RCA n’akarere ka Gasabo bahosheje amakimbirane ari muri Koperative COPCOM

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe iterambere ry’amakoperative (RCA) hamwe n’ubw’akarere ka Gasabo, bahosheje amakimbirane yari agiye gutuma abagize koperative COPCOM y’abacuruzi b’ibikoresho by’ubwubatsi n’ububaji mu mujyi wa Kigali, isenyukana n’ibikorwa byayo.

Bamwe mu banyamuryango b’iyo koperative bashinja ubuyobozi bwabo imikorere n’imikoreshereze y’umutungo mu buryo budasobanutse, kuko ngo batabanza kubagisha inama no kubaha amakuru. Amakimbirane yatumye imirimo yo kubaka inzu y’ubucuruzi ya COPCOM iri ku Gisozi ihagarara.

Gilbert Habyarimana, Umuyobozi wungirije wa RCA wagiranye inama n’abanyamuryango ba COPCOM ku cyumweru tariki 17/03/2013, yasabye ko aho kugirango koperative isenyuke, ahubwo abanyamuryango bayo bateza impagarara cyangwa abadashaka gutanga umugabane usabwa, ari bo bakwiye gusezera.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Willy Ndizeye we yagiriye inama abagize iyo koperative ko aho kugirango bahagarike imirimo ibateza imbere, bafite ububasha bwo gusaba komite nyobozi kuvaho niba ariyo iteza ibibazo, bakitorera abandi bayobozi bibonamo.

Byemejwe ko mu gihe kitarenze ukwezi, inteko rusange ya COPCOM izatora komite ngenzuzi nshya ndetse ikemeza cyangwa igahakana niba na Komite nyobozi ikwiye gusimbuzwa indi.

Bamwe mu banyamuryango bashinja komite nyobozi ya COPCOM gushyigikira ko komite ngenzuzi isanzweho yakomeza igakora kandi ngo yararangije manda yayo, ariko abayobozi ba COPCOM ibi babihakana bavuga ko nta mwanya wabonetse wo gukora ayo matora, bitewe n’uko mu nama ziba habamo kurondogora.

Igishushanyo mbonera cy'inzu y'ubucuruzi ya COPCOM, irimo kubakwa mu murenge wa Gisozi, ahahoze hitwa mu Gakinjiro.
Igishushanyo mbonera cy’inzu y’ubucuruzi ya COPCOM, irimo kubakwa mu murenge wa Gisozi, ahahoze hitwa mu Gakinjiro.

Andi makimbirane yatewe n’uko abanyamuryango bamwe bashinja ubuyobozi bwabo kugira uruhare mu kugura ibikoresho bidakomeye byo kubaka inzu ya koperative, bakaba basaba kuzishyura ba rwiyemezamirimo habanje kugaragazwa inenge z’ibitarakozwe neza.

Abo banyamuryango kandi bavuga ko batazi umubare w’amafaranga ava mu bukode bw’ibibanza bya koperative (igiparikwamo amakamyoneti n’icyigishirizwamo ibinyabiziga), ndetse ngo ntibazi aho ayo mafaranga ashyirwa kuko atavuzwe muri raporo yakozwe na RCA ku mikorere ya COPCOM.

Ubuyobozi bwa RCA bwasobanuriye abo banyamuryango ko bagomba gusaba ibyo bisobanuro komite nyobozi yabo, ariko nayo ntibasha gutanga ibisobanuro bibanyuze kuko idafite umucungamutungo, ndetse ikaba nta n’ibitabo by’iyongeramutungo ifite.

Bamwe mu banyamuryango kandi bagaragaje impungenge bafite z’imigambi COPCOM ifite, yo gusaba inguzanyo ya miliyari ebyiri muri banki ya BRD kugirango irangize inyubako y’ubucuruzi irimo kubakwa, aho bavuga ko bizabagora kuyishyura kuko ngo ari amafaranga menshi, kandi ngo nta gishingirwaho mu kugena uwo mubare ko ariwo ugomba gusabwa.

Iyo koperative kandi yari ifite ikibazo cyo kuzagabana ibyumba by’inzu y’igorofa yayo mu banyamuryango 321 bayigize, kuko bose bashaka kuzafata ibyumba byo hasi ku butaka. Inama yabaye ku cyumweru yashyizeho komite yo kwiga uburyo ibyumba byose byazahabwa abanyamuryango mu buryo bunogeye buri wese.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Naba n’aba barihagurukiye barivugira bananiwe kurebera umutungo wabo uribwa bicaye.

Koperative Baringa yitwa DUTUREHEZA ikorera muri MININFRA yaraduhejeje ntigaragariza Abanyamuryango bayo Amategeko ya ba rusange cgw ay’umwihariko, Komite y’Agateganyo yananiwe gukoresha Amatora. hari amfaranga arenga Miliyoni 500 azererezwa ku makonti utamenya ikoreshwa ryayo hari ukutagaragaza ibikorwa bya Kperative ngo Abanyamuryango bamenye aho bigeze n’ibibakorerwa Gutanga akazi mu buryo bufifitse abanyamuryango batabimenyeshejwe. Gutanga Amafranga ibihumbi 10,000 bise ngo adasubizwa ya buri kwezi ku bantu 600 bagize Koperative ukibaza icyo amazwa kikakuyobera. Ukibaza niba Koperative ishobora kuba a la fois Koperative n’Ishyirahamwe kandi ibyo bikaba RCA irebera dore ko bamwe bo muri RCA ari abayobozi b’iyo koperative.

Kubera iyo mikorere mibi bigaragara ko nta kizere cyo gucunga umutungo wacu neza

Mbonabihita yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

Ubwo se bakoze iki ko numva ibibazo babisigiye ba nyirabyo? Genda Gasabo uri Nyakwigendera!! Reka abo ba Rusaruriramunduru babe bayatapfuna maze ushatse kuvuga bamutere ubwoba! Amatora azajya kuba ibi byose byararangiye abatorwa bazaba bararangije kwitoza!!!

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 18-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka