibonamo nk’abanya-Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka