Ruhango: Care ishima iterambere umugore yagezeho

Umuryango mpuzamahanga Care, uravuga ko wishimira uburyo kwibumbira mu matsinda kw’abagore bimaze kubateza imbere ku buryo bushimishije.

Care ni umuryango mpuzamahanga, ugiye kumara imyaka 30 mu Rwanda, ufasha abatishoboye gutera imbere, akarere ka Ruhango kakaba kari mu turere 24 uyu muryango ukoreramo, uvuga ko hari impinduka nyinshi zagezweho mu iterambere ry’umugore, ntubwo hatabura abafite imyumvire mike kubijyanye no kwizigama.

Abagore ngo bamaze kwigeza kuri byinshi babikesha amatsinda
Abagore ngo bamaze kwigeza kuri byinshi babikesha amatsinda

Niyitegeka Pascal, n’umukozi wa Care ushinzwe iterambere ry’amastinda mato n’aciriritse mu gihugu, avuga ko kuva batangira gukorana n’amatsinda ashishikarizwa kwizigamira, ko hagenda hagaragara iterambere rishimishije mu bagore.

Gusa ariko uyu muyobozi akagaragaza hakiri abagore bakitinya, bavuga batabasha kwizigamira kandi bakennye. Uyu muyobozi akavuga ko nta muntu n’umwe utakwizigamira ahereye kuri duke afite.

Ati “Fata urugero rw’umuntu wahingiye amafaranga 500, niyo yarya 300, maganabiri akayazigama, ejo akazigama ijana, bityo ejo akabona aragwiriye ayakozemo igikorwa gikomeye cyamuteza imbere?”.

Ufitemariya Olive, ahagarariye inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Ruhango, ashimangira ko umunsi ku wundi hagenda hagaragara impinduka ku bagore batinyutse bakibumbira mu matsinda. Akavuga ko bagiye gukora ibishoboka igakora ubukangurambaga mu bagore bakitinya kugirango bazamukane n’abandi.

Barasaba bagenzi babo kwitinyuka
Barasaba bagenzi babo kwitinyuka

Abagore batinyutse bagatangira kwizigamira, bavuga ko hari byinshi babashije kugera, bakaba batinyura bagenzi babo bakitinya

Mukamurenge Gorete utuye mu murenge wa Ntongwe, avuga ko yapfakajwe na jenoside, ngo yatangiye gukorana na care mu mwaka wa 2007, atangira yizigamira amafaranga ijana gusa, ariko ubu ngo amaze kugera kuri byinshi birimo kwiyubakira inzu agashyiramo umuriro, akaba abasha kurihirira abana be harimo nabagiye kurangiza kaminuza.

Uyu mudamu, asaba bagenzi be bakitinya, kumva ko umugore wese agomba gutinyuaka, kuko ngo ntiwatera imbere ugifitemo kwitinya.

Kuva Care yatangira gukorera mu karere ka Ruhango, imaze gukorana n’ amatsinda 888, agizwe n’abanyamuryango 25000frw, bakaba bamaze kwizigamira amafaranga asaga miliyoni 441, bakaba bamaze gukoresha inguzanyo bahabwa na banki zingana na miliyoni 332. Muri aya mastinda uko ari 888,

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka