Dore ibyatuma amahanga yitabira Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda

Ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga uburyo bukoreshwa mu gucunga inyandiko z’agaciro, amasezerano mu by’imari yemewe n’amasezerano y’ihuzabwishyu wemejwe n’Abadepite, uzafasha u Rwanda guhiganwa ku isoko mpuzamahanga, ndetse n’abashoramari bo hirya no hino ku Isi babashe kwitabira Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda.

Minisitiri Murangwa mu kiganiro n'Abadepite
Minisitiri Murangwa mu kiganiro n’Abadepite

Imiterere y’uyu mushinga yasobanuwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa, tariki 19 Gicurasi 2025 maze Abadepite bashima ibiwukubiyemo baranawemeza.

Ati “Mu rwego rwo kureshya abantu batandukanye bo hirya no hino ku Isi kugira ngo bitabire Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, u Rwanda rwatangiye kuvugurura politiki n’amategeko birebana n’urwo rwego, kugira ngo rubashe guhiganwa ku isoko mpuzamahanga”.

Rimwe mu mategeko byagaragaye ko akeneye kuvugururwa, Minisitiri Murangwa avuga ko ari irigena uburyo inyandiko z’agaciro zibikwa, zicungwa zikanahererekanywa.

Impamvu y’ingenzi yatumye iri tegeko rivugururwa, hibandwa ku buryo bw’umwihariko ku igenamigambi riteganyijwe ku birebana n’Isoko ry’Imari n’Imigabane, ni ukoroshya imikorerere y’ibikorwa byo gucunga inyandiko z’agaciro (CSD) no kwemerera ibindi bigo bitari Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) gukora ibyo bikorwa.

Ikindi cyari gikenewe ni ugutandukanya inshingano ya Banki Nkuru yo gushyiraho amabwiriza agenga CSD n’iyo gucunga CSD nyirizina.

Ati “Kugira ngo Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda rigire ubushobozi bwo gupigana n’andi masoko ku rwego mpuzamahanga no ku rwego rw’akarere, ni ngombwa kubahiriza ibipimo n’amabwiriza mpuzamahanga birebana n’amasezerano mpuzamahanga y’igura ryo kwisubiza ibyagurishijwe, nyuma yo kwishyura igiciro kiri hejuru (GMRA) byashyizweho n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’amasoko y’imari n’imigabane (ICMA), n’Ishyirahamwe ry’abakorera mu rwego rw’inyandiko z’agaciro no ku masoko y’imari n’imigabane (SIFMA)”.

Uretse kuba harashingiwe ku igenamigambi riteganyijwe ku birebana n’Isoko ry’Imari n’Imigabane ryateguwe n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) mu gutegura uyu mushinga w’itegeko, hanashingiwe ku mahame ngenderwaho y’ingenzi agizwe n’ihame ryatangajwe n’Umuryango mpuzamahanga uhuza komisiyo z’ibihugu zishinzwe inyandiko z’agaciro (IOSCO) muri Gicurasi 2017.

Hari n’itegeko shusho ngenderwaho mu gutegura amategeko yerekeye ihuzabwishyu, hamwe n’Inyandiko ngenderwaho mu gutegura amategeko y’ihuzabwishyu, byatangajwe n’Umuryango mpuzamahanga uhuriweho n’abafite uruhare rukomeye mu isoko ry’imari n’imigabana (ISDA) mu 2018.

Abadepite basobanuriwe akamaro ko kuvugurura ayo mategeko
Abadepite basobanuriwe akamaro ko kuvugurura ayo mategeko

Minisitiri Murangwa ati “Impamvu nyamukuru yo kwifashisha inyandiko za politiki zavuzwe haruguru ni ukwinjiza ibitekerezo bishya mu itegeko rigenga CSD, ryabaye itegeko rikubiyemo ibintu bitandukanye bireba amasezerano mu by’imari yemewe, ingingo zerekeye ihuzabwishyu rikorwa igihe kitaragera n’amasezerano y’ubugwate mu by’imari”.

Guteganya ibyerekeye iyandikwa ry’ubugwate mu by’imari

Hamenyerewe ko CSD icungwa na BNR yandika ubugwate mu by’imari butangwa na ba nyiri inyandiko z’agaciro banyuranye. Icyakora, ibyo Banki Nkuru ibikora nta mategeko yihariye abiteganya. Uyu mushinga w’itegeko ugamije guteganya uburyo bwo kwandikisha ubugwate mu by’imari no koroshya ikoreshwa ry’ubugwate mu gihe uwabutanze ananiwe kwishyura.

Incamake y’iby’ingenzi byavuguruwe muri uyu mushinga w’itegeko

Ibirebwa n’uyu mushinga w’itegeko rishya byaraguwe hongerwamo ibyerekeye amasezerano y’ihuzabwishyu, amasezerano mu by’imari yemewe, ubugwate mu by’imari n’ihuzabwishyu rikorwa igihe kitaragera.

Ibisobanuro by’amagambo anyuranye byongeweho kandi bimwe mu bisobanuro byari bisanzwemo biravugururwa, kugira ngo bihuzwe n’ingingo zavuguruwe.

Umushinga w’itegeko uteganya ko CMA ari yo noneho igomba kuba urwego ngenzuramikorere rwa CSD, ukanateganya ububasha bwayo nk’urwego rushinzwe gushyiraho amabwiriza no gukora igenzura.

Uyu mushinga uteganya kandi urwego rushya rwitwa Inama y’Igihugu Ishinzwe CSD, rufite imiterere n’imikorere bizagenwa n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe. Inshingano y’ingenzi y’uru rwego ni uguhuriza hamwe abafatanyabikorwa ba CSD bose (Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, uhagarariye ababitsi b’imitungo, uhagarariye abahuza ku isoko ry’imari n’imigabane n’abandi), hagamijwe gushyigikira iterambere n’ingamba bya CSD.

Umushinga w’itegeko uteganya ku buryo bugaragara neza ibisabwa mu kwandikisha amasezerano y’ihuzabwishyu, n’ibyerekeye ikurikizwa ry’amategeko y’ikurikiranagihombo kuri bene ayo masezerano.

Inzira y’ikurikiranagihombo cy’umwe mu bagiranye amasezerano mu by’imari yemewe, ntigomba kubangamira ikurikizwa ry’amasezerano.

Umushinga w’itegeko uteganya ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi bishya. Uteganya kandi utanga ububasha bwo kugena ibindi byaha n’ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi binyuze mu mabwiriza.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka