Narabatumikiye - Perezida Kagame ku banyamigabane ba Banki y’Abaturage

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko yatumikiye abanyamuryango ba Banki y’Abaturage (BPR), batarahabwa inyungu ku migabane yabo cyangwa ngo bamenyeshwe imiterere yayo, kuko bayumva mu magambo gusa.

Abanyamigabane ba BPR nta makuru bafite ku mitungo yabo
Abanyamigabane ba BPR nta makuru bafite ku mitungo yabo

Abanyamuryango ba Banki y’Abaturage bagaragaza ko usibye kudahabwa amafaranga y’inyungu ku migabane yabo, yagiye igurishwa mu bigo bitandukanye birimo nka Atlass Mara na KCB, batanafite ibyemezo by’amafaranga yabo, ingano yayo n’uko yagiye yunguka, ku buryo uwashaka kuyakuramo yayatwara.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 09 Mutarama 2025, Perezida Kagame yakiriye ikibazo gisa nk’icyo yari yajegejweho mu mwaka ushize, n’ubundi ku kibazo cy’abanyamigabane ba BPR bakiri mu gihirahiro cy’imigabane yabo batazi irengero ryayo, kuko batayihabwa cyangwa ngo bahabwe urwunguko rwayo.

Umukuru w’Igihugu agaragaza ko n’ubwo atakurikiranye ngo abe yazanye igisubizo, ikibazo cy’abo baturage yakigejeje ku babishinzwe mu nama y’Abaminisitiri ngo gikurikiranwe, kandi ko akeka ko cyahawe umurongo.

Agira ati “Naratumitse, nabwiye ababishinzwe muri Minisiteri ndetse nabivugiye mu Nama y’Abaminisitiri, ariko ikibazo nagize ni uko ntakurikiranye ngo menye uko byagenze ariko naratumitse”.

Amakuru yahise atangazwa n’umukozi muri Perezidanse ya Repubulika, avuga ko Minisiteri y’Imari n’igenamigambi yakurikiranye icyo kibazo, kandi hari amakuru yatangaje ko kugeza mu Ugushyingo 2024, abanyamuryango bato ba BPR bari bamaze kwandikwa.

Agira ati “Hari amakuru makeya twakiriye avuga ko kugeza ubu KCB iri gushyira mu buryo bw’ikoranabuhanga amakuru ya buri munyamurynago, kugira ngo azahabwe icyemezo cy’imigabane ye n’uko yungutse, kandi ko bitarene ukwezi kwa Gashyantare 2025 icyo gikorwa kizaba kimaze kurangira”.

Banki y’abaturage yagurishijwe ite?

Banki y’abaturage yavutse mu 1975 ifite imikorere ishingiye ku mategeko agenga amakoperative, iza kuba banki y’ubucuruzi mu 2010, kuva ubwo abari abanyamuryango bayo bajya mu gihirahiro cy’uko imigabane yabo bazayihabwa.

Hari kandi ikibazo cy’uko abanyamuryango kuva iyo myaka yose, batigeze bahabwa inyungu ku migabane yabo, dore ko nta n’ibyemezo bigaragaza imigabane y’abari abanyamuryango byigeze bitangwa.

Abanyamuryango ba BPR bageze mu zabukuru nibo usanga bagaragaza ikibazo cy’uko bakoranye n’iyo banki, batanga imigabane nk’abanyamuryango mu bindi bigo, ariko batigeze bahabwa inyungu kuri iyo migabane, nk’uko itegeko rigenga amashyirahamwe, ibimina cyangwa amakoperative ribigena.

Abanyamuryango kandi ntibabashije kugaragarizwa agaciro k’imigabane yabo ngo uyikeneye ayitware, cyangwa n’ugumyemo ayishore azi icyo azunguka mu gihe runaka, kuva ubwo Banki yabo ikomeje kugenda ihererekanwa n’abashoramari batandukanye, barimo nka Atlass Mara, na yo iherutse kuyegurira Banki y’Abanyakenya, KCB.

Mu myaka ibiri ishize Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe ubukungu, yagejeje icyo kibazo kuri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, isaba ko hashyirwaho uburyo bwo kumenyesha abanyamuryango imigabane bafite muri BPR, abashaka kuyitwara bakayijyana cyangwa abakeneye inyungu nabo bakayibona.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na Banki nkuru y’Igihugu bibivugaho iki?

Minisiteri y’Imari n’Iganamigambi yo yagaragarije abo Badepite ko impamvu abanyamuryango ba BPR batahawe inyungu, ari uko ari nkeya cyane kuko ibarirwa muri zeru n’ibice ku ijana, kubera ubwizigame bwabo kabone n’ubwo imigabane yabo uyiteranyije yose usanga ibarirwa muri za miliyali.

Icyo gihe uwari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Uziel Ndagijimana, yavuze ko hagiye gukorwa ubukangurambaga, abanyamuryango ba BPR babyifuza bakaba bahabwa imigabane yabo, mu gihe kugabana inyungu byagorana bityo abashaka kuyivamo bakavamo, abashaka kugumana n’abayeguriwe nabo bakayigumamo bazi umutungo bafitemo.

Perezida Kagame avuga ko yatumikiye abayamigabane ba Banki y'Abaturage
Perezida Kagame avuga ko yatumikiye abayamigabane ba Banki y’Abaturage

Ubuyobozi bwa KCB bufite kugeza ubu Banki y’Abaturage, bugaragaza ko bufitemo 80% by’imari shingiro y’iyo banki, abanyamuryango ba BPR bagasaranganya imigabane isigaye, kandi ko abakenera kuyivamo bisaba kubakorera amafishi agaragaza imitungo yabo, umubare w’abagenda no gushaka ubagurira imigabane ngo babone uko batwara ayabo.

Abanyamuryango ba BPR babarirwa imigabane y’agaciro ka Miliyari zibarirwa mu 10, mu gihe KCB Group nk’umunyamigabane mukuru yihariye izibarirwa muri Miliyari 70frw.

BNR yari yiyemeje ko umwaka ushize wa 2024, hagombaga gusozwa igikorwa cyo gushakisha abanyamuryango bataraboneka bagashyirwa ku rutonde, uzabura imigabane ye ikazashyirwa hamwe ikajyanwa mu kigega cya Leta cy’imitungo ba nyirayo baburiwe irengero, maze abasigaye bagahabwa imigabane yabo cyangwa bakiyemeza kuyicuruza n’abashoramari bafite Banki y’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka