Karongi yeretse Nyamasheke ibyiza byo kwishyira hamwe

Abikorera biganjemo abacuruzi bo mu karere ka Nyamasheke bakoreye urugendoshuli mu ka karere ka Karongi birebera iterambere abikorera bagejeje ku mujyi wa Karongi kubera kwibumbira mu makoperative.

Mbere yo gusura inyubako z’ubucuruzi z’amakopertive atandukanye mu mujyi wa Karongi, umuyobozi w’akarere ka Karongi ari kumwe n’abahagarariye amakoperative bagiranye ibiganiro n’abashyitsi, babasobanurira isura nshya umujyi wa Karongi ufite n’iterambere umaze kugeraho mu gihe gito kubera guhuriza hamwe imbaraga.

Umuyobozi wa Karongi ati: “Iyo abantu bari hamwe si bo bonyine bigirira akamaro, n’akarere kabyungukiramo kandi no kubaha ubufasha bukenewe mu buyobozi birushaho kugenda neza”.

Abashyitsi basobanuriwe n’abahagarariye amakoperative yagiye yubaka amazu y’ubucuruzi mu mujyi wa Karongi, bababwira ko batagomba kwitinya, kuko batangiriye ku bushobozi buke none benshi bageze ku bikorwa byivugira ubwabyo.

Urugero ni koperative yitwa “Ubumwe Bwishyura” yo mu murenge wa Bwishyura ifite inyubako y’ubucuruzi butandukanye yinjiza miliyoni eshanu buri kwezi.

Batangiye kuyubaka bari muri koperative y’abantu 14, abagabo 10 n’abagore bane buri mu nyamuryango atanga amafaranga miliyoni imwe n’igice. Bamaze amezi atatu ariko baje kugira ikibazo cyo kubura amafaranga kubera amabanki yari yarahagaritse gutanga inguzanyo basubika imirimo yo kubaka igihe cy’imyaka ibili.

Busubukuye mu 2011, ku buryo mu mezi atandatu gusa inzu yari irangiye none ubu ni imwe mu bihesha isura nziza umujyi wa Karongi ihagaze agaciro ka miliyoni hagati ya 650 na 800.

Igice cyayo kinini kirimo hotel nshya yitwa Best Western Eco Hotel imaze amezi atatu ikora. Harimo za na butike, amabanki, aho kwicira isari n’inyota, alimentation yitwa Future Super Market Ltd yakira abantu barenze 100 buri munsi biganjemo abazungu, harimo kandi n’ibiro bya agence y’Impala itwara abagenzi.

Nyuma yo guhabwa ubuhamya n’Abanyakarongi ku kamaro ko kwishyira hamwe, umuyobozi wa Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yagize ati “uru rugendo shuli mpamya ko rwafunguye benshi mu mutwe bakabona ibyiza byo gukorera hamwe”.

Aya mazu yombi agiye kuzura mu mujyi wa Karongi imwe ni iya Rwigara Asinaport, indi ni Munywanyi Ltd.
Aya mazu yombi agiye kuzura mu mujyi wa Karongi imwe ni iya Rwigara Asinaport, indi ni Munywanyi Ltd.

Andi mazu atamaze igihe kirekire azamuwe mu mujyi wa Karongi ni iyitwa Peace House, inzu y’igorofa imwe yazamuwe bwa mbere muri Karongi nayo yubatswe n’abantu bishyize hamwe.

Indi ni iyitwa Munywanyi House irimo kubakwa na kampani y’abantu batatu Munywanyi Ltd ubu ikaba isigaje amezi atarenga atanu ngo yuzure. Hari n’indi ya Rwigara Asinaport nayo isigaje igihe gito.

Ukuriye urugaga rw’abikorera mu karere ka Nyamasheke, Majyambere Venuste, asanga kuza kwigira ku Banyakarongi bamaze igihe gito bateye imbere nta kabuza bahakuye amasomo menshi.

Intumwa z’akarere ka Nyamasheke zari zigizwe n’abantu bake bajyanye n’igice cy’ako karere gikene gutezwa imbere. Abenshi ni abacuruzi bari ku ma centre y’ubucuruzi ugisohoka mu ishyamba rya Nyungwe kugera muri centre yo mu Kirambo.

Ataturage bahatuye ngo barangije kwishyurwa kugirango hatangire kubakwa ibikorwa byinshi birimo amazu mashya y’ubucuruzi; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke.

Nyuma yo gusura Karongi, intumwa za Nyamasheke zirangajwe imbere n’umuyobozi w’akarere zakomereje uruzinduko mu karere ka Rubavu, bakazavayo berekeza mu karere ka Huye.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urugendo shuri rw’uturere twinshi harigwa iki? Izo depense?

Leo yanditse ku itariki ya: 13-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka