Imiyoborere myiza ni inkingi ya mwamba y’ishoramari

Abakuriye ibigo by’imari bitandukanye bemeza ko imiyoborere myiza y’igihugu ari yo ituma ishoramari ritera imbere.

Obadiah Biraro yemeza ko kuba ibigo bikomeye biza gushora imari yabyo mu Rwanda ari ukubera imiyoborere myiza iruranga
Obadiah Biraro yemeza ko kuba ibigo bikomeye biza gushora imari yabyo mu Rwanda ari ukubera imiyoborere myiza iruranga

Byavugiwe mu nama yateguwe n’ikigo cy’Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) ku bufatanye n’ikigo Mpuzamahanga cy’Imari (IFC), yitabiriwe n’ibigo by’imari bitandukanye birimo n’abanki, tariki ya 16 Ugushyingo 2016.

Iyi nama yari igamije kureba uko ibigo by’imari byo mu Rwanda bikorana n’inzego z’ubuyobozi kuko ziri ku isonga mu gutuma ishoramari ritera imbere.

Umuyobozi ukuriye IFC mu Rwanda, Ignace Rusenga avuga ko guhura kw’ibi bigo ahanini bigamije guhanahana ubunararibonye.

Agira ati “Niba udafite imiyoborere myiza mu gihugu ntushobora gukemura ibibazo biri mu byo ukora.

Ubuyobozi bwiza butanga umurongo ngenderwaho w’imikorere bityo abashoramari bakaza ari benshi mu gihugu, hakabaho guhanahana ubunararibonye bw’uko bikorwa n’ahandi.”

Uyu muyobozi yemeza ko ikigo akuriye gishyira imbere u Rwanda muri Afurika mu korohereza ishoramari. Anakangurira abanyemari kwitabira kuza kuhakorera.

Inama yitabiriwe n'abakuriye ibigo bitandukanye by'imari
Inama yitabiriwe n’abakuriye ibigo bitandukanye by’imari

Umuyobozi wa CMA, Robert Mathu avuga ko hagomba kubaho inzego z’ubuyobozi zireberera umutungo wa rubanda.

Agira ati “Leta y’u Rwanda ishishikajwe n’umutungo w’abaturage ushyirwa muri ibi bigo by’imari ari yo mpamvu hari inzego zinyuranye zigomba gucungira hafi imikorere y’ibi bigo.

Mu rwego rwo kubifasha gukoresha no gucunga neza imari abaturage baba barabiragije.”

Akomeza avuga ko ku bufatanye n’ubuyobozi, CMA irimo gukora ibishoboka byose ngo ibisabwa abashaka kuza ku isoko ry’imari n’imigabane ryo mu Rwanda byoroshwe.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Obadiah Biraro avuga ko CMA kuba iri mu Rwanda ari ikimenyetso cy’imiyoborere myiza.

Agira ati “CMA ni ikigo gikomeye ku rwego mpuzamahanga. Kuba cyaraje mu Rwanda kikiyandikisha kigatangira gukora, ni ikimenyetso cy’imiyoborere myiza iri mu rwego rw’imari cyangwa mu bukungu bw’igihugu."

Akomeza avuga ko kuba ibigo by’imari binyuranye bikomeje kuza gukorera mu Rwanda, bigaragaza ko imbere h’ubukungu bwarwo ari heza, byose ngobikaba bishingiye ku miyoborere myiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka