2019 - 2020 uzarangira 499 batari bafite aho kuba bahafite

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe hamwe n’abafatanyabikorwa bako biyemeje ko uyu mwaka w’ingengo y’imari 2019-2020 uzarangira abatishoboye 499 batari bafite aho kuba bahafite.

Abafatanyabikorwa b'akarere ka Nyamagabe mu nama n'ubuyobozi bw'akarere
Abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyamagabe mu nama n’ubuyobozi bw’akarere

Babyiyemeje mu mwiherero w’iminsi ibiri bagiranye mu mpera y’icyumweru gishize.

Ni nyuma yo kubona ko iki ari kimwe mu bibazo bikomeye bibangamiye imibereho myiza y’abaturage muri aka karere, nyamara gishobora gukemuka buri wese abishyizemo imbaraga, nk’uko bivugwa na Faustin Kanani, umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa muri aka karere.

Agira ati “Hari ibikorwa biza gusubiza ibibazo bigaragara mu baturage, ibyo abafatanyabikorwa bakabikoraho buri munsi. Ariko ku nzu habayeho kwiyemeza ko buri mufatanyabikorwa yubaka byibura imwe, muri bwa buryo bwo kugenda dukemura ibibazo bibangamiye abaturage.”

Abafatanyabikorwa bakorera mu Karere ka Nyamagabe babarirwa muri 60. Buri wese yubatse inzu imwe ziriya 499 ntizagerwaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe ubukungu, Lambert Kabayiza, avuga icyiyemejwe ari ukubaka byibura inzu imwe kuri buri mufatanyabikorwa, ariko ko hari n’abazubaka izirenze.

Kandi ngo uretse abafatanyabikorwa bazwi ku izina ry’imiryango itari iya Leta, hari n’izindi nzego zihariye zizasabwa kubigiramo uruhare.

Ati “Dushobora gufata inzego z’abagore, inzu bakaba bayubaka, urubyiruko tukabaha inzu, Youth volunteers bo bamaze kwiyemeza kubaka imwe. Inzego nka Dasso, abakozi b’akarere, abikorera, inganda zikorera mu karere, buri wese akubaka inzu.”

Akomeza agira ati “Turabarura ibyiciro, ariko nitwicarana dushobora kuzasanga ubushobozi cyangwa se ukwiyemeza kwabo birenze ibyo twatekerezaga. Niba twavugaga inzu imwe ukaba wasanga banarenzaho.”

Kandi buri mezi atatu bazajya bicarana n’abafatanyabikorwa barebe aho uyu muhigo ugeze, hanyuma hafatwe izindi ngamba, ku buryo byanze bikunze ziriya nzu 499 zizubakwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka