U Rwanda rukeneye abaruguriza miliyari 15 z’amanyarwanda

Leta y’u Rwanda iratangaza ko irimo gusaba umwenda wa miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda azava ku banyamafaranga bagura impapuro mpeshwamwenda cyangwa impapuro z’agaciro (Bonds) ku isoko ry’imari n’imigabane; ikazayabishyura nyuma y’imyaka itatu.

Kuva tariki 23-25/02/2015, abifuza kugura izo mpapuro z’agaciro bazaba barimo kwandika basaba kuguriza Leta ayo bafite, nk’uko Kigali today ibikesha itangazo ririmo ibisobanuro bya Banki Nkuru y’Igihugu (BNR).

Umugenzuzi mu biro by’Umuhuza ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda, Emmanuel Rugamba yashimangiye ko abazandika basaba gutanga amafaranga y’u Rwanda ari hejuru ya miliyoni 50 ari bo bazajya bahita bandika basaba BNR inyungu Leta izabagerekera kuri iyo nguzanyo bayihaye; nyuma ikazabatangariza inyungu yatsindiwe mu ipiganwa.

Ministiri w'Imari n'Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, ubwo yasobanuraga ibizakoreshwa amafaranga yavuye mu kugurisha impampuro mpeshwamwenda.
Ministiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, ubwo yasobanuraga ibizakoreshwa amafaranga yavuye mu kugurisha impampuro mpeshwamwenda.

Abashaka kugura impapuro z’agaciro bagana icyicaro cya BNR, cyangwa aho abahuza ku isoko ry’imari n’imigabane bakorera mu nyubako ya Ecobank, mu mujyi wa Kigali.

Leta itangaza ko ishaka ayo mafaranga kugira ngo iteze imbere isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda, hamwe no gukomeza kubaka ibikorwaremezo bitandukanye.

Ni mu gihe kandi mu mwaka ushize wa 2014, Leta yagurishize “Bonds” zifite agaciro ka miliyari 27.5 z’amafaranga y’u Rwanda; ikaba ndetse yaragurishije izindi mpapuro mpeshwamwenda zihwanye n’amadolari y’Amerika miliyoni 400 ku banyemari b’abanyaburayi (Eurobonds) mu mwaka wa 2013.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abanyamafranga bashishikarire kugura izi mpapurofranga maze ayazaboneka ashorwe mu bikorwa bizamura iterambere ry’igihugu kandi bazungukirwa

rugamba yanditse ku itariki ya: 18-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka