BNR yasinye amasezerano y’ubufatanye na CMA

Ikigo gishinzwe isoko ry’imibagabane (CMA) kuri uyu gatatu tariki 08/02/2012 cyasinye amasezerano y’ubufatanye na banki nkuru y’igihugu (BNR) mu guhanahana amakuru haganijwe kureba uko ubukungu bwiyongera mu gihugu.

Guverineri wa banki nkuru y’igihugu, Ambasaderi Gatete Claver, avuga ko kumenya uko amafaranga yinjiye mu igurishwa ry’imigabane bibafasha gucunga ubukungu bw’igihugu.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kugurisha imigabane, Robert Mathu, avuga ko kugura no kugurisha imigabane ku isoko bikorwa binyuze mu nzira z’amabanki hakaba hagomba ubufatanye kugira ngo akazi bakora kagende neza. Ibi bizafasha banki nkuru y’igihugu gucunga uko ifaranga rihagaze ku isoko.

U Rwanda rwashyizeho isoko ry’imigabane mu mwaka wa 2008. Kugeza ubu ibigo bine nibyo bimaze gushyira imigabane yayo ku isoko ry’imigabane mu Rwanda: Bralirwa, Banki ya Kigali, Banki y’ubucuruzi ya Kenya (KCB) n’ikigo cy’itangazamakuru cyo muri Kenya (NMG).

Uburyo bwo kugura imigabane ku masoko ni bumwe mu buryo bufasha abantu gukora ubucuruzi ndetse bigatuma n’ifaranga rishobora gucungwa neza. Nubwo bitaratera imbere, Abanyarwanda bishimiye gushyirwa ku masoko kw’imigabane y’ibigo bimwe nka Bralirwa aho bashoboye kugura imigabane kandi yunguka basanga ari ukwizigamira.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka