Kwigishwa kwihangira imirimo byabakuye mu bukene

Urubyiruko rwigishijwe kwihangira imirimo muri gahunda ya ‘Huguka dukore akazi kanoze’ rwemeza ko rwikuye mu bukene kubera imishinga iciriritse rukora rukinjiza amafaranga.

Imishinga yahize iyindi yahembwe
Imishinga yahize iyindi yahembwe

Babitangaje kuri uyu wa Kane tariki 1 Ugushyingo 2018, ubwo bari mu biganiro byabahuje n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID), hagamijwe kugaragaza ibyo bagezeho ndetse abahize abandi bakanabihemberwa.

Abitabiriye icyo kiganiro baturutse hirya no hino mu gihugu, bakaba bibumbiye mu matsinda abafasha kwiteza imbere binyuze mu kwizigamira no gukora imishinga inyuranye ibinjiriza amafaranga.

Bayingana Sifa w’imyaka 21 utuye i Nyamirambo muri Nyarugenge, wari warahagaritse kwiga arangije ayabanza akajya no mu ngeso mbi, ibyo yahuguwemo ngo byamugiriye akamaro.

Agira ati “Nyuma yo kunanirwa kwiga nigize inzererezi, njya no mu kigare cyo kunywa ibiyobyabwenge. Naje kubyivanamo, nyuma menya iby’umushinga w’Akazi kanoze najye ndiyandikisha ntangira kwiga gukora imishinga itandukanye none natangiye kwiteza imbere”.

Arongera ati “Ubu nkora umushinga wo guhinga ibihumyo n’imboga ku buryo iyo nejeje mbonamo nk’ibihumbi 40 by’inyungu. Itsinda mbamo rya ‘One Direction’, dufite ikimina ku buryo nizigamira kandi umuntu ashatse amafaranga yo gukora igikorwa runaka arayahabwa, nizeye imbere heza”.

N'ubwo afite ubumuga, Bayisenge yize umwuga wo gukora inkweto none byamueinze gusabiriza
N’ubwo afite ubumuga, Bayisenge yize umwuga wo gukora inkweto none byamueinze gusabiriza

Bayisenge Christian wo muri Rulindo ufite ubumuga bw’ingingo, ngo ubukene bwari bumugeze aho iwabo bamugira inama yo kujya gusabiriza none ngo yamenye umwuga.

Ati “Kubera ubukene ntanabasha gukora, mu muryango bambwiraga ngo njye Nyabugogo gusabiriza ariko sinabikoze. Naje kumenya Huguka dukore akazi kanoze, njyayo niga gukora inkweto, none ubu nkorera umuntu, mbona 1000Frw buri munsi nkagura icyo nkeneye”.

Yongeraho ko mu itsinda arimo ateganya guhabwa ibihumbi 200Frw, noneho akayaheraho bityo agatangira kwikorera.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko, Emmanuel Bigenimana, avuga ko urubyiruko ruhagurutse rugakora cyane ari rwo ruzazamura igihugu.

Ati “Urubyiruko nta kwiheba, mwese muzi imbaraga Leta y’u Rwanda irushyiramo kuko ari rwo mizero y’igihugu. Ibibazo twanyuzemo ni byinshi ariko biza guhagarikwa n’urubyiruko, turizera rero tudashidikanya ko n’ikibazo cy’ubukene duhanganye na cyo ari rwo ruzagisubiza”.

Urubyiruko rwize kwihangira umurimo none ruragenda rwiteza imbere
Urubyiruko rwize kwihangira umurimo none ruragenda rwiteza imbere

Yakomeje abasaba gukunda umurimo, bakamenyera guhera kuri duke babashije kubona kuko ari two tuzabageza kuri byinshi bagatera imbere.

Muri ibyo biganiro byanahujwe no kwizihiza Umunsi wahariwe urubyiruko rwa Afurika, amatsinda ane yitwaye neza kurusha ayandi yahembwe, akaba yemerewe ibikoresho byo kwagura imishinga yayo ndetse iryabaye irya mbere ari ryo One Direction rihabwa n’igikombe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka