Abafite ubumuga barashima amatsinda yo kuzigama bibumbiyemo kuko abafasha kwiteza imbere
Abantu bafite ubumuga bo hirya no hino mu Rwanda barashima Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda y’Abantu bafite Ubumuga (NUDOR) hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye babatekerejeho, bakabashyiriraho amatsinda yo kuzigama abafasha kwiteza imbere mu bijyanye n’ubukungu.
Ibikorwa by’ayo matsinda babikora binyuze mu mishinga ibiri, uwitwa ‘Zigama Ushore Ubeho Neza’ n’undi witwa ‘Dukore Twigire’.
Iyo mishinga ibiri ikorera mu Turere icyenda, turimo Huye, Rwamagana, Kicukiro, Bugesera, Burera, Rubavu, Ngoma, Muhanga na Gisagara, aho bafasha amatsinda kugira umuco wo kwizigamira kugira ngo abagize ayo matsinda babashe kubona amafaranga abafasha gukemura ibibazo bimwe na bimwe bahura na byo mu buzima.
Mu byo amatsinda abafasha harimo gukora imishinga mito mito ibafasha kwiteza imbere, amafaranga bakoresha akava muri ya yandi baba bizigamye.
Ubuhamya bw’aho bavuye n’aho bageze:
Mu bayobotse ayo matsinda abumbiye hamwe imiryango y’abantu bafite ubumuga, hari utanga ubuhamya bw’uko yagujije mu itsinda ibihumbi 35 Frw aguramo intama irabyara, ubu akaba afite intama eshanu.
Mugenzi we yagize ati “Itsinda Tuzamurane riramfasha kwiteza imbere. Ryampaye inguzanyo ndangura inyanya nkazisubiza nkabasha kwitunga n’umuryango wanjye. Nabashije gukodesha umurima ndahinga, ndasarura, ndongera ndahinga muri iki gihembwe cy’ihinga bitangoye ntabuze imbuto kandi ngahingira ku gihe. Ndagenda ngafata amafaranga yo kwishyura ubukode bw’inzu mbamo, bikamfasha simpore nzerera mu mazu y’abandi, nkabona n’ayo guhahisha ibyo kurya by’abana.”
Hari undi wagize ati “Mfite ubumuga bw’ingingo. Mu itsinda nagujije ibihumbi 30 nshora mu bigori ariko ubu tuvugana bihagaze mu bihumbi 60. Ku munsi w’isoko nshobora gucuruza ibigori nka 700 nkabirangiza. Ubu tuvugana muri iyi mifuka harimo ibigori nka 600.”
Undi ati “Mfite ubumuga kandi mfite n’umwana ufite ubumuga bw’amaso bwo kutabona. Nahereye ku bihumbi bitanu ndagenda ngura urukwavu rw’ibihumbi bine, hanyuma urwo rukwavu rugenda rwororoka, none ubu ngeze ku nkwavu 15. Inkoko na zo mwazibonye hano, ziri nko muri cumi na….”
Mugenzi we ati “Jyewe nagujije amafaranga ibihumbi bitanu ubwa mbere, ngura ibikoresho. Utu tuntu mboha tumviramo ibintu byinshi. Nkuramo amafaranga yo kwishyurira abana ku ishuri.”
Mu bandi batanga ubuhamya bw’icyo kujya mu itsinda byabamariye, hari uwagize ati “Mfite ubumuga bw’ingingo. Igihe cyo kurasa intego kigeze (igihe cyo kugabana ayo bizigamiye), ngabana ibihumbi 60 nongeraho andi ibihumbi 40 nkodesha umurima w’ibihumbi 100. Harimo puwavuro, intoryi, inyanya,… ni ukuvuga ngo nashoyemo ibihumbi 200, ariko muri rusange ntabwo nshobora kuburamo ibihumbi 500 abaye makeya, ashobora no kurenga.”
Akandi kamaro k’ayo matsinda ni uko baganira ku bibazo bahura na byo kugira ngo bishakirwe umuti, nk’uko uyu yabisobanuye, ati “Itsinda icyo ryamfashije, nari mfite umwana mpeza mu rugo bitewe n’ubumuga afite, nkajya numva mfite ipfunwe ryo kumusohora hanze bitewe n’ukuntu yari ameze. Ariko mbashije kuza muri iri tsinda rya Tuzamurane, babashije kuduhugura, batubwira ibibi byo guheza umwana mu rugo. Byatumye ntinyuka, mbasha gusohora umwana, bituma mbasha kumujyana ku ishuri, ubu arimo ariga.”
Undi yagize ati “Umwana natinyaga kumujyana aho abandi bana bari kubera ko afite ubumuga bwo kutabona. Naramuhishaga n’iyo nabaga muhetse, naramutwikiraga. Abantu iyo bambwiraga ngo reka turebe umwana, narababwiraga ngo arasinziriye. Ngeze mu itsinda baratuganirije, baduha inyigisho nyinshi, ni ho nahereye njya kumuvuza.”
Hari undi wagize ati “Nari umusinzi nywa inzoga zaranyishe, udufaranga mbonye nkatujyana mu nzoga. Noneho ngeze mu matsinda ndatangira ngura agatenge, ndatangira nishyurira abana amashuri. Tumaze kurasa ku ntego (kugabana ayo twazigamye) naruhukiye mu iduka ngura igitenge cyari cyiza kurusha ibindi, ngiki ndacyambaye, ubu ngenda mu muhanda nshinjagira numva nishimye.”
Mu bindi amatsinda yabamariye harimo kubaha ubumenyi butandukanye bubafasha gukemura ibibazo. Harimo urubyiruko rwafashijwe kwiga imyuga nk’ubwubatsi, ubuhinzi, kudoda, ubworozi n’ibindi.
Mu turere icyenda iyo mishinga ibiri ikoreramo, harimo amatsinda 1230 agizwe n’abanyamuryango 34,675. Bamaze kugira ubwizigame bugera kuri Miliyoni zirenga 400 Frw, amafaranga bagenda bagurizanya hagati yabo akaba asaga Miliyoni 300 Frw akaba abafasha muri iyo mishinga yo kwiteza imbere.
Theophile Murwanashyaka, umukozi wa NUDOR ushinzwe Porogaramu yo kubakira ubushobozi abantu bafite ubumuga, avuga ko guhuriza hamwe abantu bafite ubumuga mu matsinda bibafasha kugira umuco wo kuzigama no kugurizanya hagati yabo.
Amafaranga bagenda babona abafasha gukora imishinga mito mito ibafasha gukemura ibibazo bagenda bahura na byo.
Hari n’ibindi bikorwa bigenda bibakorerwa kugira ngo koko bwa bushobozi bwabo bwubakwe harimo no kubafasha guhinga no korora kijyambere. Babigishije n’uburyo bwo gutunganya ifumbire y’imborera kugira ngo ibafashe kubona umusaruro.
Theophile Murwanashyaka avuga ko abari muri ayo matsinda bishimira ko bagiye babona amafaranga babasha kwishyurira abana babo, hari n’abo byagiye bifasha kwiyubakira inzu bava mu buzima bubi bari barimo, abandi babasha kwiyishyurira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.
Ati “Ubona ko hagiye habamo impinduka nziza zibafasha kugira ngo babashe gukemura ibibazo bimwe na bimwe byari bibugarije. Turakomeza gushishikariza abataraza mu matsinda kugira ngo begere bagenzi babo babashe na bo kuza mu matsinda kugira ngo Abanyarwanda bose bazamukire hamwe babashe kwiteza imbere.”
Mu bindi byifuzo abafite ubumuga bagaragaza birimo kuba inyubako cyane cyane izo hambere zitorohereza abafite ubumuga mu kugera ahatangirwa serivisi, bagasaba ko byakwitabwaho. Bifuza kandi ko mu bikorwa by’amatsinda hakongerwa imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga, cyane cyane mu gukusanya no guhanahana amafaranga, cyangwa mu kwitabira inama, kuko akenshi bibasaba guhura nyamara bamwe bafite imbogamizi zo kugera aho bateranira.
Ohereza igitekerezo
|