Kigali: Koperative FODECO y’abacuruzaga ku gataro yashimiwe ubudashyikirwa

Ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative, hashimwe amakoperative yaranzwe n’imikorere myiza kandi agashobora guteza abanyamuryango bayo imbere harimo Koperative FODECO (Force’s Development Cooperative) yabaye indashyikirwa mu makoperative akorera mu mujyi wa Kigali.

Imbere gato y’Ikigo abagenzi bategeramo imodoka i Remera, mu mudugudu w’Ubumwe, Akagari ka Rukiri II, nko muri metero 300 uhasanga isoko ririmo ibicuruzwa binyuranye. Buri mucuruzi afite icyumba nibura kingana na metero kare imwe. Buri kazu gafite nomero ikaranga.

Abacuruzi bakorera muri iryo soko, abenshi bahoze bacururiza mu muhanda, birirwa mu macenga na Polisi ndetse na ba local defense. Abandi bahoze bacururiza mu kajagari ko muri Gare y’i Remera, ariko bose bishyirahamwe, bashinga Koperative FODECO (Force’s Development Cooperative).

FODECO yahawe igihembo ku rwego rw'Umujyi wa Kigali.
FODECO yahawe igihembo ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.

Mu myaka itarenze itanu batangiye, iyo koperative imaze gutera intambwe ku buryo uyu mwaka yashimwe ihabwa igihembo nka Koperative y’indashyikirwa mu mujyi wa Kigali.

Mutesi Julia, Umuyobozi wa Koperative FODECO atangaza ko igihembo bahawe kibereka ko bagomba gukora cyane kurushaho, kandi bibaha icyizere ko byose bishoboka.

Agira ati “Twishyize hamwe nk’abantu twahoze dukorera mu muhanda n’ahandi hantu hadasobanutse, kugira ngo duce akajagari. Ntitwahagaritse kuko n’ubu abandi bagicururiza mu muhanda iyo baje batugana turabakira, kuko aho dukorera tuhafite. Dufite intego yo kuvana bagenzi bacu mu muhanda”.

Akomeza agira ati “Icyatumye ahanini duhabwa igihembo, ni uburyo twihuta kandi tukaba dufite imicungire myiza y’umutungo wa Koperative, nyamara tutarahereye ku gishoro gihambaye. Tugiye gukomeza gucunga neza umutungo w’abanyamuryango, twagura n’imikorere, ndetse dushake n’ikibanza cyacu bwite”.

Bamwe mu banyamuryango ba FODECO n'igihembo bahawe.
Bamwe mu banyamuryango ba FODECO n’igihembo bahawe.

Mutesi Julia asaba abanyamuryango kurushaho gusenyera umugozi umwe bakirinda icyabacamo ibice, bagahuza icyerekezo, bakomeza guteza imbere koperative yabo. Anashimira kandi inzego zitandukanye zishinzwe amakoperative, kuko zakomeje kubaha inama no kubashyigikira.

Kakwikwiriye Vestine, utuye Kabeza mu murenge wa Kanombe ni umwe mu banyamuryango ba Koperative FODECO. Atangaza ko agicururiza ku muhanda yari yaragonderewe, yirirwa yiruka ahunga abashinzwe umutekano, rimwe na rimwe agahomba, ariko aho agereye muri Koperative yateye imbere.

Agira ati “Ubu nashoboye kwiyubakira inzu ifite amazi n’umuriro, kandi ndihira amashuri abana banjye batanu biga. Umukuru muri bo yiga mu ishuri ryisumbuye aho mwishyurira amafaranga ibihumbi ijana ku gihembwe. Natangiranye amafaranga ibihumbi mirongo itanu, ariko ubu n’uwampa miliyoni ebyiri nazicunga neza, kuko koperative yanyigishije.”

Isoko Remera koperative FODECO ikoreramo.
Isoko Remera koperative FODECO ikoreramo.

Niyitegeka Gerard w’imyaka 26 y’amavuko. Yize ibijyanye n’amashanyarazi ku rwego rwa Kaminuza. Ubu ni umunyamuryango wa Koperative FODECO. Atangaza ko atihutiye gushaka akazi, kuko bitari kumworohera, ahubwo yisunga Koperative.

Agira ati “Ntawe ugombye kwitinya cyangwa se ngo ategereze ko Leta izamuha akazi. Kujya muri Koperative hamwe n’abandi byanteje intambwe, kuko nta kibazo mu buzima busanzwe nagira kandi koperative nkoreramo ihari.”

Koperative FODECO yatangiranye abanyamuryango 96 mu 2010, ubu bageze kuri 212 bakora neza. Iyi koperative igizwe n’abagore 89 n’abagabo 123. Buri muryango yashoye amafaranga 50,000.

Iyo koperative yatangiranye imari shingiro y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana ane makumyabiri na bitanu, ubu ayo bagezeho asaga miliyoni makumabiri n’ebyiri (22,000,000Rwf).

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nukuri imana ijye ibana namwe mubikorwa byanyu byiterambere

samu yanditse ku itariki ya: 14-07-2014  →  Musubize

gukora cyane uhereye kuri ducye hafi yantatwo nibyo bizamuye iyi cooperative , rwose ni urugero rwiza rwa cooperative and mashyirahamwe yakarebeyeho gukora utiganda kandi uhereye kuri hafi yantacyo ariko kubera intumbero ufite ukazagera kubyo washatse

jean yanditse ku itariki ya: 14-07-2014  →  Musubize

ikigaragara aba bantu leta yarabafashije ku buryo bufatika ibakura mu mihanda ibafasha kwiteza imbere none umusaruro watangiye kugaragara byose birashoboka.

Yve yanditse ku itariki ya: 14-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka