Rusizi: Haravugwa ubwumvikane buke muri koperative KOVEPO

Bamwe mu banyamuryango bagize koperative icuruza amafi n’ibiyakomokaho (KOVEPO) ikorera mu murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi ntibavuga rumwe na komite nyobozi na ngenzuzi bapfa ko iyi komite manda yayo yaragiye ikaba yaranze gukoresha amatora.

Ubuyobozi bw’iyi koperative bwo buvuga ko itegeko rigenga amakoperative ryahinduwe manda ikajya ku myaka ine, cyakora umukozi ushinzwe amakoperative mu murenge wa Kamembe asobanura ko atari byo ko ahubwo bashaka kurenganya abanyamuryango ku burenganzira bwabo.

Ubu bwumvikane bucye hagati yabanyamuryango na komite nyobozi muri iyi koperative KOVEPO bwatangiye kugaragara mu nteko rusange yabaye tariki 30/08/2012.

Bamwe mu banyamuryango ba koeprative KOVEPO.
Bamwe mu banyamuryango ba koeprative KOVEPO.

Bamwe mu banyamuryango bavuga ko umutungo wa koperative wacungwa nabi kuko nta genzura rikorwa.

Umuyobozi w’iyi koperative, Ndagijimana Janvier, avuga ko kuba amatora ataba ari uko inama rusange yabyanze kandi n’itegeko rikaba ryarahindutse. Ku kibazo cy’ibarura ry’umutungo avuga ko buri gihebwe abanyamuryango bagaragarizwa uko umutungo wabo uhagaze.

Umukozi ushinzwe amakoperative mu murenge wa Kamembe asobanura ko manda y’inama y’ubuyobozi muri koperative ari imyaka itatu kandi ko ntawemerewe gukora manda zirenze imwe.

Koperative KOVEPO icuruza amafi n'ibiyakomokaho kuva muri 2008.
Koperative KOVEPO icuruza amafi n’ibiyakomokaho kuva muri 2008.

Nsengiyumva akomeza avuga ko manda y’abagize inama y’ubugenzuzi ari imyaka ibiri kandi ko nta wemerewe gukora manda ebyiri zikurikirana bityo akaba asanga koperative idafite uburengenzira bwo guhindura itegeko ariyo mpamvu ibirikubiyemo bigomba kubahirizwa.

Koperative KOVEPO yatangiye gukora iyi mirimo yo gucuruza mafi n’ibiyakomokaho kuva mu mwaka 2008, kugeza uyu munsi ifite abanyamuryango 120.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka