Abafite ubumuga barasabwa gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside

Perezida w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda, Niyomugabo Romalis, arasaba abafite ubumuga muri rusange ndetse n’abakozi b’inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, bagaharanira kwigira ndetse bakanimakaza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”.

Mu butumwa yatanze ubwo NCPD yasuraga urwibutso rwa Murambi mu cyumweru gishize, Niyomugabo yavuze ko abafite ubumuga bagomba kurengerwa mu bihe by’akaga kubera imiterere y’ubuzima bwabo ariko muri Jenoside bakaba bataragiriwe impuhwe, bityo abafite ubumuga ubu bakaba bagomba guharanira kubaka ibyo Abanyarwanda bangije n’abafite ubumuga badasigaye.

Abagize inama y'igihugu y'abafite ubumuga mu Rwanda bunamira abazize jenoside yakorewe abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Murambi.
Abagize inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda bunamira abazize jenoside yakorewe abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Murambi.

Ati “Bakozi n’abafite ubumuga muri rusange, nyuma y’amateka atari meza yacu, ariko na nanone nyuma y’igikorwa cy’indashyikirwa ingabo zari iza RPA zakoze cyo guhagarika Jenoside, turagira ngo tubatere ingabo mu bitugu, twubake ubumwe bw’Abanyarwanda, twubake igihugu cy’u Rwanda, bityo tuzajye tugera kubyo twigejejeho kuko aritwe twabyigejejeho”.

Abafite ubumuga ngo ntibakwiye kwibagirwa amateka y’u Rwanda ahubwo bakwiye kuyashingiraho bubaka ejo hazaza bakosora aho ababakuriye batannye, kandi bagaharanira kubaka Ubunyarwanda nyabwo ngo bomore Abanyarwanda ibikomere basigiwe na Jenoside.

Abari mu nama y'igihugu y'abafite ubumuga ku rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi.
Abari mu nama y’igihugu y’abafite ubumuga ku rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi.

“Aya mateka yacu ntagomba kwibagirana n’isegonda na rimwe. Tuyahereho, turebe aho abari bakuru bacu batsikiye tuhakosore. Twitabire gahunda za Leta harimo gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ nsaba abantu bafite ubumuga bayitabire bumve Umunyarwanda nyawe, ukenewe, kugira ngo ahanagure intimba z’Abanyarwanda barokotse Jenoside bafite ku mutima uyu munsi, n’iz’Abanyarwanda bose muri rusange ku bw’ibisigisigi bya Jenoside,” Niyomugabo.

Abafite ubumuga barasabwa guhuza umugambi bakubaka igihugu cyabo ndetse bagaharanira kwigira no kwiyubaka.

Niyomugabo Romalis, perezida w'inama y'igihugu y'abafite ubumuga mu Rwanda.
Niyomugabo Romalis, perezida w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka