70% by’abanyamuryango ba CSS bamaze kwiyubakira inzu
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’imari (Zigama CSS) gihuriwemo n’abagize inzego zishinzwe umutekano, bwatangaje ko kwizigamira no kugurizanya bimaze guhesha 70% by’abanyamuryango inzu zo kubamo.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya ZIGAMA CSS, Dr James Ndahiro, yatangaje ibi mu biganiro ngarukamwaka byo gusuzuma ibyagezweho n’iyi koperative uyu munsi tariki 30 Werurwe 2017.
Yavuze ko muri 2016, ZIGAMA CSS yungutse amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miriyari 6.8 ahwanye na 24% by’inyungu, mu gihe mu mwaka wabanje ngo bari bungutse Miriyari eshanu (5).
Dr Ndahiro yagize ati"Iyi nyungu yasaranganijwe abasirikare, abapolisi n’abakorera urwego rw’Imfungwa (RCS), bafashe inguzanyo ari benshi bituma imiryango yabo imererwa neza".
"Bimwe mu byo bayakoresheje ni uko 70% by’abanyamuryango bifite amacumbi bakaba batishyura ubukode, ndetse iyo bagize ikibazo biyambaza iyo koperative".
Mu mwaka wa 2016, ZIGAMA ngo yongereye inguzanyo itanga ku kigero cya 28% ugereranije n’iyo yatanze mu mwaka wawubanjirije, ikaba yaratanze inguzanyo z’amadosiye ibihumbi 120, aho umuntu umwe aba ashobora kubona inguzanyo zirenze ebyiri.
Ikindi ZIGAMA ivuga ko yishimira ngo ni uko 39% by’abanyamuryango bayo batajya bafata amafaranga mu ntoki kuko baba bakoresheje ikoranabuhanga ry’amakarita na telefone.
Leta y’u Rwanda isaba urwego rw’imari guteza imbere imyishyurire idakoresheje amafaranga, mu rwego rwo kwirinda gushajisha inoti kugira ngo Leta idahomba ayo kujya gukora izindi.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ahari ingabo haba hari n’imikorere myiza isobanutse, ibi bikaba aribyo bituma inyungu y’ibyo bakora igaragara cyane kandi ikaba ifitiye igihugu ndetse n’abaturarwanda bose akamaro! Ingabo z’u Rwanda si izo gufata imbunda gusa ahubwo ziteguye no kubaka igihugu!
TWIFUZAGAKO ABADAFITE AHO BABA BADUHA INGUZANYO ZAMAZU BAKAJYA BADUKATA BISANZWE