Nyabihu: Abitabiriye amakoperative y’urubyiruko bamaze kugera kure

Abibumbiye mu makoperative y’urubyiruko asaga 15 yo mu karere ka Nyabihu bemeza ko bamaze kugera ku bikorwa by’iterambere bifatika kandi bishimishije babikesha gushyira hamwe, ubwumvikane, gusenyera umugozi umwe ndetse no kujya inama kubyo bakora bibateza imbere.

Murwanashyaka Bosco uhagarariye urubyiruko mu karere ka Nyabihu avuga ko iyo urubyiruko rwibumbiye mu makoperative, akamenyekana, akabona ubuzima gatozi, bagaharanira kugera ku iterambere rirambye, ayo makoperative aterwa inkunga akarushaho kuzamuka.

Kuri we asanga kwibumbira mu makoperative ari intambwe y’ingenzi ifasha urubyiruko kugera ku iterambere. Avuga ko abateye iyi ntambwe bamaze kugera kuri byinshi. Urugero atanga ni nka Koperative ZAFIK Zamuka Fishing Cooperative, yiganjemo urubyiruko yororera amafi muri Nyirakigugu.

Uhagarariye urubyiruko mu karere ka Nyabihu Murwanashyaka Bosco, araruhamagarira kwibumbira mu makoperative.
Uhagarariye urubyiruko mu karere ka Nyabihu Murwanashyaka Bosco, araruhamagarira kwibumbira mu makoperative.

Nzibikora Jean d’Amour, umwe mu banyamuryango ba koperative ZAFIK, avuga ko kuva batangiye mu mwaka wa 2007 bamaze kugira ishyamba bateye ryahabwa agaciro ka miliyoni 10 ndetse bakaba bafite n’amafi mu kiyaga afite agaciro kagera kuri miliyoni 10. Kugeza ubu kuri konti kuva batangiye kuroba mu gihe gito gishize, bamaze kugera kuri miliyoni 3 zirenga.

Ikindi kandi, buri munyamurango abona amafi ku buryo bworoshye, kuko agabanyirizwa igiciro ku buryo bushimishije.

Uretse iterambere ry’ubukungu, abanyamuryango 60 ba ZAFIK bibafasha mu mirire myiza iwabo.Iyi koperative ikaba yarafashijwe na PAIGELAC yabahaye amafi yo korora ndetse n’Inama nkuru y’urubyiruko yabateye inkunga.

Koperative y'urubyiruko ZAFIK yororera amafi mu murenge wa Jenda ni imwe mu zimaze kwiteza imbere.
Koperative y’urubyiruko ZAFIK yororera amafi mu murenge wa Jenda ni imwe mu zimaze kwiteza imbere.

Nk’uko amwe mu makoperative nka ZAFIK yo muri Jenda yorora amafi, COCO yo muri Muringa ibumba amatafari, ACER yororera mu murenge wa Rurembo n’izindi zimaze gutera imbere n’izindi.

Murwanashyaka arashishikariza urubyiruko kuzigiraho, kugira ngo rwibumbire hamwe, rwihangire imirimo kuko aribwo ruzagera ku iterambere rirambye.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka