Rusizi: Abacuruzi barashishikarizwa kugura impapuro nyemeza mwenda

Banki nkuru y’igihugu (BNR) irashishikariza abacuruzi n’ibigo by’imari bikorera mu karere ka Rusizi kugura impapuro nyemeza mwenda (treasury bonds) mu rwego rwo hubaka ubushobozi bw’isoko ry’imari n’imigabane , no kubona amafaranga yo gukoresha mu bikorwa by’iterambere.

Tariki 24/02/2014 BNR izashyira ku isoko impapuro nyemeza mwenda zifite agaciro ka miliyari 12.5 kandi abazagura izo mpapuro bazajya bahabwa inyungu za buri amezi atandatu nyuma y’imyaka 3 bakanasubizwa igishoro bashoyemo; nk’uko umuyobozi w’ungirije wa BNR, Nsanzabaganywa Monique, yabisobanuriye abanyemari bo mu karere ka Rusizi tariki 20/02/2014.

Umuyobozi wungirije wa BNR asaba abashoramari ba Rusizi kugura impapuro nyemeza mwenda.
Umuyobozi wungirije wa BNR asaba abashoramari ba Rusizi kugura impapuro nyemeza mwenda.

Abanyemari batandukanye bagaragaje impungenge zirimo kuba habaho guhomba bitewe n’impapuro ziba zaguzwe bityo kuzishyura bikaba byaba ingorabahizi ariko umuyobozi w’ungirije wa BNR yabamaze impungenge abizeza ko Leta itahomba kuko Banki nkuru y’igihugu izabikurikirana umunsi ku wundi.

Uru papuro nyemeza mwenda rumwe rufite agaciro k’amafaranga ibihumbi ijana kandi kurugura bikorwa binyujijwe ku kigo cy’imari ukorana nacyo. Amafaranga urupapuro ruzajya rwunguka ntaramenyekana ngo azashyirwaho hagendewe ku mubare w’impapuro zaguzwe.

Umuyobozi w’ungirije wa BNR yasobanuye ko iyo isoko ry’imari n’imigabane rikora neza urwego rw’imari muri rusange rubona amafaranga kuko ayo mafaranga akajya kubitswa mu bigo by’imari akaba ari nayo atangwamo inguzanyo.

Abanyemari n'ibigo bitandukanye biyemeje kuzagura impapuro nyemeza myenda.
Abanyemari n’ibigo bitandukanye biyemeje kuzagura impapuro nyemeza myenda.

Abanyarwanda bose bifuza kugura izo mpapuro ngo barabyemerewe ndetse n’abanyamahanga bafite nkonti mu Rwanda nk’Abanyekongo nabo bagura izo mpapuro.

Impapuro nyemeza mwenda ni igihe Leta ishaka kuguza amafaranga mu isoko ry’imbere mu igihugu cyangwa ahariho hose mu gihe runaka bakagenda bungukira uwaguze urwo rupapuro mu gihe baba bumvikanyeho ndetse bagasubizwa n’ayo baba barashoye mu gihe cyagenywe.

Kuba iki gikorwa cyatangijwe mu karere ka Rusizi ngo ni uko aka karere kabamo abashoramari bizewe mu kugira amafaranga menshi; nk’uko bitangazwa na Visi Guverineri wa BNR aha akaba yabasabye kurushaho kubisobanukira barushaho kwizigamira mu gushora imari zabo.

Kamuzinzi uhagarariye abacuruzi ku rwego rw'intara asaba abashoramari kugura impapuro biteganyiriza.
Kamuzinzi uhagarariye abacuruzi ku rwego rw’intara asaba abashoramari kugura impapuro biteganyiriza.

Kamuzinzi uhagarariye abacuruzi mu intara y’uburengerazuba atangaza ko bishimiye cyane ibyo babwiwe kuko ngo ari agashya kuri bo kuba Leta ibahaye agaciro kuko ubusanzwe iyi gahunda ngo yahabwaga amasosiyete manini.

Yasabye bagenzi be ahagarariye gushora amafaranga yabo muri izo mpapuro zunguka aho kugirango bakomeze kuyaryamisha mu mabanki atunguka cyangwa kuyashora mu izindi bizinesi batizeye niba bazunguka.

Kamuzinzi yijeje Visi Guverineri wa BNR ko Abanyarusizi bifuza kuba aba mbere muri icyo gikorwa kugirango ibikorwa byabo bikomeze gutera imbere.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka