Koperative COOPEDU yahindutse sosiyete COPEDU Ltd

Koperative COOPEDU yasabye abanyamuryango bayo barenga ibihumbi 21 kwemeza ko imitungo bayibitsemo ibaye imigabane, kuko icyari Koperative gihindutse sosiyete y’ubucuruzi COPEDU Ltd, yitegura guhinduka banki y’imari iciriritse mu mwaka w’2014.

“Hari icyizere ko tuzagera ku ntego zo kugira banki, kuko abanyamuryango bamaze gusinyira kugira imigabane muri COPEDU barenga ibihumbi 13, ndetse tukaba tunafite miriyoni 789 muri miriyari 1.5 dusabwa nk’imarishingiro, kugirango tube sosiyete”; nk’uko Sano Anselme, Visi Perezida wa COPEDU Ltd yavuze.

Impamvu yo kuva ku ntera ya Koperative bagana kuri banki, ni uko COPEDU isabwa kongera abo iha inguzanyo, kandi abasaba iyo nguzanyo bagomba guhabwa iyo yifuza ku nyungu nto, ikishyurwa mu gihe kirekire.

Abanyamuryango ba COPEDU Ltd basabwe kwitabira kubitsa menshi, bakirinda kuyajyana mu yandi mabanki, kuko bitera iyo koperative kubura amafaranga yo guha abayisaba inguzanyo, kandi iyo igiye kuyashaka mu yandi mabanki, bituma itanga inguzanyo ihenze cyane.

Abanyamuryango barenga ibihumbi 13 bemeye kugura imigabane muri sosiyete COPEDU Ltd.
Abanyamuryango barenga ibihumbi 13 bemeye kugura imigabane muri sosiyete COPEDU Ltd.

Mukabideri Clarisse, usanzwe ari umunyamuryango wa COOPEDU, yakiriye neza icyemezo cyo kuyihindura sosiyete COPEDU Ltd, kuko avuga ko yifuza inguzanyo nyinshi cyane, kandi imuhendukiye kwishyura, kugirango yagure ubucuruzi bwe.

Icyatumaga abanyamuryango batitabira kuzigama amafaranga yose binjije muri koperative yabo cyavuyeho, kuko sosiyete igira imikoranire n’ibindi bigo ku buryo na sheki zayo zizajya zemerwa mu yandi mabanki.

COPEDU ivuga kandi ko izagaba amashami menshi mu gihugu kugirango yegere abanyamuryango bimuka ntibiborohere gukomeza gukorana nayo, ndetse ngo igiye gukoresha ikoranabuhanga nk’uko ibindi bigo by’imari bibigenza.

Uwari Perezida w’inama y’ubuyobozi ya COOPEDU, Dimitri Mukanyiligira Sissi, avuga ko kugira imigabane biha amahirwe menshi ba nyirayo, kuko uko umuntu agira myinshi, ni ko nawe agira ububasha bwo gufata ibyemezo no kubona inguzanyo yifuza, kurusha uko bisanzwe muri koperative, aho abanyamuryango baba banganya ubushobozi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka