60% by’uruganda rw’umuceri rwa Kirehe byeguriwe Enterprise ENAS

Enterprise ENAS Ltd y’umushoramari wikorera ku giti cye Nkubiri Alpfred yeguriwe 60% by’uruganda rw’umuceri rwa Kirehe naho 40% bigasigarana Leta aho bizakomeza gukoreshwa n’andi makoperative y’umuceri.

Mu muhango wabaye tariki 18/04/2013, Nkubiri Alfred yavuze ko yaguze iyo migabane mu buryo bwo gukomeza gutunganya uru ruganda no guteza imbere igihingwa cy’umuceri kuburyo mu minsi iri imbere u Rwanda rutazongera gukura umuceri mu bihugu byo hanze.

Nkubiri Alfred (ku ruhande) asinyana amasezerano y'ubufatanye.
Nkubiri Alfred (ku ruhande) asinyana amasezerano y’ubufatanye.

Uru ruganda turateganya kongera umusaruro rukava ku gutunganya toni ebyiri zikagera kuri toni eshanu ku munsi.

Sendege Norbert waje uhagarariye Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yasabye amakoperative gufatanya n’umushomari Nkubiri Alfred kugira ngo umuceri ube wakwiyongera mu karere ka Kirehe.

Umuceri watunganyirijwe mu ruganda rwa Kirehe.
Umuceri watunganyirijwe mu ruganda rwa Kirehe.

U Rwanda ngo rufite gahunda ko umuceri uva hanze wagabanuka bitewe n’umusaruro uboneka mu Rwanda bityo n’u Rwanda rukaba rwakohereza umuceri hanze; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) ushinzwe ibijyanye no kwegurira ibikorwa bya Leta abikorera ku giti cyabo, Naphtal Kazoora.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais, yasobanuye ko iki gikorwa kigezweho kubera mu karere ka Kirehe hageze umuriro ibi bikaba biri mu byatumye uruganda rubaho.

Mu ruganda imbere.
Mu ruganda imbere.

Avuga ko mu karere ka Kirehe aribwo bwa mbere habonetse uruganda rw’umuceri uzajya usohoka wanditseho Kirehe Rice, aho yijeje ko bagiye gushaka uburyo bakongera ubuso bwo guhingaho umuceri.

Gregoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka