U Rwanda rwongeye kugurisha impapuro nyemezamwenda za miliyari 15

Ku nshuro ya kane, kuri uyu gatanu tariki 21/11/2014, u Rwanda rwongeye gushyira ku isoko ry’imari n’imigabane impapuro zisaba kuyiguriza miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda azishyurwa nyuma y’imyaka irindwi; akaba ari amafaranga agamije kubaka ibikorwaremezo binyuranye.

Minisiteri y’imari n’iganamigambi (MINECOFIN) na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) bagaragarije itangazamakuru uburyo Leta irimo kugirirwa icyizere n’abagura izo mpapuro nyemezamwenda, kuko ngo ubwo hagurishwaga miliyari 12.5 azishyurwa nyuma y’imyaka itatu igipimo cy’abazishakaga cyageze kuri 140%, hongeye kugurishwa miliyari 15 azishyurwa mu myaka itanu abazishaka bagera kuri 232%.

Uretse kugirirwa icyizere n’abanyemari bo mu gihugu imbere no mu karere k’ Afurika y’uburasirazuba, Leta yari yanatangaje mu mwaka ushize wa 2013 (ubwo hagurishwaga impapuro zitwa Eurobonds) abanyemari b’i Burayi bashakaga kurenza miliyoni 400 z’amadolari ya Amerika yari yabasabye.

Umuyobozi wa CMA, Ministiri w'imari n'igenamigambi na Guverineri wa BNR bavuga ko Leta ikomeje kugirirwa icyizere nb'abagura impapuro nyemezamwenda.
Umuyobozi wa CMA, Ministiri w’imari n’igenamigambi na Guverineri wa BNR bavuga ko Leta ikomeje kugirirwa icyizere nb’abagura impapuro nyemezamwenda.

Na none ngo hari icyizere ko amafaranga yifuzwa azaboneka kandi Leta igakomeza kugirirwa icyizere n’abayiguriza, nk’uko Guverineri wa BNR, John Rwangombwa yabitangarije abanyamakuru, ko kugeza ubu yamaze kuganira n’abaguzi bashoboye kugura izo mpapuro nyemezamwenda zose.

BNR na MINECOFIN binagaragariza icyizere abatanga amafaranga yabo baguriza Leta ko izabishyura neza bitewe n’uko ngo ikigero cy’amadeni ifitiye abanyemari mu gihugu imbere kingana na 7.2%, kandi ubukungu bukaba burushaho kuzamuka.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete yasobanuye ko amafaranga azava mu igurishwa ry’impapuro z’agaciro ari ayo kunganira ingengo y’imari ya Leta y’uyu mwaka wa 2014/2015 mu kubaka imihanda, ibikorwaremezo by’amazi, no guteza imbere umuhora wa ruguru (Northern Corridor) mu muryango wa Afurika y’uburasirazuba.

Kugura impapuro z’agaciro nk’uburyo bwo kwizigamira mu gihe kirekire ngo bituma ibigo by’imari bibona amafaranga y’igishoro biha abikorera kugira ngo bateze imbere imishinga y’ubucuruzi n’ishoramari, nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane (CMA), Robert Mathu.

Impampuro z’agaciro Leta irimo kugurisha zizashyirwa ku isoko kuva itariki ya 24-26/11/2014 (zikaba zitangirwa muri Banki nkuru y’Igihugu), aho abazishaka bapiganira gutanga amafaranga menshi ashoboka kugira ngo abe aribo bazatangazwa ko bememerewe kugura izo basabye, ibyo bikazaba ku itariki 02/12/2014 nk’uko gahunda iteye.

Leta irashaka ko ikigo cya CMA kigaragaza ubushobozi mu kubika imari nyinshi ishoboka, mu rwego rwo kugira igipimo gishimishije cy’abashoramari bazigama mu Rwanda; aho mu bamaze kugurisha impapuro z’agaciro zicungwa n’icyo kigo, harimo n’Ikigo mpuzamahanga giteza imbere imari (IFC).

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka