Abayobozi bakuru ba banki y’abaturage y’u Rwanda bareguye

Mu cyumweru cyarangiye tariki 07/10/2012, umuyobozi mukuru ba banki y’abaturage y’u Rwanda, Herman Klaassen n’uwari umwungirije José Habimana beguye ku mirimo yabo y’ubuyobozi bw’iyi banki.

Umuyobozi w’inama y’ubuyobozi ya banki y’abaturage, Afrique Ramba, avuga ko aba bayobozi baba barabitewe no kuba bataratanze umusaruro mwiza.

Ramba ntiyasobanuye neza uwo musaruro mubi watanzwe n’abayobozi bakuru, ndetse n’intego bari barihaye kugeraho ntibazuzuze.

Uwari umuyobozi wa Banki y'abaturage y'u Rwanda, Herman Klaassen.
Uwari umuyobozi wa Banki y’abaturage y’u Rwanda, Herman Klaassen.

Uwari umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri banki y’abaturage y’u Rwanda, Paul Van Apeldoorn, niwe wahise agirwa umuyobozi w’agateganyo.

Banki y’abaturage y’u Rwanda ifite amashami 189 hirya no hino, ikaba ifite amafaranga agera kuri miliyari 14 na miliyoni 300.

Itsinda (Company) rya RABOBANK ryo mu gihugu cy’Ubudage rifite imigabane igera kuri 35% muri banki y’abaturage y’u Rwanda, naho abari abanyamuryango ba banki y’abaturage bakaba bafite imigabane 65%.

Klaassen yari amaze imyaka ibiri ku buyobozi bwa banki y’abaturage; nk’uko ikinyamakuru The New Times kibitangaza.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka