Abadepite ba Afurika bari gusuzuma uko umutungo kamere wakoreshwa neza

Abadepite baturutse muri bimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika biri mu muryango w’ibihugu bivuga icyongereza (CPA) biyemeje gukurikirana imikorere ya guverinoma z’ibihugu byabo, mu nama barimo gukorera i Kigali kuva tariki 13-15/01/2014, aho basuzuma ikoreshwa ry’umutungo kamere kugira ngo ugirire akamaro abaturage.

Inama y’abadepite bagize CPA igaragaza ko n’ubwo bimwe mu bihugu by’Afurika bifite umutungo kamere w’amabuye y’agaciro, amashyamba, peterori, amazi n’ibindi; ngo basanga ari byo biri inyuma mu majyambere; impamvu ngo zituruka ahanini kuri ruswa no gucunga nabi umutungo wa Leta.

“Nk’uko amategeko abiteganya, ni ngombwa ko Inteko ishinga amategeko yita ku micungire n’imikoreshereze inoze y’umutungo w’igihugu; tugomba kugenzura ibijyanye na peterori kuko ari ryo shingiro rikomeye ry’ubukungu “, nk’uko Depite Mula Innocent wo mu gihugu cya Uganda, yanenze uburyo umutungo w’ibikomoka kuri peterori ukoreshwa.

Perezida wa Sena, Bernard Makuza avuga ko ishyirwaho rya PAC ryagize uruhare mu kuba igihugu cyarateye intambwe igaragara mu by'ubukungu.
Perezida wa Sena, Bernard Makuza avuga ko ishyirwaho rya PAC ryagize uruhare mu kuba igihugu cyarateye intambwe igaragara mu by’ubukungu.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ngo kuba igihugu cyarateye intambwe igaragara mu by’ubukungu mu mwaka ushize wa 2014, harimo uruhare rw’Inteko ishinga amatekegeko, yashyizeho Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC), nk’uko byasobanuwe na Perezida wa Sena, Bernard Makuza.

Depite Karenzi Theoneste, ugize Komite nshingwabikorwa ya CPA, akaba na Visi Perezida wa PAC, yashimangiye ko kwakira inama ya CPA ari amahirwe yo kugaragaza ibyagezweho n’Inteko y’u Rwanda no kureba uko ibiva mu mabuye y’agaciro bikoreshwa.

Yagize ati “Akenshi ibihugu byateye imbere biza kugura amabuye y’agaciro bikayajyana kuyatunganya no kuyakoramo ibintu bitandukanye, ibyavuyemo bikagaruka iwacu bihenze cyane; ariko urabona ko Afurika imaze gukanguka, tugomba kujyana ibintu byatunganijwe”.

Aba badepite bari gusuzuma uko umutungo kamere wakoreshwa neza kugira ngo ugirire akamaro abaturage.
Aba badepite bari gusuzuma uko umutungo kamere wakoreshwa neza kugira ngo ugirire akamaro abaturage.

Ibihugu byitabiriye inama ya CPA bigamije kubahiriza imyanzuro y’inama y’umuryango w’ibihugu bivuga icyongereza yabereye i Vienne muri Autriche mu mwaka wa 2012; aho mu myanzuro byafashe harimo gushyiraho urwego rugenzura ikoreshwa ry’umutungo wa Leta.

Icyo gihe PAC y’u Rwanda yo yari imaze imyaka ibiri itumiza inzego za Leta, kwisobanura ku ikoreshwa ry’umutungo wa rubanda.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi ni byiza cyane ahubwo byagakwiye kuba byaraganiriweho kera cyane kuko dukeneye ko umutungo kamere ufasha afurika mu iterambere kandi ntago tuzabigeraho igihe udakoreshwa neza cyane

Silas yanditse ku itariki ya: 14-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka