Ushobora gusaba inguzanyo ya miliyoni 30Frw muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda nta ngwate

Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR Plc) yatangaje ko yongereye inguzanyo zidasabirwa ingwate iha abantu ku giti cyabo (Personal Loan), kuva ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 15 itarenzaga kugera kuri miliyoni 30.

Umuyobozi mukuru wa BPR Maurice K. Toroitich
Umuyobozi mukuru wa BPR Maurice K. Toroitich

Izi mpinduka Banki y’Abaturage yazitangaje ku wa Gatatu tariki 03 Ugushyingo 2021, ikavuga ko ari mu rwego rwo gufasha abantu kubona igishoro gihagije cyabateza imbere.

Iyo Banki ivuga ko izi nguzanyo zizatangwa ku bifuza inzu zo kubamo, inguzanyo y’umuntu ku giti cye, inguzanyo yo kugura ibikoresho byo mu rugo cyangwa kugura imodoka.

Inguzanyo izajya itangwa nta ngwate barinze gusaba umuntu, yavuye ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 15 uyisaba atarenzaga ishyirwa kuri miliyoni 30, nk’uko BPR ikomeza ibisobanura.

Banki y’Abaturage ivuga ko izajya yishyuza (ikata) 50% by’umushahara fatizo (net) ushyirwa kuri konti buri kwezi, bitandukanye na 35% yakatwaga ku mushahara w’umuntu buri kwezi.

Ku birebana n’abazasaba inguzanyo yo kugura ibikoresho byo guteza imbere urugo, banki izabagenera 70% by’agaciro k’ikintu bashaka kugura.

Iyo Banki ivuga ko umukiriya wari usanzwe yarayisabye inguzanyo, na we yemerewe gusaba indi y’inyongera.

Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Abaturage y’u Rwanda, Maurice K Toroitich avuga ko izi ngamba zafashwe mu rwego rwo korohereza abacuruzi gukorana n’iyi banki.

Toroitich yagize ati "Kuvugurura ibigenderwaho mu gutanga inguzanyo bigamije koroshya no korohereza abakiriya bacu gushyira mu bikorwa imigambi yabo".

Ati "Buri gihe duhora dushakisha ibyaba inzitizi muri politiki n’imigendekere y’ibyo dukora kugira ngo tubikosore, bityo abakiriya bacu bahabwe ibibanogeye, ni yo mpamvu twakoze impinduka zo kongerera agaciro ibigenderwaho ngo abakiriya bacu bashobore gutera imbere."

Abakiriya bose ba BPR, baba abasanzwemo n’abashya bafite icyo binjiza cya buri kwezi, bemerewe kujya gusabamo inguzanyo igera kuri miliyoni 30 itagombera ingwate, mu gihe baba bubahirije ibisabwa kugira ngo bayihabwe.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri iyi Banki, Xavier Shema MUGISHA, avuga ko mu kongera inguzanyo itagombera ingwate kugera ku mafaranga miliyoni 30 ndetse no gukata 50% by’umushahara fatizo w’umuntu, ngo bigiye kongera urugero rw’imibereho y’abakiriya b’iyi banki kurusha uko byari bisanzwe.

Mugisha yagize ati "Inguzanyo y’amafaranga miliyoni 15 yatangwaga nta ngwate ntabwo yari ihagije abagenerwabikorwa iyo babaga bashaka kwigurira ibikoresho cyangwa ibindi bakeneye".

Yakomeje agira ati "Nk’iyo umuntu yashakaga inzu yo guturamo yaguraga ikibanza gusa, uwashakaga imodoka akaba ari yonyine agura, ariko ubu noneho umuntu azajya abasha gukora ibirenzeho".

Abakiriya ba BPR bifuza inguzanyo nshya cyangwa abari basanzwe barayisabye bifuza iy’inyongera, bemerewe kugana ishami rya Banki y’Abaturage ribegereye kugira ngo batangire kuzuza ibisabwa.

Kuri ubu Banki y’Abaturage y’u Rwanda igengwa na Banki y’Ubucuruzi y’Abanyakenya (KCB Bank), ifite amashami agera kuri 137 hirya no hino mu gihugu, hamwe n’aba ajenti 350, ndetse n’ibyuma 51 bya ATM bibikurizwaho amafaranga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

Abantu badahembwa buri kwezi,Kandi ari abanyamuryango ba bpr babigenza bate ngo nabo babone inguzanyo.

Bimenyimana Ildephonse yanditse ku itariki ya: 5-11-2021  →  Musubize

Ese inguzanyo yakwishyurwa mugihe kingana iki?
Ese umuntu ehebwa ibihumbi magana atatu nawe mwayamuha.

MUTESI yanditse ku itariki ya: 5-11-2021  →  Musubize

Ese inguzanyo yakwishyurwa mugihe kingana iki?
Ese umuntu ehebwa ibihumbi magana atatu nawe mwayamuha.

MUTESI yanditse ku itariki ya: 5-11-2021  →  Musubize

Murakoze cyane. Umuntu ushaka inguzanyo agomba kuba amaze igihe kingana iki akorana na Bank? Umushahara we ugomba kuba ungana iki? Ese ingwate izaba iyi mugihe umuntu ahawe inguzanyo?

Nkundimana Barnabe yanditse ku itariki ya: 4-11-2021  →  Musubize

Murakoze cyane. Umuntu ushaka inguzanyo agomba kuba amaze igihe kingana iki akorana na Bank? Umushahara we ugomba kuba ungana iki? Ese ingwate izaba iyi mugihe umuntu ahawe inguzanyo?

Nkundimana Barnabe yanditse ku itariki ya: 4-11-2021  →  Musubize

Umuntu asabwe kuba afite angahe kuri Conte cyangwa umuntu kugira ngo abone inguzanyo yaba ahembwe angahe buri kwezi murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 4-11-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka