Isoko ry’Imigabane ry’u Rwanda ryiyongereyeho Ikigo cyo muri Afurika y’Epfo

Kuri uyu wa mbere tariki 01 Kamena 2020, Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (CMA) kirakira ikigo cy’ishoramari mu by’ubuvuzi cyo muri Afurika y’Epfo cyitwa RH Bophelo Ltd.

Ahakorera Ikigo RH Bophelo i Johannesburg muri Afurika y'Epfo
Ahakorera Ikigo RH Bophelo i Johannesburg muri Afurika y’Epfo

RH Bophelo kibaye ikigo cya mbere kije ku isoko ry’Imigabane ry’u Rwanda kivuye hanze y’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, kikaba kiyongereye ku bindi bigo umunani bisanzwe bicuruza imigabane mu Rwanda.

Ibi bigo ni Banki ya Kigali(BK) Sosiyete Bralirwa, Crystal telecoms, I&M Bank ndetse n’ibindi bigo byo hanze y’u Rwanda ari byo Nation Media Group, Uchumi, Equity Bank na Kenya Commercial Bank(KCB).

Ikigo RH Bophelo cyanditswe nk’ikigo cy’ubucuruzi muri Afurika y’Epfo, kikaba cyaragiye ku Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Johannesburg muri Nyakanga 2017. Kivuga ko kuri ubu gifite ishoramari rikabakaba mu mafaranga y’u Rwanda miliyari 79(cyangwa miliyari imwe n’igice y’amarandi ya Afurika y’Epfo).

RH Bophelo ivuga ko igenzura neza ahantu ibona inyungu, hibandwa ku mikoranire n’abafatanyabikorwa kugira ngo serivisi z’ubuzima zitangwe ku bantu benshi kandi mu buryo bunoze.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, Eric Bundugu avuga ko kuza ku isoko ry’Imari n’Imigabane kwa RH Bophelo, bishyize u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga rw’ahantu abashoramari banyura bashaka kwagura ibikorwa bibyara inyungu.

Avuga kandi ko u Rwanda ruhawe icyizere nk’ahantu haberanye no gukorera ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Bundugu yakomeje agira ati: “Iki kigo kizabanza kwiyerekana mbere yo gushaka imari, nyuma yaho mu gihe cya vuba hari izakusanywa binyuze mu bashoramari batandukanye, baba abo mu Rwanda, mu karere no mu mahanga ya kure.”

Ikigo RH Bophelo na cyo kivuga ko cyihaye intego yo kwagura ibikorwa kigana hanze y’Afurika y’Epfo, kandi ngo cyizeye ko hazabaho imikoranire myiza hagati yacyo n’u Rwanda.

Itangazo rya RH Bophelo rikomeza rivuga ko kuba baje ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, ngo bizabaha ubushozi bwo gukomeza kwagukira mu bindi bihugu by’Afurika, ari na ko bunguka abanyamigabane n’abafatanyabikorwa bashya.

CMA ivuga ko ifite gahunda y’imyaka 10 yo guteza imbere Isoko ry’Imari n’Imigabane (Capital Market Master Plan), iyi gahunda ngo ikaba yitezweho kuzahindura u Rwanda igicumbi cya serivisi z’imari (financial hub) mu by’ubukungu muri aka karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe niba hari icyo mwamfasha kubinjyanye nogusobanukirwa isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda mwambwira.
Wenda nk’imigabane atanjya munsi(manimum).
Murakoze

UZAYISENGA Desire yanditse ku itariki ya: 1-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka