Zigama CSS irateganya kunguka Miliyari 35,7 Frw mu 2023

Ikigo cy’imari cyo kuzigama no kuguriza (Zigama CSS) cyatangaje ko muri uyu mwaka wa 2023, cyabonye inyungu y’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyari 35.7, bingana n’inyongera ya Miliyari 12.9 z’Amafaranga y’u Rwanda ugereranyije n’inyungu ya Miliyari 22.8 yari yabonetse mu mwaka wa 2022.

Ibi ni ibyatangarijwe mu nama y’Inteko Rusange ya Zigama CSS ya 39, ku wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2023 mu Mujyi wa Kigali, ku cyicaro Gikuru giherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo. Nk’uko Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda Ibitangaza.

Iyo nteko rusange yayobowe na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, yitabirwa na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Alfred Gasana, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka Maj Gen Vincent Nyakarundi, Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere Lt Gen Jean Jacques Mupenzi, abayobozi banyuranye mu nzego z’umutekano n’abandi banyamuryango batoranyijwe.

Umuyobozi wungirije w’inama y’ubutegetsi ya Zigama CSS, Col Callixte Kalisa yavuze ko kugeza muri Nzeri uyu mwaka, Zigama CSS yari imaze kubona inyungu ingana na miliyari 21.4 z’amafaranga y’u Rwanda, bikaba byitezwe ko Ukuboza kuzarangira iyi nyungu igeze kuri miliyari 35,7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Col. Kalisa yagize ati: “Ubwiyongere bw’inyungu mu gihembwe gisoza umwaka wa 2023 byatewe n’igurishwa ry’inyubako ya Koperative mu Karere ka Nyarugenge ndetse n’amabwiriza mashya yashyizweho y’ibaruramari afasha mu kubara inyungu nyuma yo guha abakiliya inguzanyo.”

Col Callixte Kalisa yakomeje avuga ko mu mwaka utaha, Zigama CSS yiyemeje kurushaho kunoza imitangire ya serivisi, aboneraho guhishura ko hagiye gushyirwaho ishami rishinzwe kwitaba abakiliya rizajyarikora amasaha 24/7 mu korohereza abanyamuryango kubona makuru.

Zigama CSS ni Ikigo cy’imari gihurije hamwe ahanini abari mu nzego z’umutekano by’umwihariko ababarizwa mu Ngabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka