58.4% by’ingengo y’Imari ya Leta 2025-2026 azakomoka imbere mu gihugu

Komisiyo y’Imari n’Umutungo bya Leta imurika Imbanzirizamushinga y’ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2025-2026, hamwe n’ingamba z’igihe giciriritse (MTEF2025/26-2027/28), yagaragaje uburyo amafaranga azakoreshwa muri iyi ngengo y’Imari, amenshi akazava imbere mu gihugu kuko angana na 58.4%.

Igice kininicy'ingengo y'Imari ya Leta 2025-2026 azakomoka imbere mu gihugu
Igice kininicy’ingengo y’Imari ya Leta 2025-2026 azakomoka imbere mu gihugu

Perezida w’iyi Komisiyo, Depite Uwamariya Odette, yavuze ko amafaranga ateganyijwe mu ngengo y’Imari ya 2025/2026, azagera kuri Miliyari 7,032.5 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ati “Amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri Miliyari 4,105.2 z’Amafaranga y’u Rwanda bingana na 58.4%. Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 585.2 z’Amafaranga y’u Rwanda, naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri Miliyari 2,151.9 z’Amafaranga y’u Rwanda”.

Uburyo amafaranga azakoreshwa

Iyi mbanzirizamushinga igaragaza ko mu ngengo y’Imari y’umwaka wa 2025/2026, amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe (Recurrent Budget) azagera kuri Miliyari 4,298.4 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere (Development Budget) no mu ishoramari rya Leta (Policy lending, equity and investment), azagera kuri Miliyari 2,637.5 z’Amafaranga y’u Rwanda, nk’uko Depite Uwamariya Odette akomeza abisobanura.

Ati “Amafaranga akomoka ku misoro n’ibitari imisoro aziyongera agere kuri Miliyari 4,105.2 mu mwaka wa 2025/2026, avuye kuri Miliyari 3,442.8 mu mwaka wa 2024/2025 kandi akazakomeza kwiyongera akagera kuri 5,662.9 mu mwaka wa 2027/2028, bitewe n’amavugurura yo kongera imisoro (Tax to GDP ratio) igomba kugera kuri 21.5% muri 2035”.

Abagize Komisiyo y'Imari n'Umutungo bya Leta
Abagize Komisiyo y’Imari n’Umutungo bya Leta

Ishoramari rya Leta riziyongera, aho rizava kuri Miliyari 150.6 z’Amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2024/2025, rigere kuri Miliyari 760.6 z’Amafaranga y’u Rwanda, rikazibanda ahanini ku mishinga minini izana impinduka mu bukungu bw’Igihugu.

Inguzanyo z’amahanga zizagabanuka zive kuri Miliyari 2,151.9 z’Amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2025/2026, zigere kuri Miliyari 1,589.4 z’Amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2027/2028.

Uko amafaranga yasaranganyijwe hakurikijwe inkingi za NST2, Depite Uwamariya yagaragaje ko inkingi y’impinduka mu bukungu (Economic transformation) yagenewe 63% by’ingengo y’Imari yose, kandi ikazakomeza kwiyongera. Ikingi y’impinduka mu mibereho myiza (Social transformation) igenerwa 22%, naho inkingi y’iterambere ry’Imiyoborere igenerwa 15%.

Abadepite bitabiriye icyo gikorwa
Abadepite bitabiriye icyo gikorwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka