Leta y’u Rwanda irashaka abayiguriza miliyari 12.5 Rwf ikabaha impapuro z’agaciro

Ministeri y’imari (MINECOFIN) na Banki y’igihugu (BNR), batangaje gahunda yo kwagura isoko ry’imari n’imigabane; aho abafite amafaranga bazajya bayaguriza Leta ikabaha icyemezo (impapuro z’agaciro) cy’uko izajya ibungukira buri mwaka; nyuma y’imyaka itatu ikabasubiza ya mafaranga bayigurije ari kumwe n’inyungu.

Iki gikorwa cyo kugurana impapuro z’agaciro amafaranga, ngo cyari gisanzweho kuva mu mwaka wa 2008-2011; ariko icyahindutse ni uko iyi gahunda izajya imara imyaka itatu aho kuba umwaka umwe, kandi benshi bakayitabira, nk’uko Ministiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Claver Gatete yabitangaje.

Mu gihe gishize, abaguze impapuro z’agaciro (bonds) bungukurwaga hagati y’amafaranga 8-11% ku mwaka, ariko muri ubu buryo bushya bwatangijwe ntibiramenyekana ayo umuntu azajya yungukirwa.

Leta irashaka inguzanyo ya miliyari 12.5 Rwf ku baturage bo mu gihugu imbere no ku bigo byo mu muryango wa Afurika y’uburasirazuba. Umuntu wese ufite amafanga ari hejuru y’ibihumbi ijana ngo yajya kugura impapuro z’agaciro(bond) muri Banki nkuru y’igihugu cyangwa ku kigo cy’isoko ry’imigabane (RSE).

Abayobozi ba MINECOFIN, BNR na RSE mu kiganiro n'abanyamakuru, bavuga ku igurishwa rya ‘bonds'.
Abayobozi ba MINECOFIN, BNR na RSE mu kiganiro n’abanyamakuru, bavuga ku igurishwa rya ‘bonds’.

Asobanura impamvu yo kugurisha bond, Ministiri Gatete yavuze ko Leta irimo gukora igenamigambi rishingiye kuri gahunda mbaturabukungu ya EDPRS II, aho ngo izakenera amafaranga menshi yo kubaka ibikorwaremezo binyuranye.

Ati: “Turimo kureba ibyakwihutisha iterambere ry’igihugu, tugendeye kuri gahunda ya EDPRS; muri byo harimo ibikorwaremezo binyuranye; hari amafaranga ava mu misoro n’amahoro, ava mu nkunga n’inguzanyo; yose tuzayashyira hamwe adufashe kwihutisha iterambere”.

MINECOFIN yizeza ko umuntu uguze impapuro z’agaciro atazaheranwa amafaranga ye; kuko ngo iyo abonye atategereza imyaka itatu, ashobora kugurisha icyemezo (bond) cye ku isoko ry’imari n’imigabane (RSE), no ku bahuza baryo bakorera muri Banki nkuru y’igihugu.

Abahuza ba RSE ngo bagiye no kwegera abaturage, aho bazajya bakorera imurikabikorwa mu mirenge batuyemo mu ntara zose z’igihugu; nk’uko umuyobozi mukuru wa RSE, Pierre Celestin Rwabukumba yabitangaje.

Uwifuza kugura bond afunguza konti y’imigabane muri banki iyo ari yose ashaka, akishyura ayo yageneye kugura bond (uko abishaka cyangwa abishoboye), hanyuma akajyana inyemeza bwishyu ku bahuza cyangwa abakozi ba RSE bakamuha impapuro z’agaciro yaguze.

Aba bahuza ba RSE bazakorera mu buryo buhoraho ku cyicaro cya Rwanda stock exchange (RSE) mu nyubako ya Kigali City Tower, ndetse no muri Banki nkuru y’igihugu n’amashami yayo mu ntara.

Ngo Leta ntiyagurishije bond kubera ubukene, nk’uko Ministiri Gatete yavuze ko ahubwo igamije gufasha abaturage kuzigama mu gihe kirekire, kongera amafaranga ava mu mahanga (kuko hari ibigo byo hanze bizitabira kugura izo mpapuro), ndetse no kubona inyungu umuntu atavunikiye ajya gucuruza, guhinga cyangwa gukora indi mirimo.

Abitabiriye ikiganiro n'abanyamakuru ku buryo bushya bwo kugurisha ‘bonds'.
Abitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru ku buryo bushya bwo kugurisha ‘bonds’.

Umuyobozi wa Banki nkuru wungirije, Monique Nsanzabaganwa yahakanye ko Leta itagamije gufatira amafaranga kugirango yirinde ko yaba menshi mu baturage; akavuga ko n’ubundi ayo mafaranga asanzwe ari hanze mu bantu, kandi ko azahaguma bitewe n’uko Leta izakomeza kwishyura ba rwiyemezamirimo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 17/2/2014, Ministiri Gatete yanahakanye impungenge zagaragajwe ko kugirango Leta izashobore kwishyura iyo myenda iva mu gutanga ‘bonds’, ishobora kuzazamura imisoro n’amahoro byakwa ku bikorwa bitandukanye byo mu gihugu; avuga ko nta kizahinduka.

U Rwanda rwaherukaga kugurisha impapuro z’agaciro ku mugabane w’u Burayi mu mwaka ushize wa 2013; aho rwahawe miliyoni 400 z’amadolari y’Amerika.

Yari yagenewe kwishyura umwenda wa kompanyi y’indege ya Rwandair (ngo warishyuwe); inyubako nyaburanga za Kigali Convention Center (ku Kimihurura), no kubyaza Nyabarongo amashanyarazi ya megawatts 28; ku buryo ngo niba nta gihindutse ibyo bikorwa bizatangira kubyazwa umusaruro bitarenze ukwezi kwa Gicurasi, muri uyu mwaka; nk’uko byasobanuwe na Ministiri Gatete.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nifuzaga kubaza umuntu yatangira agura imigabane yangahe?

Ese watangirira Kurangahe tutajya munsi
Ese yungukaka Gute? Angahe kwijana ?

Ese umuntu yagura Gute aramutse atari muri Africa ?
Amafaranga yagaruka Gute ? Muntoki cg kuri bank?

Ese niba nta account ufite mugihugu kandi udahari wafunguza Gute ngo ya mafaranga agere aho cg ngo akugarukire?
Ibibazo byanjye nibyo murakoze

Tity yanditse ku itariki ya: 25-10-2021  →  Musubize

None se iyi gahunda ko ari nziza izakomeza ngo nanjye njye kuyashaka cyangwa byararangiye ?

umusomyi sarah yanditse ku itariki ya: 6-03-2014  →  Musubize

Hajyeho uburyo bond imwe yagurwa n’abantu bishyize hamwe atari company cg coperative. Ndumva bishoboka gukora bond noneho ikagira annex iriho amazina y’abayiguze birumvikana ko bazajya basinya igihe cyo kuyigurisha cg igihe cyo gufatai inyungu

KALISA yanditse ku itariki ya: 18-02-2014  →  Musubize

ibi nibyo bigaragaza imikoranire myiza iba iri hagati ya leta n’abaturage bayo, they share everything, to make the birth of people in its governement, ndumva ntakizi ntanahandi umuntu yakwizera nko kuguriza leta! kandi ndumva bizatuma n’ifaranga ryacu zigira agacira kubera iyo circulation y’amafaranga!

mahirwe yanditse ku itariki ya: 18-02-2014  →  Musubize

ibi nibyiza mubyo bita money reguration. ifaranga ryacu muminsi mike riraba ari nki idorari.iyo amafrng ari menshi in circulation we sell bonds and if not we buy bonds.

alias yanditse ku itariki ya: 17-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka