Menya uko leta yagufasha umushahara wawe ukakubyarira inyungu

Isoko ry’Imigabane mu Rwanda (RSE), rivuga ko igice kinini cy’umusarurombumbe w’u Rwanda ungana na Miliyari umunani z’Amadolari, gipfushwa ubusa kuko kitabyazwa undi musaruro.

Pierre Celestin Rwabukumba wa RSE asaba abafite amafaranga kuyagura imigabane bakarya inyungu yayo, aho kurya igishoro
Pierre Celestin Rwabukumba wa RSE asaba abafite amafaranga kuyagura imigabane bakarya inyungu yayo, aho kurya igishoro

RSE igaragaza uburyo abantu bose bakora ku mafaranga, bashobora kubona inyungu nini ivuye mu kugura imigabane cyangwa impapuro mpeshwamwenda.

Ibyo ni ibisobanurwa n’umuyobozi wa RSE mu kiganiro yagiranye na Kigali today, aho asaba abakozi b’inzego za Leta, iz’abikorera n’izindi zigenga, gutanga imishahara yabo RSE ikayibacururiza.

Umuyobozi Mukuru wa RSE, Pierre Celestin Rwabukumba agira ati ”Mu Banyarwanda hari umuco wo kuvuga ngo ‘urondereza ubusa bukimara’, aho umuntu wabonye nk’ibihumbi icumi abinywera byose akarara abirangije.

Kugeza ubu umusarurombube w’Igihugu ungana na Miliyari umunani z’Amadolari y’Amerika, ariko muri ayo mafaranga yose abantu baba binjije ntibaramenya ko ifaranga ryose rishobora kubyara irindi.”

Avuga ko agaciro k’ibicuruzwa biri ku isoko ry’imari n’imigabane ari 40% kandi akaba ari amafaranga afitwe n’ibigo umunani gusa.

60% by’asigaye ngo acuruzwa na ba nyirayo cyangwa bakaba nta musaruro bayabyaza na busa.

Migisha Magnifique yavuze kuri gahunda yo kwigurira imigabane mu bigo by’imari, avuga ko umuntu ufite amafaranga ariko atazi uko yayabyaza umusaruro, yayaguramo imigabane.

Avuga ko amafaranga uko yaba angana kose umuntu wese afite amahirwe yo kuyaguramo imigabane cyangwa impapuro mpeshwamwenda(Bonds).

Ati ”Muri 2010 naguze imigabane y’amafaranga ibihumbi 48Frw muri Bralirwa, nyuma y’imyaka itatu bampa inyungu y’amafaranga ibihumbi 380Frw.”

Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA) rivuga ko ababishoboye bakwitegura kugura impapuro mpeshwamwenda Leta y’u Rwanda igiye kugurisha guhera ku wa gatatu tariki 23 Gicurasi 2018.

Banki Nkuru y’igihugu (BNR) ivuga ko izo mpapuro mpeshwamweda zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyari 10, akazishyurwa mu gihe kingana n’imyaka 10.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ahubwo ndatekereza icyaba cyiza ari uko habaho gusobanurirwa kubaturage ibijyanye ninyungu ziva mumigabane nimpapuro mpeshamwenda naho kuvuga ngo mugure ntibifite icyo bivuze ntamakuru umuntu afite. Maze nabantu bo muri kaminuza ntamakuru baba babifiteho urugero nkanjye nashatse amakuru mugihe kingana nimyaka ibiri mvuye mucyaro. ubwose ko ndi muri kaminuza nka mama cg papa bibera iyo bazamenya ibyiryo soko?

alias yanditse ku itariki ya: 25-11-2018  →  Musubize

Kamuzinzi we, ushoborakuba ntamakuru ufite kubijyanye n’ isoko ry’ imali mu Rwanda, cyangwa uwo mwagiranye ikiganiro wamuvugiye ibyo atavuze rwose kuko inkuru yawe irimo ikabyankuru rikomeye. ngo yashoye ibihumbi 48,000frw abonamo 380,000frw??? Mbaza jye wayiguze muri 2009 ikijya kw’ isoko bwambere ikaba yarampombeye, nkaba ntara bonamo na 100,000frw mumyaka hafi 9 yose.

kibihira john yanditse ku itariki ya: 22-05-2018  →  Musubize

Ako ntimukabeshye abantu rwose iyo bralirwa uvuga yaguhaye 380,000 mu myaka utari keretse niba atari iyi inaha kuko mu ma company yose ari kwisoko itanga dividend ziri hejuru ni BK

Fidele yanditse ku itariki ya: 22-05-2018  →  Musubize

Ni gute ugura imigabane ya 48000fr mumyaka 3 ugahabwa 380000fr ubu so ugukabya?

alias yanditse ku itariki ya: 21-05-2018  →  Musubize

Abanyarawanda nta bisobanuro bifatika bafite muri iri gura n’igurishwa ry’imigabane!ahubwo mufate ingamba zo ku manuka mwegere abaturage mubasobanurire icyo bivuga naho kubivugira i kgli gusa ntacyo bimaze cg ku bicisha mu binyamakuru hari n’abo bitageraho!

Muberuka yanditse ku itariki ya: 21-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka