Abanyeshuri bahize abandi mu irushanwa rya ‘Capital Market’ bahembwe

Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (Capital Market Authority/ CMA), cyahembye abanyeshuri bahize abandi mu irushanwa ngarukamwaka rya University Challenge, ribaye ku nshuro yaryo ya cyenda.

Eric Rwigamba ahemba umwe mu batsinze
Eric Rwigamba ahemba umwe mu batsinze

Abo banyeshuri ba za kaminuza zitandukanye, bahatanye mu byiciro bibiri birimo kwandika ndetse n’ibazwa ku bumenyi rusange, bufite aho buhuriye no kwizigamira ndetse n’Isoko ry’imari n’imigabane.

Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2022, nibwo hari hagezweho guhitamo abanyeshuri batatu muri 15 bageze mu kiciro cya nyuma.

Mu marushanwa y’ibazwa uwaje ku mwanya wa mbere ni Faustin Habimana, uwabaye uwa kabiri ni Iverson Mico Nsabagasani, mu gihe uwabaye uwa gatatu ari Egide Tumukunde, batsinze mu kiciro cy’ibazwa ku bumenyi rusange bufite aho buhuriye no kwizigamira ndetse n’Isoko ry’imari n’imigabane.

Eric Bundugu, Umuyobozi wa CMA ahemba uwatsinze
Eric Bundugu, Umuyobozi wa CMA ahemba uwatsinze

Abatsinze mu kiciro cyo kwandika, uwa mbere ni Pascal Niyomuremyi, uwaje ku mwanya wa kabiri ni Samuel Tuyisenge mu gihe uwa gatatu yabaye Daniel Mwenedata.

Aba batsinze ku rwego rw’Igihugu, mu gihe hari abandi babashije guhagararira ibyiciro by’Intara n’Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya University Challenge, ritegurwa n’ikigo cya CMA.

Ku ruhande rwa CMA yateguye iryo rushanwa, Eric Bundugu, Umuyobozi mukuru w’icyo kigo akaba yasabye abo banyeshuri kuba ijwi rya bagenzi babo aho biga, bakabumvisha ibyiza byo kwizigamira no kugana Isoko ry’imari n’imigabane, kuko byabafasha mu kuzabona igishoro bazatangirana umunsi bazaba bavuye ku ntebe y’ishuri.

Eric Rwigamba, umuyobozi w’urwego rushinzwe guteza imbere imari muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, wari witabiriye uwo muhango, yasabye urubyiruko kugira umuco wo kwizigamira bakiri bato, hagamijwe kwishakamo ibisubizo bibfasha ubwabo, imiryango yabo ndetse n’Igihugu muri rusange, abibutsa ko ubumenyi bakuye muri iryo rushanwa atari ubwo kujya kwicaza gusa.

Yagize ati “Uyu munsi turishimira ko abanyuze muri iri rushanwa mu myaka 8 ishize batangiye gushyiraho amatsinda mu kwizigamira no gushora. Mu by’ukuri abatsinze ni abazavana ubumenyi hano bakajya kubushyira mu bikorwa, bagatangira kwizigamira no gushora ubushobozi bwabo mu bikorwa bibabyarira inyungu ndetse babishishikarize bagenzi babo.”

Mu rwego rwo kubatoza umuco wo kwizigama, abatsinze muri iryo rushanwa bahawe ibihembo by’umugabane ku Isoko ry’imari n’imigabane, aho kuba amafaranga afatika.

Muri buri cyiciro, uwa mbere yagenewe umugabane w’ibihumbi 400Frw, uwa kabiri yahawe uw’ibihumbi 300Frw, mu gihe uwaje ku mwanya wa gatatu yagenewe umugabane ufite agaciro k’ibihumbi 200Frw.

Ni irushanwa ryitabiriwe n’ibigo 37 bya za kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda, aho abanyeshuri barenga 1000 biyandikishije kuzahatana guhera ku wa 19 Mata 2022, muri bo 30 bakaba barabashije kubona ibihembo ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali.

Eric Bundugu aganira n'abitabiriye icyo gikorwa
Eric Bundugu aganira n’abitabiriye icyo gikorwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka