Abanyarwanda bagiye kwigisha ku by’imari n’imigabane

Urwego rushinzwe isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) rwagiranye amasezerano n’Ikigo cy’Abongereza cyigisha icuruzwa ry’imari n’imigabane (CISI), kikazahugura abateza imbere ishoramari mu Rwanda.

Abayobozi ba CISI na CMA bagiranye amasezerano y'imikoranire mu by'amahugurwa, kuri uyu wa kane.
Abayobozi ba CISI na CMA bagiranye amasezerano y’imikoranire mu by’amahugurwa, kuri uyu wa kane.

Helena Green, Umuyobozi ushinzwe imishinga y’iki kigo(cyitwa Chartered Institute for Securities & Investment (CISI), yavuze ko bahaye u Rwanda integanyanyigisho zijyanye n’ishoramari n’ubucuruzi bw’imigabane n’ifaranga, nk’uko ngo babikoze mu bihugu birenga 36 byo hirya no hino ku isi, birimo ibiri mu muryango wa Afurika y’uburasirazuba EAC.

yagize ati "Iyo hari ubunyamwuga bw’ibigo by’ishoramari mu by’imigabane, igihugu kibona abashoramari benshi. Ibi turabihamya dushingiye ku bo tumaze gukorana nabo hirya no hino ku isi."

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa CMA, Robert Mathu nawe yashimangiye ko ikigo ayobora ngo kigiye kugira agaciro ku rwego mpuzamahanga, mu gihugu hakazaboneka imirimo myinshi bitewe n’ishoramari rizaba rizanywe n’iterambere ry’imari n’imigabane.

Visi Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya CMA, Eric Rwigamba yasobanue ko umuntu ukora ku isoko ry’imari n’imigabane agomba kwihugura yishyuye byibura ibihumbi 80Frw kuri buri somo, mu gihe cy’imyaka itatu amasezerano azamara, nyuma ikigo CISI kikazasoza gihaye ubushobozi Abanyarwanda bazajya bahugura abandi.

Aya masezerano yo guhura abakorera Isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda, yashyizweho umukono imbere ya Ministiri w’Imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, John William Gelling.

Nabo bashimangiye ko Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda ryari rikeneye abakozi bafite ubushobozi buhambaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka