Urubyiruko rw’abanyeshuri rwishimiye amahirwe y’ahazaza rweretswe na BK Foundation

Urubyiruko rw’abanyeshuri bo mu Ntara y’Iburasirazuba by’umwihariko abo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu Turere twa Rwamagana na Kayonza bishimiye amahirwe y’ahazaza beretswe na BK Foundation.

BK Foundation yahuje abanyeshuri barimo kurangiza ayisumbuye na za kaminuza zitandukanye zikorera mu Rwanda
BK Foundation yahuje abanyeshuri barimo kurangiza ayisumbuye na za kaminuza zitandukanye zikorera mu Rwanda

Ni bimwe mu byo abo basore n’inkumi bagarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024, nyuma y’igikorwa cyateguwe na BK Foundation cyo kubahuza na za kaminuza zitandukanye zikorera mu Rwanda bagasobanurirwa byinshi ku mikorere yazo ndetse no guhabwa ubumenyi butandukanye ku bijyanye n’imikoreshereze y’ifaranga n’imikorere y’ibigo by’imari.

Ubusanzwe BK Foundation iteza imbere ibikorwa byayo binyuze mu nkingi y’Uburezi (Education), Guhanga Udushya (Innovation) no Kubungabunga ibidukikije (Environmental Conservation), bikaba bijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda cya 2050.

Mu burezi, bibanda cyane ku gufasha ibigo birera abana b’incuke, guhugura abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu bijyanye n’imikoreshereze y’imari hamwe n’abo mu mashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro.

Abanyeshuri basubizaga ibibazo neza bahawe ibihembo
Abanyeshuri basubizaga ibibazo neza bahawe ibihembo

Bimwe mu byo bavuga ko bishimira ko beretswe birimo gusobanukirwa neza imikorere ya za Kaminuza ku buryo hari abo byafashije kumenya aho bazakomereza amashuri yabo yo kuri urwo rwego hamwe no kubona konti muri Banki ya Kigali ndetse hakaba hari n’abatahanye umuhigo wo kuzagira imigabane muri BK Group babinyujije muri BK Capital, kubera ibisobanuro byiza bahawe.

Ange Ishimwe, umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu ku ishuri ryisumbuye rya Kayonza Modern, avuga ko igikorwa cyateguwe na BK Foundation cyabafashije cyane, kuko hari byinshi yamenye yaba ku bijyanye na za kaminuza ndetse n’imikorere ndetse n’imikoreshereze y’ibigo by’imari.

Ati “Nk’abantu barimo gusoza mu wa gatandatu, dukeneye kuba twamenya za kaminuza n’amashami bigisha kugira ngo umuntu amenye aho yasaba mu gihe akeneye gukomeza. Namenye ko BK itanga inguzanyo ndetse itera inkunga urubyiruko rushaka gukora imishinga yabo. Bafashije abanyeshuri gufungura konti ku batari bazifite.”

Arongera ati “Bizamfasha kuko nzaba mfite konti yo kuzigamamo ku buryo amafaranga nayakoresha mu bintu bitandukanye ahazaza, kuko hari igihe ujya kuzigama ukumva ibyiza amafaranga waba uyafite mu ntoki, ukabona kuyabitsa biragoye kuko utizeye umutekano wayo, ariko ubu kuko uba uzi ko ugiye gushyira amafaranga kuri konti akaba atekanye kandi ukaba wayabona igihe cyose uyakeneye, biroroshye.”

Moses Hitimana wiga mu mwaka wa gatandatu ku ishuri ryisumbuye rya Center for Champions yagize ati “Ntabwo nari nzi ukuntu BK ikora, ariko ndabimenye, menye ukuntu umuntu yafunguza konti, n’ibindi bitandukanye ntari nzi kuko numvaga ari ahantu ushobora kujya kubitsa amafaranga ukaba wagenda ukayabikuza uko uyakeneye, ntabwo nari nzi ko bashobora kukungukira, numvaga nta nyungu zirimo. Bigiye kumfasha gufungura konti no gutangira kuzigama.”

Ingrid Karangwayire, Umuyobozi wa BK Foundation, avuga ko impamvu bahisemo gutera inkunga icyo gikorwa ari ukugira ngo bahe amahirwe abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye.

Ingrid Karangwayire avuga ko bahisemo gutegura icyo gikorwa kugira ngo bahe amahirwe urubyiruko rurimo kurangiza amashuri yisumbuye
Ingrid Karangwayire avuga ko bahisemo gutegura icyo gikorwa kugira ngo bahe amahirwe urubyiruko rurimo kurangiza amashuri yisumbuye

Ati “Impamvu twiyemeje gufatanya na bo ni ukugira ngo urubyiruko rumenye amahirwe bafite ajyanye no kugira ngo babone za buruse, ariko cyane cyane tunabashe kubigisha ishoramari, ni gute umuntu ashobora kuzigama akiri muto, ni ayahe mahirwe bafite muri BK, yaba BK nka banki, BK Insurance, BK Tech House, BK Capital cyangwa na BK Foundation, ni ayahe mahirwe tubafitiye, ni iki twiteze ku rubyiruko rw’ejo.”

Yongeyeho ati “Iyo urubyiruko ruhawe amahirwe yo kumenya amakuru mwabasanze, bibafasha kugira ngo bagire ibyemezo byiza by’ejo heza hazaza habo. Icyo twabafasha nka BK ni ukubegera tukabaha amakuru anonosoye bagahura n’ibigo bashaka kuzajya kwigaho, kugira ngo ejo habo hazabe ari heza n’u Rwanda twifuza tugere ku cyerekezo cyacu.”

Muri iyi gahunda kandi hanabaho igikorwa cyo gutanga amaraso mu rwego rwo gufasha abarwayi cyangwa abandi bashobora kuyakenera.

Banyuzwe n'ibikorwa bya BK Group, abenshi biyemeza kuba muri uwo muryango
Banyuzwe n’ibikorwa bya BK Group, abenshi biyemeza kuba muri uwo muryango

Mu bijyanye no guhanga udushya, BK Foundation ishyigikira urubyiruko rushaka ibisubizo by’ibibazo bijyanye n’imari n’imibanire ndetse no kurengera ibidukikije.

Mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije, uyu muryango uteza imbere imishinga yo gutunganya ibishingwe n’imyanda bikavugururwamo ibindi bikoresho, kwita ku masoko y’amazi hamwe no gutera ibiti mu mijyi.

Basobanuriwe byinshi ku bijyanye n'imikorere y'ibigo by'imari
Basobanuriwe byinshi ku bijyanye n’imikorere y’ibigo by’imari
Basuye ibikorwa bitandukanye, basobanurirwa imikorere ya za Kaminuza bahujwe na zo
Basuye ibikorwa bitandukanye, basobanurirwa imikorere ya za Kaminuza bahujwe na zo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka