293RWf bahabwa ku kilo cy’umuceri udatonoye ngo arabahombya

Abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama muri Rusizi batangaza ko igiciro fatizo cyemejwe hagati yabo n’abanyenganda ku kilo cy’umuceri udatonoye kibahombya.

Umugore ari kugosora umuceri udatonoye. Abahinzi b'i Rusizi bavuga ko 293RWf bahabwa ku kilo cy'umuceri udatonoye ari make
Umugore ari kugosora umuceri udatonoye. Abahinzi b’i Rusizi bavuga ko 293RWf bahabwa ku kilo cy’umuceri udatonoye ari make

Igiciro fatizo cyemejwe ni 293RWf ku kilo kimwe cy’umuceri udatonoye ku bahinzi b’umuceri bo mu Karere ka Rusizi. Ahandi mu Rwanda ariko igiciro fatizo ni 279RWf ku muceri udatonoye.

Abahinzi b’umuceri muri Rusizi bashyiriweho icyo giciro hagendewe ku bintu bitandukanye birimo imvune umuhinzi ahura nazo, uko isoko rihagaze nuko inganda zagiye zigurisha.

Gusa ariko abo bahinzi ntibanyuzwe n’icyo giciro kuko ngo babona abanyenganda bunguka kuko bo umuceri utonoye bawugurisha 800RWf ku kilo kimwe. Bagendeye kuri ibyo ngo babona abanyenganda bahenda abahinzi.

Abahinzi bo bifuza ko ikilo kimwe cy’umuceri udatonoye nibura bakigurirwa kuri 300RWf ; nkuko Ntawigenera Théobald.

Agira ati "Ukurikije ibyo dukora ntabwo ashimishije, turatisha kuri menshi, tugakoresha amafumbire ugasanga ntacyo dusigarana wenda abatureberera babonye ari ayo adukwiye.

Ariko ntabwo adushimishije nibura byaruta batugereje kuri 300RWf kuko abanyenganda bagurisha kuri 800RWf ku kiro."

Abahinzi barifuza nibura ko igiciro cy'umuceri udatonoye cyashyirwa kuri 300RWf ku kilo kugira ngo bunguke
Abahinzi barifuza nibura ko igiciro cy’umuceri udatonoye cyashyirwa kuri 300RWf ku kilo kugira ngo bunguke

Abanyenganda batunganya umusaruro w’umuceri bavuga ko nabo bahendwa kuko ngo 293RWf baha abahinzi ku kilo cy’umuceri udatonoye ni menshi bagereranyije n’ibyo basabwa mu nganda kugira ngo batunganye umusaruro w’umuceri.

Bavuga ko ariko bitewe nuko babona umuceri wahuye n’indwara n’izuba ryavuye igihe kirekire bakwihanganira ibyo biciro ariko ngo bizatuma umuceri uvuye mu ruganda urushaho guhenda.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic asobanura ko hemejwe igiciro cya 293RWf ariko ngo abahinzi b’umuceri n’abawutunganya ntibabyumva kimwe bitewe n’ibyifuzo bya buri wese. Ariko ngo icyo giciro n’icyo bafashe kitagize uwo kibangamiye.

Agira ati "Twemeje igiciro cya 293RWf, urebye uyu mwaka hiyongereyeho 14RWf. Ni byiza ku muhinzi kuko hari icyiyongeraho kubyo akora.

Abahinzi bashobora kutabyishimira cyangwa abanyenganda ariko twe nk’ubuyobozi tujya hagati kugira ngo tutagira uwo turenganya."

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi avuga ko igiciro fatizo bashyizeho kibereye abahinzi n'abanyenganda
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi avuga ko igiciro fatizo bashyizeho kibereye abahinzi n’abanyenganda

Akomeza avuga ko igiciro fatizo ku rwego rw’igihugu ari 279RWf ku kilo cy’umuceri udatonoye, abahinzi bo mu karere ka Rusizi bo ngo babahereye kuri 293RWf kugirango barusheho kwishimira ubuhinzi bw’umuceri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka