Gahunda ya Hanga umurimo yamubashishije gushinga uruganda rwa kawunga

Uzabakiriho Agnès utuye mu Murenge wa Kinazi mu karere ka Huye yabashije gushinga uruganda rutunganya ifu y’ibigori, Rusatira Maize Flour Company, abifashijwemo na gahunda ya Hanga umurimo. Kawunga akora yitwa Isoko.

Uzabakiriho ngo yagize igitekerezo cyo gushinga uru ruganda, aho yumviye gahunda ya Hanga Umurimo. Igitekerezo cye rero ngo cyabashije kwemerwa, akora amahugurwa, hanyuma akora umushinga, nuko Banki y’abaturage imuha inguzanyo ya miriyoni zigera kuri 35 yari akeneye.

Kugira ngo abashe kubona iyi nguzanyo, ikigega BDF (Business Development Fund) cyamutangiye ingwate ya 75% by’aya mafaranga yari akeneye muri banki. Uzabakiriho kandi yabashije no kubona inkunga y’ikigega gifasha abahinzi n’aborozi RIF (Rural Investment Fund), cyamutangiye 25% y’inguzanyo yari yatse muri banki.

Imwe mu mashini zo mu ruganda "Rusatira Maize Flour Company".
Imwe mu mashini zo mu ruganda "Rusatira Maize Flour Company".

Nyuma y’aho Uzabakiriho yaboneye inguzanyo, yahise atangira imirimo y’ubwubatsi, anagura imashini zitungaya ibigori zikanabikuramo kawunga. Ubu amaze ukwezi akora, kandi afite icyizere cy’uko inguzanyo ya banki yahawe agomba kuyishyura mu myaka ine, azarangiza kuyishyura mbere yaho.

Impamvu y’iki cyizere ni uko uruganda rwe rutunganya toni 10 kandi zose zikagurwa ku buryo zirara zishize. Na none kandi, ngo ntiyarekeye aho umurimo wo gupiganirwa amasoko yari asanzwe akora. Ibi byose rero ngo bizamubashisha kwishyura inguzanyo yahawe mu gihe.

Uretse ifu ya Kawunga agurisha, n’ibisigazwa byo mu ruganda rwe ni ibiryo by’amatungo ku buryo abigurisha n’aborozi bo mu Karere atuyemo.

Yari asanzwe ari rwiyemezamirimo

Uzabakiriho yiyemeza gushinga uru ruganda, ntibwari ubwa mbere yiyemeza kuba uwikorera (rwiyemezamirimo). Ngo yari amaze igihe apiganirwa amasoko yo kugemura ibiribwa mu mashuri yo mu karere atuyemo.

Uzabakiriho afite gahunda yo kuzagura uru ruganda.
Uzabakiriho afite gahunda yo kuzagura uru ruganda.

Mbere yo gutangira kuba rwiyemezamirimo kandi, ngo yari asanzwe ari umukozi ushinzwe isomero mu kigo cy’amashuri yisumbuye. Amaze kubona ko akazi akora katamubashisha kwihera umwana ibyo amusabye, yahise asezera kuri ako kazi ni uko atangira kwikorera, ahereye ku mafaranga ibihumbi 250, biramuhira kandi biranamutinyura.

Intego ye ni ugutera imbere cyane. Afite gahunda yo kwagura uru ruganda ku buryo ruzagira ubushobozi bwo gutunganya byibura toni 30 ku munsi. N’icyizere ndetse n’ishema, Uzabakiriho ati “icyo ngamije ni ukwiteza imbere kuruta uko nari ndi.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Muraho neza?ese KO corona virus irimo gutuma dutakaza akazi(travaux aux chantiers)gahunda ya hanga umurimo iracyashinze imizi?,murakoze

Twungubumwe Aimable yanditse ku itariki ya: 17-10-2021  →  Musubize

mbanje kubadhimira ku byiza mudahwema kudushishikariza.
Mu by ukuri nanjye natangiye kwihangira umurimo, aho ubu navuga ko natangiye kubona agafranga, ariko turacyanafite imbogamizi. Bityo rero nkaba nasabaga inkunga y uko mwadushakira trainings zikatwigisha byinshi bikomeza kuduteza imbere n igihugu cyacu.

Tel ni 0788225414/0727660222

Sibomana Wellars yanditse ku itariki ya: 9-04-2017  →  Musubize

muraho neza. nanjye nishimira uburyo mudufasha mu kwiteza imbere binyuze muri hanga umurimo program gusa mudufashije mukadushakira amahugurwa byadufasha cyane! 0726948562/0737957073 Muyabonye mwamamagara!

Tuyishime David yanditse ku itariki ya: 3-11-2016  →  Musubize

turabashimira uburyo mudufasha kumenya amakuru kubijyanye na hanga umurumo mfite icyifuzo niba mwadufasha kubona amahugurwa ahagije kugirango turusheho kugira ubumenyi buhambaye?murakoze kandi turabakunda cyaneeee nimero yange ni 0785135924/0728614453

umutoni clarisse yanditse ku itariki ya: 13-10-2016  →  Musubize

Iyi gahunda ni nziza ariko batworohereze mu kubona amakuru, kuko numero ya bdf ntiyitabwa kandi ari umwe mu bafatanyabikorwa b’imena muri iyi gahunda, murakoze.

Twungubumwe Aimable yanditse ku itariki ya: 31-12-2014  →  Musubize

Conglaturation Agnes ,birashimishije kubona ababyeyi bacu biteza imbere kugeza ku ruganda .tumurebereho .

Fidele yanditse ku itariki ya: 4-11-2013  →  Musubize

NI BYASHOBOKA KO UMUNTU AHABWA INGUZANYO ADAFITE INGWATE BYAKORWA BITE MUGIHE ABYIFUZA

KUNDA UMURIMO yanditse ku itariki ya: 30-08-2013  →  Musubize

Iyaba buri munyarwanda/ umunyarwandakazi yafataga igihe agatekereza ku cyamuteza imbere nk’uyu mutegarugori, ubukene bukigaragara hamwe na hamwe cyane cyane mu bice by’icyaro bwagabanuka bidatinze, kandi twaba dufashije abayobozi b’igihugu cyacu gushyira mu bikorwa umugambi w’intumbero (Vision) 2020. Uwo mutegarugori akwiye ishimwe pe!

BEMEYIMANA Jean yanditse ku itariki ya: 30-06-2013  →  Musubize

Bravo Agnes. Imana iguhe umugisha muri urwo rugendo rwo kuba rwiyemezamirimo watangiye, kandi burya nta kidashoboka. N’abandi bagore nkawe bari bakwiye gutinyuka bahanga umurimo, bakaganaa amabanki akabaguriza. Ibyo bizatuma wa muco wahozeho kera wo gutega umugabo amaso kuri buri kimwe cyose ucika mu Rwanda.

Kadogo yanditse ku itariki ya: 30-06-2013  →  Musubize

Uyu mubyeyi akwiriye gushyigikirwa kurushaho yaba Leta cyangwa indi miryango y’abafatanyabikorwa kugirango uyu mushinga waguke ,twebwe abaturanye n’uru ruganda twabyungukiyemo ubu tubona akawunga hafi kandi kugiciro cyiza kandi pe si ukubeshya kararyoshye cyane,amatungo yacu nayo yabyungukiyemo.dore ko tubona naho tugurisha umusaruro w’ibigori byacu.nakomereze aho Imana ibimufashemo

Aloys M yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

Uyu mubyeyi akwiriye gushyigikirwa kurushaho yaba Leta cyangwa indi miryango y’abafatanyabikorwa kugirango uyu mushinga waguke ,twebwe abaturanye n’uru ruganda twabyungukiyemo ubu tubona akawunga hafi kandi kugiciro cyiza kandi pe si ukubeshya kararyoshye cyane,amatungo yacu nayo yabyungukiyemo.dore ko tubona naho tugurisha umusaruro w’ibigori byacu.nakomereze aho Imana ibimufashemo

yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

umushinga nk’uyu uzabakiriho yakoze ufitiye abaturage benshi akamaro,kuko uzatuma ubuhinzi bw’ibigori bugira agaciro ndetse anatange akazi kuri bagenzi be batuye muri kariya gace.

kayihura yanditse ku itariki ya: 3-05-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka