Muri Nyakanga, hacurujwe Miliyari ijana Frw ku isoko ry’imari n’imigabane
Ubuyobozi bw’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’ u Rwanda (RSE) bwatangaje ko ukwezi kwa Nyakanga kwasoje neza, kuko ibikorwa byanyuze kuri iryo soko bivuye mu nzego za Leta n’iz’abikorera byakusanyije miliyari zisaga 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Imibare ya Rwanda Stock Exchange, igaragaza ko isoko ry’ibanze (Primary Market) ryakusanyije miliyari 98 z’amafaranga y’u Rwanda, muri ayo amenshi akaba yaraturutse ku mpapuro mpeshamwenda yazamuye abiyandikisha biyongereye ku kigero cya 246%.
RSE igaragaza ko ubwo bwiyongere bwitezweho guteza imbere intego z’ingenzi z’iterambere zirimo no kwagura isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda ndetse no kubaka uburyo buhamye mu bijyanye n’ubukungu buciriritse.
Ikindi cyazamuye imari kuri iri soko, harimo icyiciro cya kabiri cy’isoko ryatanzwe n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari (International Finance Corporation - IFC), ahakusanyijwe miliyari 24, ndetse abashoramari bo mu Rwanda baryiyandikishijemo bakaba bariyongereye ku kigero cya 171,4%.
Rwanda Stock Exchange, igaragaza ko mu byo kwishimira harimo no kuba urwego rw’abikorera ndetse n’urwego rw’ubuvuzi, Ikigo Africa Medical Supplier PLC cyahawe uburenganzira bwo gukusanya miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda binyuze kuri iryo soko, mu mpapuro mpeshamwenda ndetse rukaba ari rwo rwego rwa mbere rw’ubuvuzi rubikoze.
Izi mpapuro mpeshamwenda zizishyurwa mu gihe cy’imyaka itanu, zizatangwa ku nyungu ya 13.25% buri mwaka, bikaba bishimangira intambwe ikomeye ikomeje guterwa mu kubyaza umusaruro ishoramari ry’abikorera mu rwego rw’ububuzi ndetse no guharanira gushyigikira uruhererekane rw’ibikoresho by’ubuvuzi.
Mu bikorwa by’abikorera kandi harimo n’uruganda rw’Ifu y’Ibigori rwa Mahwi Grain Millers, na rwo rwatangaje gahunda yo gutanga icyiciro cya kabiri cy’impapuro mpeshamwenda, ubu na rwo rukaba rwarashyizwe ku rutonde rw’ibigo byitabira isoko ry’imari n’imigabane.
Ibi bigaragaza ko ubwitabire mu bigo by’abikorera bukomeje kwiyongera, bikaba bishimangira ko bifite inyota yo kubaka igishoro kiramba binyuze mu isoko ry’imari n’imigabane, kwagura ibikorwa no kwimakaza umutekano w’ibiribwa.
Mu kwezi kwa Nyakanga kandi, RSE igaragaza ko Ikigo cy’Itumanaho MTN Group cyagaragaje ubushake bwo kongera uruhare rwacyo binyuze mu biganiro impande zombi zagiranye n’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (Capital Market Authority - CMA) mu kongerera imbaraga imikorere inyuze mu mucyo, kubahiriza amabwiriza ndetse no guhererekanya amakuru hagati y’abashoramari.
Mu gihe nk’icyo kandi Secondary Market nayo yakomeje gukora neza, kuko urebye ibyacururijweho byashimangiye ubwitabire bw’abashoramari kuri ubu basaga 100.000 bari muri iryo soko.
Mu bindi kandi hari raporo yakozwe ku bikorwa by’isoko ry’imari n’imigabane muri rusange, aho ishimangira ko ubucuruzi bwarikoreweho bufite agaciro ka miliyari 367,6 z’amafaranga y’u Rwanda, bikaba bishimangira uburyo ibigo by’imari bikomeje gufashwa kubona uburyo bunyuranye bwo guhaza abakeneye inkunga y’igihe gito.
Rwanda Stock Exchange, igaragaza ko ubwiyongere bw’ibikorwa by’isoko ry’imari n’imigabane mu kwezi kwa Nyakanga bushimangira uburyo iri soko rirushaho kugirirrwa icyizere nk’isoko y’urwunguko n’umusingi w’ishoramari rirambye.
Mu gihe umwaka ugikomeje, ubuyobozi bwa RSE bukomeje gushishikariza ibigo byinshi, birimo imishinga mito n’iciriritse n’abashoramari b’ibigo binini, kugana iri isoko ry’imari nk’isoko irambye yo kubona inkunga ndetse no kugira umutungo by’igihe kirekire.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|