BK Capital yahawe igihembo cy’Umuhuza mwiza w’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda
Ikigo cy’imari cya BK Capital cyahawe igihembo cy’Umuhuza mwiza w’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda mu 2024 (Best Securities House in Rwanda) gitangwa na Euromoney.
BK Capital, ni ikigo cy’imari gishinzwe kugurisha imigabane, cyahawe iki gihembo kubera uruhare rwacyo mu buhuza ku isoko ry’imari n’imigabane, guhanga udushya bikajyana no guteza imbere urwego rw’imari mu Rwanda.
Mu isuzumwa ryakozwe, ryagaragaje ko BK Capital igira uruhare rukomeye cyane binyuze mu bikorwa byayo, bikanashimangira ubuyobozi bwayo muri uru rwego rw’ubuhuza mu by’imari n’imigabane.
Mu mpera za 2023, iki kigo cyafatanyije na Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD), binyuze mu gushyira ku isoko impapuro mpeshamwenda mu buryo burambye cyangwa se by’igihe kirekire (Sustainability-linked bond, SLB).
Izi mpapuro mpeshwamwenda, zari zigize igice kinini kingana na miliyari 150FRW (miliyoni 113 z’amadolari y’Amerika) muri gahunda y’ibijyanye n’imari mu buryo burambye, ni naryo shoramari rinini ryanditswe mu rwego rw’imari n’miigabane mu Rwanda ndetse rikaba n’itangizwa ry’uburyo burambye mu gihugu.
Igice cya mbere cy’izo mpapuro zifite agaciro ka miliyari 30FRW, (miliyoni 23 z’Amadolari y’Amerika) zitabiriwe ku kigero kingana 103%, naho icyiciro cya kabiri giherutse gushyirwa hanze kingana na miliyari 33.5FRW (miliyoni 25 Z’Amadolari y’Amerika) zaguzwe ku mpuzandengo y’130% bishimangira icyizere gikomeye isoko rifitiwe.
Uruhare rw’iyi gahunda y’impapuro mpeshwamwenda mu buryo burambye, rwarushijeho kwiyongera no gutuma Banki y’Isi irushaho kongera inguzanyo zayo iha Guverinoma y’u Rwanda. Byongeye kandi, BK Capital niyo yayoboye gahunda yambere y’impapuro mpeshamwenda zigamije kurengera ibidukikije zizwi nka ‘Green bonds’, kuri ubu abashoramari bakaba bari kubasha kuzigura Green Bond mu Rwanda.
Prime Energy, niyo yashyize bwa mbere ku isoko ry’u Rwanda, izo mpapuro zifite agaciro ka miliyari 9,5 Frw (miliyoni 7 z’Amadolari y’Amerika)
Mu myaka ibiri ishize BK Capital nayo yagize uruhare runini binyuze mu gufasha ibigo byigenga no mu bijyanye n’imitungo itimukanwa. Hakusanyijwe agera kuri miliyari 90FRW (million 72 z’Amadolari y’Amerika) binyuze mu gufasha abikorera ku giti cyabo ariko muri gahunda yo kubyaza musaruro amahirwe mashya.
Ntabwo ari ibyo gusa kuko mu rwego rwo koroshya uburyo bwo kubona igishoro, BK Capital yashyigikiye iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.
Udushya mu ikoranabuhanga na serivisi
BK Capital ikomeje guhanga udushya, iteza imbere abakiliya no kubafasha kugira ubunararibonye bijyanye na porogaramu (Software) nshya mu by’ubuhuza yoroshya uburyo bwo kugura no kugurisha imigabane, bigafasha itangwa ry’amakuru, kandi bigabanya amakosa yaterwaga n’uburyo byakorwagamo butari ikoranabuhanga.
Byongeye kandi, iki kigo cyagerageje korohereza abashoramari hakoreshejwe ikoranabuhanga (Digital onboarding tool for retail investors) mu kuborohereza kugura impapuro mvunjwafaranga, no kugabanya ikoreshwa ry’impapuro no kurushaho gufata neza abakiliya.
BK Capital irateganya kurushaho kunoza imiyoborere ndetse n’ibisabwa ndetse no koroshya amategeko agenga imishinga mito n’iciriritse kugira ngo nayo ibashe kwitabira isoko ry’imari n’imigabane.
Ibijyanye na BK Capital Ltd
BK Capital yahoze yitwa BK Securities aho yatangaga serivisi z’ubuhuza ku isoko ry’imari n’imigabane kuva mu 2012, ikaba ari ikigo cya BK Group, kimwe mu bigo binini mu rwego rw’imari mu Rwanda.
BK Capital, ni cyo kigo kinini mu Rwanda kizobereye mu gutanga serivisi z’ubuhuza ku isoko ry’imari n’imigabane, gitanga kandi ubufasha mu micungire y’imishinga y’ishoramari, kuyobora, ubujyanama ndetse na serivisi z’imari.
BK Capital ni umunyamuryango w’Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (RSE) ndetse gikorana na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).
Ohereza igitekerezo
|