Rusizi: Nyuma y’igihe barwanira ubuyobozi abarobyi bitoreye uzabayobora imyaka itatu

Abanyamuryango b’impuzamakoperative y’abarobyi bakorera mu kiyaga cya kivu mu karere ka Rusizi bongeye gutora Ugirashebuja Remy wari usanzwe abayobora nyuma y’amezi 6 bavugwamo amakimbirane ashingiye ku kurwanira ubuyobozi.

Hari hashize iminsi muri iyi mpuzamakoperative hagaragara umwuka mubi ushingiye kukurwanira ubuyobozi aho bateguraga amatora byagera ku munsi nyir’izina bigasubizwa inyuma; ku ncuro ya 3 nibwo iki gikorwa cyakozwe mu mutekano nta muvundo gihagarariwe n’inzego z’ubuyobozi butandukanye. .

Nyuma yo gutorerwa manda y’imyaka 3 kuwa 08/10/2014, Ugirashebuja n’abamwungirije bibukijwe ko ibyo bakora byose bigomba gushingira ku nyungu z’abanyamuryango kuko hari abayobozi bikubira umutungo wa rubanda bigakurura umwiryane mu makoperative ndetse bikanahombya abanyamuryango muri rusange.

Ugirashebuja Remy (ibumoso) n'abandi batorewe kuyobora impuzamakoperative y'abarobyi biyemeje guhashya ubwumvikane buke bwayirangwagamo.
Ugirashebuja Remy (ibumoso) n’abandi batorewe kuyobora impuzamakoperative y’abarobyi biyemeje guhashya ubwumvikane buke bwayirangwagamo.

Nyuma yo gutora Perezida hakurikiyeho abazafatanya imirimo nawe barimo Mbitezimana Wellars wamwungirije, Madamu Nyiranzeyumukiza Jeannette watorewe kuba umwanditsi . Hanatowe kandi abajyanama n’abagize komite y’ubugenzuzi.

Ndacyayisenga Jean Damascène ushinzwe intara y’uburengerazuba mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’amakoperative yongeye kwibutsa abayobozi b’iyi mpuzamakoperative kuzakorera mu mucyo no mu bwisanzure bubahiriza amategeko agenga amakoperative aha kandi akaba yabasabye kuvugurura amategeko bagenderaho kuko hari aho usanga bagendera ku mategeko atajyanye n’igihe.

Abanyamuryango b’iri huriro bifuje ko umuyobozi watowe yafata abanyamuryango bose kimwe adashingiye ku kuba hari abamurwanyaga ku buyobozi akongera kurema ubumwe muri bo dore ko bari bamaze iminsi batarebana neza.

Iyi nteko itora na yo yasabye abatowe guharanira guteza imbere iri huriro.
Iyi nteko itora na yo yasabye abatowe guharanira guteza imbere iri huriro.

Nkuko byifujwe n’abanyamuryango. Ugirashebuja yavuze ko ahazaranira guteza imbere abanyamuryango bose abafata kimwe ntawe arobanuye nkuko ngo byari bisanzwe.

Ihuriro ry’impuzamakoperative y’abarobyi rikorera mu karere ka Rusizi rigizwe n’amakoperative 7 afite abanyamuryago 400 bimwe mubyo banengaga ubuyobozi bucyuye igihe ni uko nta bintu bifatika bageraho mu gihe bamaze bakora umwuga w’uburobyi kandi bigaragara ko binjiza amafaranga menshi. iyi mpuzamakoperative yashyinzwe mu mwaka wa 2011.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyo abo barobyi bagomba kwitorera ubuyobozi buzabageza kwiterambere

NIYIGENA Lucie yanditse ku itariki ya: 29-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka