Banki ya Kigali iritegura gutanga inyungu ku bayiguzemo imigabane

Banki ya Kigali (BK) irateganya gutanga inyungu ku bantu bose bafitemo imigabane, nyuma yo kunguka miliyari 8.2 umwaka ushize.

Ubwo yahuraga na bamwe mu bafatanyabikorwa bayo, kuri uyu wa kabiri tariki 14/02/2012, umuyobozi mukuru wa BK yatangaje ko inyungu yabonetse yaturutse muri miliyari zigera kuri 60 z’umutungo bwite iyi banki ifite.

Yasobanuye ko nk’uko byemejwe abanyamuryango ibihumbi bitandatu b’iyo banki bazajya bahabwa icya kabiri cy’inyungu ikindi kikaguma muri banki kigakomeza gukoreshwa mu iterambere rya banki.

Amafaranga yose BK yungutse umwaka ushize ni miliyari 8.2. Umugabane umwe waguzwe amafaranga 125 wungutse amafaranga 6.2 y’amanyarwanda. BK imaze kugira abanyamigabane bagera ku bihumbi bitandatu.

Banki ya Kigali yiteguye gukomeza gukorana n’ibindi bigo byose byo mu Rwanda, kugira ngo ikomeze igire iruhare mu iterambere ry’igihugu nk’uko umuyobozi mukuru w’iyo banki yabisobanuye.

Iyi nama yari ihuje bamwe mu bashoramari bagura imigabane muri iyi banki, ibanjirije indi rusange ya buri mwaka izahuza abanyamuryango bose iteganyijwe kuba tariki 27/04/2012.

BK yashinzwe mu 1966, niyo banki ya mbere mu Rwanda kuko kugeza ubu yihariye 33% by’isoko ryose ryo mu gihugu. Amashami 46 ifite mu gihugu hose ayifasha guha serivisi abakiriya bayo bahoraho bagera ku bihumbi 100.

Emmnuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndasaba ko Bk yakoroheraza n’abandi banyarwanda bashaka kugura imigabane muri iyi minsi

Sylion regis muramira yanditse ku itariki ya: 27-06-2012  →  Musubize

Twaguze imigabane ariko kandi turabaturage tutabijijutsemo cyane. gusa twagiriye ikizere abanyarwanda bayoboye Bank yacu BK. none twabasabaga ko mwajya muduha ibisobanuro n’amakuru kubyerekeye ayo mafaranga yacu n’uburyo tuzajya tunguka tukavamubukene. Email zacu murazifite cyangwa mtubwire aho tuzajya tuya kubaza. Murakoze Mugire AMAHORO
y’IMANA

ancilla Musindarwejo clavery yanditse ku itariki ya: 24-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka