Ururimi ni kimwe mu bigora urubyiruko rushaka kwihangira imirimo

Bamwe mu bakurikiranira hafi ibijyanye no kwihangira umurimo mu rubyiruko bemeza ko kutamenya indimi z’ahandi neza no kutagira amakuru biri mu bibadindiza kugera kure.

Impuguke mu kwihangira imirimo mu rubyiruko zivuga ko rufite imbogamizi zo kuamenya indimi nk'Icyongereza
Impuguke mu kwihangira imirimo mu rubyiruko zivuga ko rufite imbogamizi zo kuamenya indimi nk’Icyongereza

Icyumweru cyahariwe kwihangira imirimo kizwi nka "Global Entrepreneurship Week" kiratangira tariki 13 kugeza 19 Ukuboza 2017, gifite intego yo gukangurira urubyiruko kwishakamo ibisubizo bihangira imirimo.

Iyi gahunda isanzwe iba buri mwaka ihuza urubyiruko rwinshi kuva ku bakiri ku ntebe y’ishuri n’abandi batangiye kwikorera, aho baba baganira ku mahirwe n’imbogamizi mu kwihangira imirimo.

Martha Mwiza umwe mu bategura iki gikorwa, avuga ko bifuza gukangurira urubyiruko ko kwihangira imirimo ari bimwe mu byabaha ahazaza heza no kurwanya ubushomeri. Avuga ko mu biganiro bihuza urubyiruko bareba mu bice byose by’ubukungu n’ubuzima bigamije gufasha u Rwanda kugera ku cyerekezo cya 2050.

Agira ati “Twibanda ku bibazo bifatika bigaragara mu muryango Nyarwanda nk’ubwikorezi. Tuzanavuga ku burezi mu kinyejana cya 21, ntago tuzaguma mu kwihangira imirimo gusa ahubwo tuzareba n’imbogamizi ziri mu gutuma uburezi buhamye bugezeho.”

Bavuga kandi ko urubyiruko rudatinyuma, mu gihe rwo ruvuga ko nta gishoro rufite
Bavuga kandi ko urubyiruko rudatinyuma, mu gihe rwo ruvuga ko nta gishoro rufite

Avuga ko ikingenzi ari ukangurira urubyiruko gushyiramo urubuga baganiriraho, bagashakiramo ibisubizo ku bibazo byungarije urubyiruko n’igihugu muri rusange.

Atanga urugero rw’igikorwa batangije kizwi nka “Twemve Twumve”, aho bazenguruka za kaminuza baha ijambo abanyeshuri ngo batange ibitekerezo ku bibazo biriho.

Jeannette Mpozenzi ushinzwe itumanaho mu ishyirahamwe ry’Abikorera (PSF), we avuga ko mu Rwanda amahirwe ari ku rubyiruko rwiteguye kuko ighe cyose ufite umushinga mwiza utabura ahantu uwusobanura (pitching) bakaba baguha amafaranga yo kuwutangiza.

Ati “Amahirwe arahari ahubwo urubyiruko rukeneye umuntu ubatera inkunga mu bitekerezo, kuko rimwe na rimwe bagira ubwoba bwo gutangira ibyo bashaka. Ariko iyo bafite umuntu ubasunika barakora.”

Icyumweru cyahariwe kwihangira imirimo mu rubyiruko kiba buri mwaka mu kwezi kw'Ukuboza
Icyumweru cyahariwe kwihangira imirimo mu rubyiruko kiba buri mwaka mu kwezi kw’Ukuboza

Avuga ko hari andi mahirwe yo kumurika ibyo urubyiruko rukora, nko mu mamurikabikorwa ategurwa na PSF. Avuga ko abatinyutse kuyitabira hari abo byagiriye akamaro bagaheraho bakagera kure.

Julian Kayibanda ushinzwe gahunda yo kwihangira imirimo muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Ubucuruzi (UTB), avuga ko muri iyi kamiuza hariho uburyo bwo gufasha urubyiruko rwifitemo impano zo guhanga imirimo kuzikomeza. Ariko akavuga ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo ari ukutamenya Icyongereza kuri benshi mu batangira.

Ati “Ururimi ni ikibazo kuko abenshi bakuwe mu Gifaransa bajyanwa mu Cyongereza ugasanga bageze ku isoko ry’umurimo birabakomereye. Ikindi ni ukuba ntaho baba barigeze bahurira n’ibikorwa byo kwiumurimo (Expose) ariko ibyo byose nibyo tugenda dukosora.”

Muri ibi biganiro hatumirwamo abayobozi n’abafatanyabikora kugira ngo batange ibisobanuro urubyiruko rufitiye amatsiko, ariko binabafashe gushyiraho amategeko n’uburyo byorohereza urubyiruko ruri mu kwihangira imirimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

kugirango twihangire imirimo nkurubyiruko mwadutera iyihe nkunga

alias yanditse ku itariki ya: 5-02-2019  →  Musubize

Mû Rwanda hari indimi3 zikoreshwa mû butegetsi: ikinyarwanda, icyongereza n’igifaransa. Ubushakashatsi bwagaragaje ko urubyiruko rutazi izo ndi. Urugero: abarenga 70% barangiza amashuri abanza batazi gusoma no kwandika ikinyarwanda. Abahanga mû iyigishandimi bemeza KO iyo udafite ubushobozi bw’ubwumvane (compétence communicative) mû rurimi rwa mbere (kabukire), udashobora kubugira mû ndimi mvamahanga. Icyo ni kimwe mû mpavu. Hari izindi. Ndibwira ko mwumva neza ko gukora umushinga muri rumwe muri izo ndimi ari uburenganzira Umunyarwanda ahabwa n’Itegeko Nshinga. Hari abantu benshi bafite ibikorwa bibatunze, baka inguzanyo muri banki batazi izo ndimi mvamahanga. Kumenya izo ndimi ni byiza ariko ntibihagije kugira ngo ukore umushinga. Ndibwira ko hari ubundi bushobozi bisaba. Ubushake, umurava, kwitegereza no gusesengura neza ibikenewe muri sosiyete nyarwanda, guhindura imyumvire isuzugura imirimo cyangwa imyuga imwe n’imwe n’ibindi. Murakoze.

Boni yanditse ku itariki ya: 2-11-2017  →  Musubize

Ariko mu Rwanda narumiwe nonec igifransa si ururimi? Kumenya ubwenge c ni ukuvuga icyongereza.nzaba ndeba ninyemerera kurama.

Amani yanditse ku itariki ya: 2-11-2017  →  Musubize

ADWC iragufasha kwihangira umurimo ukora amasabune gateaux amavuta amarangi nibindi byinshi waduhamagara 0723355665

ADWC yanditse ku itariki ya: 1-11-2017  →  Musubize

Murakoze kubwiyi nkuru ninziza gusa icyongereza tuvana muri kaminuza ntabwo gihagije namba. mujye muturangira ahantu twakiga neza bikazadufasha no mubundi buzima atari za expose gusa. kuko bitubuza amahirwe meshi kumenya icyongereza neza.

egide yanditse ku itariki ya: 31-10-2017  →  Musubize

barababeshye niba mwumva ko kumenya icyongereza ari cyo cyatuma uhanga umurimo ukawunoza !
Uzabaze abajya mu bushinwa, bavuga icyongereza kingana gute ? bibabuza gucuruza se ? muri dubayi se ?
aha ndanenga ahubwo umuco wo gushakisha impamvu buri gihe !
aho gushakisha impamvu, nimushake ibisubizo, urubyiruko rw’ ubu rufite amagambo menshi n’ ibikorwa bike, babihinduye bagera kure kubera ko bari mu banyarwanda bake cyane bakuriye mu gihugu kiza kandi gitekanye !

teos yanditse ku itariki ya: 1-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka