Abafite amafaranga bagiye kujya bayaguriza uturere tubungukire nk’abandi bacuruzi
Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gushishikariza abayobozi b’uturere two mu Rwanda kujya bagana isoko ry’imari n’imigabane igihe uturere dukeneye amafaranga, bagasaba amafaranga y’abaturage bakayakoresha kandi bakazabagenera inyungu.
Iyi gahunda uturere twatangiye gushishikarizwa tariki 24/09/2013 mu karere ka Rwamagana, ngo izajya ikorwa uturere dutanga impapuro mvunjwafaranga ku isoko, abafite amafaranga bose bayagurize akarere runaka mu gihe kirekire, hanyuma akarere kajye kishyura inyungu n’amafaranga y’umuturage uko igihe kigeze.
Umuyobozi w’isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (Rwanda Stock Exchange), Robert Mathu yabwiye Kigali Today ko ibyo bizajya bikorwa mu buryo bwitwa municipal bonds mu cyongereza.
Uko ubu buryo buzakora, akarere kazajya kagana ku isoko ry’imari n’imigabane gatange itangazo ko gakeneye amafaranga runaka, hanyuma abaranga bo ku isoko ry’imari n’imigabane bafashe umuturage wese ufite amafaranga kuyaguriza akarere mu buryo bwunguka kandi mu gihe kirekire.
Ibi bizajya bikorwa umuturage atanga amafaranga akarere gakeneye, nawe agahabwa impapuro zemeza ko agurije akarere runaka amafaranga, akazajya ahabwa inyungu mu gihe bumvikanye kuzagera akarere kamwishyuye amafaranga ye yose n’inyungu zayo. Izi mpapuro nizo bita municipal bonds.

Umunyamabanga Uhoraho muri minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Vincent Munyeshyaka yabwiye Kigali Today ko ubu buryo bwo kubona amafaranga uturere dukeneye buzafasha akarere kayakeneye kubona amafaranga menshi icyarimwe, noneho kakazasigara kishyura buhoro buhoro mu mafaranga uturere twose twinjiza buri munsi.
Ubusanzwe uturere tubona amafaranga tuyakuye mu misoro yakwa ku bikorwa binyuranye mu karere, andi akava mu kigega cya Leta, andi bakaba bayagurizwa n’amabanki ndetse no mu gihe akarere runaka kagiranye ubufatanye n’abikorera ku gitri cyabo bagafatanya gukusanya amafaranga.
Ubu buryo busanzwe bwose ariko ngo bwatumaga uturere tutabona amafaranga menshi ahagije mu gihe kimwe igihe hari ibikorwa bisaba imari nyinshi icyarimwe.
Uku gukoresha municipal bonds bita inyandiko mvunjwafaranga mu kinyarwanda ngo bizatuma akarere kabona amafaranga menshi icyarimwe kuko abayafite bose bazajya bayatanga ku isoko ry’imari n’imigabane, baba abantu ku giti cyabo, amabanki n’ibigo byose byaba bifite amafaranga kandi bakazaba bizeye kwishyurwa amafaranga yabo n’inyungu.
Iki gikorwa cyo gushishikariza inzego z’ibanze gushaka amafaranga ku isoko ry’imari n’imigabane cyatangiriye mu karere ka Rwamagana ahahuriye abayobozi bo mu turere tw’Iburasirazuba, bikazakomereza mu zindi ntara zose z’u Rwanda.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
ko numva ari danger ra?amafaranga yarabuze mubaturage ,twari duhanze amaso ngo BNR,MINECOFIN,bazane amafaranga muturere,mumishinga ,amafaranga yongere aboneke ,none ngo nutwo abaturage bafite ngo nibaduhe uturere,barusahurira munduru natwo batwirire,maze abaturage barindagire!turabyamaganye!
KO igihugu cyose gihindutse isoko gamwa? Gitifu azajya akora business n’abacuruzi bo mu karere; Nyumbakumi n’abauruza urwagwa n’utunyobwa .... ubwo mu rwego rw’igihugu naho iyo gahunda ni ukubagraho!!
Iyi gahunda yaba nziza mu gihe izaba imaze kunonosorwa neza, bakemeranya ku nyungu n’igihe ndakuka cyo kwishyurwa. Nibitaba ibyo, abazaguriza uturere bazayatamo babure n’aho barega!
Hagati aho ariko nk’uko Leta idukangurira gukorana n’amabanki, nanjye ndakangurira uturere kugana amabanki kuko nibo bafite mu nshingano kuguriza ababikwiye.
sha uturere niyiziye turaje tubambure abanzi baganye nujya kubarega abe ari nabo uregera.
aya murayahombye akarere ntikishyura
Yego ni byiza ariko bikwiye gusobanuka kuko aya
masezerano yakorwa nakarere nabafite amafaranga hashobora kuba ikibazo nkareta ihindutse.cg aka
rere kakabura ubwiwhyu.Nindebagana ngobarenganurwe.
Ni ugushishoza kuko hari uturere tumwe na tumwe dusanzwe twambura abaturage cyane cyane ba RWIYEMEZAMIRIMO cyangwa mu itangwa ry’ingurane ku bimurirwa ahandi
Imihigo noneho igiye kweswa buri wese abigizemo uruhare.Bond ariko bazazishyire kuri make nka 1000 Frw kuburyo ufite ubushobozi buciriritse nawe yashoramo kandi akaba ari ibintu areba mu karere ke. Aka ni agaciro umuntu aba yihaye kandi agahaye n’akarere ke.
Aha njye mfite impungenge ko uturere tugiye kuba bihemu igihe tuzananirwa kwishyura amafaranga yabaturage. None se niba tutabasha kwishyurira igihe rwiyemezamirimo wadukoreye tuzabasha kwishyura akayabo kamafaranga twagurijwe?!
Ni byiza aho kujya batwaka ifashanyo tuzajya tubaguriza kandi twese twunguke
iyi gahunda ni mudasumbwa rwose, dore ko ibi aribyo byihutisha iterambere kandi akaba ari indi sura nshya y’ubucuruzi urwanda rugezemo, bizafasha buri wese mu gutera imbera kandi bigirire rubanda nyamwinshi akamaro keza.