Kirehe na Ngoma: Gukorana na BK byabafashije kwiteza imbere
Abaturage bo mu Turere twa Kirehe na Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba by’umwihariko abakiriya ba Banki ya Kigali (BK), barishimira ko imikoranire myiza yabo n’iyo banki yabafashije kwiteza imbere.

Kimwe mu byo bashima ni udushya na serivisi bavuga ko ari intangarugero bagezwaho n’iyo banki, ku buryo uyigannye ayibonamo mu cyiciro icyo ari cyo cyose, ari na ho bahera bavuga ko aho bagerageje kuyiyambaza yahabaye, bikabafasha kugera ku bikorwa by’iterambere bari baraburiye mu bindi bigo by’imari.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ku wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024, ubwo ubuyobozi bwa BK bwasuraga bimwe mu bikorwa by’abakiriya babo mu Turere twa Kirehe na Ngoma, hamwe no kubasobanurira impinduka zabaye kuri zimwe muri serivisi zitagisaba kujya kuzishakira ku cyicaro, kuko buri wese ashobora kuzisabira akoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga, kandi bitamusabye kuva aho ari.
Iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo kwizihiza icyumweru cyahariwe abakiriya, kuko nyuma y’ibiganiro habayeho gusabana hagati y’abayobozi, abakozi ndetse n’abakiriya ba BK.

Nyuma yo kwerekwa no gusobanurirwa serivisi zitandukanye abakiriya bashobora kubona bitabasabye kujya ku cyicaro muri gahunda ya Nanjye Ni BK, yatangijwe muri Werurwe 2024, abakiriya baranyuzwe banashimira ubuyobozi budahwema kubatekerezaho ngo burusheho kuborohereza.
Silas Niyitegeka ni umwe mu bahinzi bibumbiye muri Koperative ikora ubuhinzi bw’umuceri mu Karere ka Kirehe. Avuga ko bamaze imyaka irenga itanu bakorana na BK, kandi ko yabafashije mu bikorwa bitandukanye birimo kubaha inguzanyo y’abahinzi yatumye barushaho kumera neza.
Ati “Mbere twasabaga inguzanyo y’ubuhinzi ahandi bakadutinza, n’uburyo bakoramo bukadutinza, ariko ubu ngubu dusigaye dufata inguzanyo y’ubuhinzi muri BK, kandi iyo tubasabye inguzanyo ntabwo bishobora kurenga ibyumweru bibiri tutayibonye, kuko bagira gahunda nziza kandi zihuta. Ubu dufite inguzanyo twasabye ya miliyoni zigera kuri 200, tuzazishyura igihembwe cy’ihinga (season) nigisoza.”
Yvette Niwemutoni ni umwe muri ba rwiyemezamirimo bakorera mu Karere ka Ngoma. Avuga ko nk’abikorera baterwa ishema cyane na BK, kubera ko ibafasha cyane.
Ati “BK twarayigannye idufasha ku mafaranga menshi cyane kandi n’ubundi iracyadufasha nk’uko yabyiyemeje. Twebwe nk’abikorera twumva agaciro ka BK kuri twebwe, kuko nta wikorera n’umwe udatinyuka gufata inguzanyo muri Banki yacu ya Kigali, kandi nk’iriya nguzanyo bavuze y’abagore ya ‘Kataza na BK’ ndahamya ntashidikanya ko nzaba uwa mbere cyangwa uwa kabiri mu kuyifata.”
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, wari uyoboye itsinda ry’abakozi ba BK ryasuye ibikorwa by’abakiriya mu Turere twa Kirehe na Ngoma, yavuze ko icyumweru cyahariwe abakiriya kibasigira umukoro, kubera ko bahuza ibyo bakuye mu bakiriya nk’ibyifuzo cyangwa ibitekerezo bigashakirwa ibisubizo.
Ati “Ni ibintu natwe biduha imbaraga, kuko iyo uhuye n’umukiriya wahaye inguzanyo y’amafaranga menshi ugasanga ibikorwa byaragutse birunguka, natwe bidutera akanyamuneza kumva ko turi abafatanyabikorwa biteza imbere, bagateza imbere n’Igihugu, bikanaduha imbaraga zo kujya gufatanya n’abandi bakiriya kugira ngo twese dutere imbere.”

Zimwe muri gahunda abatuye Uturere twa Kirehe na Ngoma basobanuriwe, zirimo iya ‘Kataza na BK’, aho abari n’abategarugori bafite ibikorwa by’ubucuruzi bamaze igihe cy’umwaka bakora, bashobora gusaba bagahabwa inguzanyo itagira ingwate y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 15, ashobora kwishyurwa mu gihe kitarenze imyaka ibiri.
Ibindi ni ukwibutswa ko hari serivisi nyinshi zishobora gutangwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, aho umuntu ashobora kuzisaba akazibona akoresheje telefone cyangwa mudasobwa, bitamusabye kuva iwe mu rugo.
Kugeza ubu BK ifite amashami 66 ari mu bice bitandukanye by’Igihugu, yiyongeraho aba-agents barenga ibihumbi bitatu bashobora gufasha abakiriya kubona serivisi zitandukanye zitangirwa kuri ayo mashami no ku cyicaro gikuru.













Ohereza igitekerezo
|
Inyungu ni angahe ku I Jana?