U Rwanda na Luxembourg byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’Isoko ry’imari n’imigabane

Ku wa Gatatu tariki 23 Werurwe 2022, nibwo Ikigo cy’u Rwanda cy’Isoko ry’imari n’imigabane (RSE), cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’icya Luxembourg, umuhango wabereye mu Bubiligi.

Pierre Céléstin Rwabukumba na Arnaud Delestienne nyuma yo gusinya ayo masezerano
Pierre Céléstin Rwabukumba na Arnaud Delestienne nyuma yo gusinya ayo masezerano

Amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono n’abayobozi b’ibigo byombi, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Pierre Céléstin Rwabukumba, na Arnaud Delestienne wa Luxembourg, uyu muhango kandi witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi no muri Luxembourg, Dieudonné Sebashongore n’abandi batandukanye.

Amasezerano yasinywe agamije gushyiraho ubufatanye burambye hagati y’ibi bihugu byombi, no gutanga umusanzu mu kubaka ikiraro hagati y’inzego z’imari muri Luxembourg n’u Rwanda, hibandwa cyane cyane ku iterambere ry’imari rirambye ku mugabane wa Afurika.

Bizakorwa binyuze mu kubakira ubushobozi abakozi b’uru rwego bakorera mu Rwanda.

Mu ijambo rye, Rwabukumba yashimangiye akamaro k’aya masezerano mu bijyanye n’imari rirambye.

Yagize ati “Uyu munsi gusinyana ku mugaragaro n’ikigo cy’imari n’imigabane cya Luxembourg, ni ubuhamya bw’uko twiyemeje kudahwema no gushyigikira gahunda irambye y’iterambere ryashyizweho na Guverinoma zacu.”

Arnaud Delestienne, yavuze ko bishimiye gukorana n’ikigo cy’imari n’imigabane cy’u Rwanda, kuko ibi bigo bigira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu.

Amasezerano y’ubufatanye kandi ashimangira ubufatanye bukomeje kwiyongera hagati ya Luxembourg n’u Rwanda.

Igikorwa cyo gusinya aya masezerano kije nyuma y’aho Perezida Kagame , ku wa kabiri tariki 22 Werurwe 2022, yakiriye abayobozi b’Ihuriro mpuzamahanga ry’Ibigo by’imari, World Alliance of International Financial Centers (WAIFC) bari mu Rwanda aho bitabiriye inama y’ubutegetsi ya gatatu. Ihuriro mpuzamahanga ry’ibigo by’imari ryashinzwe mu mwaka wa 2018, u Rwanda rwarabaye umunyamuryango waryo mu mwaka wa 2020.

Ryashyizweho ku bufatanye bw’ibigo by’imari bya Luxembourg, Casablanca muri Maroc, Qatar, u Bubiligi na Jersey.

Abayobozi kandi bahuye na John Rwangombwa, Guverineri wa Banki nkuru y’Igihugu (BNR), baganira ku bijyanye n’urwego rw’imari mu Rwanda n’ingamba z’ibanze, no guteza imbere intego z’ibigo by’imari biciriritse.

Ikigo RSE cyatangiye gukora muri Mutarama 2011, gifite intego yo kuba ikigo gikora neza mu Karere u Rwanda ruherereyemo, kandi izina ryacyo rikazaguka ku ruhando mpuzamahanga kubera serivisi zinoze gitanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka