Amikoro macye ya SACCO azibuza gushora amafaranga mu bikorwa bibyara inyungu

Bamwe mu bakuriye ibigo byo kubitsa no kuguriza bizwi ku izina rya SACCO bemeza ko ibibazo by’ubushobozi bikigaragara mu mutungo wazo bizibuza gushora imari mu bikorwa bitandukanye byazibyarira inyungu.

SACCO zakunze guhura n’ikibazo cy’uko abaturage zashyiriweho nta mafaranga baba bafite, abandi bakihitiramo kugana amabanki.

Kuba ibigo bishorwamo imari nk’isoko ry’imigabane (CMA) bisaba uwifuza kurigana kugira byibuza amafaranga agera kuri miliyoni 100, biba bihabanye n’ubushobozi bwa zimwe muri za SACCO; nk’uko Freddy Musengimana uyobora SACCO KOZIGUNDU yo mu karere ka Gasabo, yatangaje ubwo we na bagenzi be bahugurwaga ku mikorere y’isoko ry’imari nimigabane, kuri uyu wa gatanu tariki 25/05/2012.

Yatangaje ko bitoroshye ko SACCO zakwitabira iryo shoramari kuko bakirwana n’ubushobozi bwo kwiyubaka, kuko hari n’izitarenza igishoro cya miliyoni 15. Ati “Tubona tutazabishobora kuko bisaba byibura ishingiro rya miliyoni 100. Icyiciro duherereyemo kugeza magingo aya ntago byoroshye kukivamo kandi turakiyubaka ku buryo bitoroshye”.

Kuba SACCO zitazitabira isoko ry’imigabane si uko zitumva akamaro kabyo kuko baniyemeje kuzasakaza ubutumwa hirya no hino kugira ngo uzabishobora azabyitabire, nk’uko Musengimana akomeza abitangaza.

Charles Furaha ushinzwe amategeko muri Capital Market Authority (CMA), atangaza ko icyo bifuza cya mbere ari ubukangurambaga, byashoboka bakanashoramo imari yabo. Ati: “Kugira ubumenyi byabafasha gusobanurira bagenzi babo kandi biri mu nshingano za CMA gukora ubukangurambaga”.

Yakomeje yemeza ko kugeza ubu amategeko azitira ibigo bito mu kugura imigabane ku isoko, ariko hakaba hari uburyo buri kwigwaho bwo kubifasha.

Ikigo cy’Imari n’Imigabane (CMA) cyashinzwe mu 2008; mu byo gikora ni uguhuza no gukora ubujyanama ku ishoramari mu isoko ry’imari n’imigabane.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka