Abakozi ba Leta bakanguriwe kwitabira Isoko ry’Imari n’Imigabane

Kubahoniyesu Theogène wigaga mu mwaka wa Gatatu muri Kaminuza y’u Rwanda muri 2017, avuga ko we na bagenzi be baguze imigabane y’agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 600Frw muri BK no muri Equity, hashize imyaka ibiri bagabana igishoro n’inyungu birenga amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi 900Frw.

Inyungu ibyo bigo byari bimaze kubungukira yarengaga amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi 300, kandi nta kindi bakoze usibye kwicara gusa bagategereza.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ibinyujije mu Kigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA), yatangiye gushishikariza abakozi b’ibigo bya Leta kwitabira Isoko ry’Imari n’Imigabane.

Ubu bukangurambaga bwatangiye muri uku kwezi k’Ugushyingo 2022, bugamije kwereka abakozi ba Leta amahirwe ariho yo kuzigama no gushora imari by’igihe kirekire.

Umukozi wa CMA ushinzwe ubu bukangurambaga, Migisha Magnifique, agira ati "Ni nka ya yandi umuntu akubwira ati ’ntwerera nakoze ubukwe’, nawe ushobora kuyitwerera, nko mu Iterambere Fund ho bahera ku kwakira umusanzu w’amafaranga 2000."

Migisha avuga ko umuntu ubashije kugura impapuro mpeshwamwenda (bonds), yunguka ku mwaka arenze 12,5% by’ayo yashoye.

Ni mu gihe uwaguze imigabane mu bigo by’ubucuruzi nka BK, BRALIRWA, CIMERWA, Equity Bank, I&M Bank, KCB, MTN, NMG, RHB na UCHM, cyangwa kwizigamira mu Iterambere Fund, na we yunguka rimwe na rimwe arenze ayo.

Ati "Ngaho nawe tekereza kuba washoye miliyoni yawe imwe bakaguha inyungu y’ibihumbi 125Frw buri mwaka, kandi cya gishoro watanze kigakomeza kunguka andi buri gihe".

Ikigo CMA kivuga ko uwifuza gushora amafaranga ye mu Isoko ry’Imari n’Imigabane ahita yegera abo bita abahuza bakamufasha gukorana n’ibigo yihitiyemo.

Abaganiriye na Kigali Today bitabira Isoko ry’Imari n’Imigabane bavuga ko aho bizeye cyane ari mu mpapuro mpeshwamwenda Leta ishyira ku Isoko kuko ngo itajya ihomba, n’ubwo uwahashoye imari ngo bimusaba kumera nk’uwibagiwe ibyo atanze kuko aba azayahabwa nyuma y’igihe kinini.

Migisha avuga ko muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST1), u Rwanda rwihaye icyerekezo ko muri 2024 ubwizigame ku bantu ku giti cyabo buzagera kuri 23.9%.

Migisha avuga ko bazakomeza gusobanura no kwigisha Abanyarwanda ibijyanye no gushora imari no kwizigamira nk’uburyo bwo gutegura ejo hazaza heza kuri buri Munyarwanda.

Umwe mu bakozi ba Leta witwa Pascasie Kamanzi avuga ko yari asanzwe yaraguze imigabane muri bimwe mu bigo by’ubucuruzi bifite imigabane ku Isoko akabona inyungu imufasha gusoza amashuri yari yatangiye, ndetse akaba akomeje guhabwa inyungu ya buri gihe kuko ngo atigeze atanga igishoro cye.

Ikigo CMA kivuga ko abakozi ba Minisiteri zose n’ibigo bizishamikiyeho ari bo bagezweho bakangurirwa gushora amafaranga bafite ku Isoko ry’Imari n’Imigabane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ndifuza kwiyeza imbere mbinyujije mwisoko ryimari nimigabane ,my contact 0780784911

TUYISENGE Eric yanditse ku itariki ya: 26-10-2023  →  Musubize

Ese umuntu yabonana namwe gute kugirango ABA yagura imigabane mubigo runaka

TUYISENGE Eric yanditse ku itariki ya: 26-10-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza?Nashakaga kubaza ese ubwirwanikiko ikigocyimari kirikugurisha imigabane cyangwa izo mpapuro mpeshwa mwenda?
Nonese ushakakugura imigabane wanyura mu zihe nzira?
Nonese iyo nyungu ya 12.5% ntabwoishobora kurenga cyangwa ikajyamunsi? Mudusobanurire rwose birambuye dutangire tubikangurire nabandi twiteguye kubafasha mu bukangurambaga.Murakoze rwose Imana ibahe umugisha!!!!🙏🙏

Alias yanditse ku itariki ya: 7-10-2023  →  Musubize

NOnese ikibazo mfite kugura umugabane biherakumafaranga

angahe.

Irakoze medard yanditse ku itariki ya: 2-06-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza nashakaga kubaza ese uko umuntu Yaba yifite kose yagura imigabane cg hari amafaranga umuntu atagomba kujya munsi! Ese wamenya gute ko ikigo runaka Kiri kugurisha imigabane! Ese umugabane umuntu yasobanura ko ari amafaranga ateye gute mudusobanurire murakoze

Nambazimana onesphore yanditse ku itariki ya: 8-01-2023  →  Musubize

Nonese ushaka kugura imigabane abarizahe? Bisaba kujya I kgl se? Mwadusobanurira neza

Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 20-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka