Nyamagabe: Abanyamuryango ba Sacco ya Kaduha batashye inyubako yo gukoreramo biyujurije

Abanyamuryango ba Koperative Umurenge SACCO “Urufunguzo rw’ubukire” yo mu murenge wa Kaduha mu karere ka Nyamagabe batashye ku mugaragaro inyubako ya kijyambere yo gukoreramo biyubakiye ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 20.

Iyi nyubako igezweho yatashywe kuwa kane tariki ya 28/02/2013 ngo izafasha abanyamuryango b’iyo koperative yo kubitsa no kugurizanya bita “Urufunguzo rw’ubukire” Kaduha kujya babona aho bahabwa serivisi bakenera ku kigo cy’imari cyabo.

Gashema Jean de Dieu ukuriye inama y’ubutegetsi ya Koperative “Urufunguzo rw’ubukire” Kaduha atangaza ko kuba biyujurije aho gukorera hagendanye n’igihe bizongerera abakiriya ikizere ndetse bakaniyongera, cyane ko mbere bakoreraga mu nzu y’intizanyo kandi itaberanye n’ikigo cy’imari.

SACCO Inyubako ya Sacco Urufunguzo rw'ubukire.
SACCO Inyubako ya Sacco Urufunguzo rw’ubukire.

Gashema yagize ati: “Mbere twakoreraga mu nzu twatizwaga n’umurenge, ariko iyo nyubako yari ntoya cyane wabonaga ko idahagije. Wasangaga nk’abakozi bagonganira mu cyumba kimwe, n’abakiriya ntibabashe kwicara bisanzuye ngo tubahe serivisi nziza batekanye. Hari ubwo rwose babaga benshi hakaba n’abategereza bicaye hanze.”

Ndayisenga Charles, umucungamutungo wa SACCO Urufunguzo rw’ubukire Kaduha avuga ko SACCO itangira mu mwaka wa 2009 bitari byoroshye ko abaturage bongera kugirira ikizere ibigo by’imari kubera ko hari ibyari bimaze guhomba bimwe binahombanye amafaranga y’abaturage.

Abakozi n’abanyamuryango ba SACCO Urufunguzo rw’ubukire ariko ngo bakomeje gukora ubukangurambaga mu baturage, ubu ngo basigaye ari benshi bitabira gukorana na SACCO kuko ifite abanyamuryango basaga ibihumbi bitatu, bazigama ndetse bakahabwa inguzanyo.

Abanyamuryango n'abaturage ba SACCO bari benshi mu gutaha inyubako yabo.
Abanyamuryango n’abaturage ba SACCO bari benshi mu gutaha inyubako yabo.

Ndayisenga yagize avuga ko SACCO Urufunguzo rw’ubukire ifite abanyamuryango ibihumbi 3 na 356, harimo ubwizigame bugera kuri miliyoni 36. Iyi SACCO kandi ngo imaze guha inguzanyo zigeze kuri miliyoni 23 abanyamuryango bayo.

Umucungamutungo wa SACCO Urufunguzo rw’ubukire Kaduha atangaza ko bafite gahunda yo kongera umubare w’abanyamuryango ku buryo muri uyu mwaka wa 2013 bazagera ku bihumbi bitanu, ubwizigame bw’abanyamuryango bukagera kuri miliyoni 60, kandi bitarenze mu kwezi kwa karindwi bakazaba baratangiye gukoresha ikoranabuhanga ku buryo umunyamuryango yajya ahabwa serivisi aho ari hose mu gihugu.

Iyi nyubako yatangiye kubakwa tariki ya 25/08/2012 ikaba yuzuye itwaye miliyoni 19 n’ibihumbi 951 (19.951.000) yavuye mu misanzu y’abanyamuryango uretse ikibanza n’ibindi bikoresho bifite agaciro gasaga miliyoni 2 byatanzwe n’umurenge wa Kaduha.

Emmanuel Nshimiyimana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka