Uretse u Rwanda, nta kindi Gihugu gifite Perezida ukunda abaturage nk’abana be - Umuturage

Niyotwagira Jean Damascene, umworozi uhagarariye ihuriro ry’aborozi b’inka zitanga umukamo mu Karere ka Ngoma, yabwiye Perezida Paul Kagame, ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta nka n’imwe yari afite kandi ko nta n’ikintu na kimwe yari afite, ariko ubu akaba atunze ku buryo agemura Litiro 100 z’amata ku munsi.

Mu mwanya w’ibitekerezo mu Nama ya 20 y’Igihugu y’Umushyikirano kuri uyu wa 5 Gashyantare 2026, uyu muturage yashimishije abitabiriye Umushikirano 20, agira ati “Ubwo ubona mpagaze ahangaha nkunda inka ku buryo ubu zangeze mu magufa no mu musokoro.”

Yakomeje agira ati “Ariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nahereye ku nka imwe noroye inteza imbere, uyu munsi ngemura litiro z’amata zisaga ijana ku munsi, kandi maze koroza aborozi bagenzi banjye inka makumyabiri n’enye.”

Uyu muturage yavuze ko Perezida Kageme akunda abaturage be nk’uko akunda abana be.

Ati “Nta gihugu njyewe nzi aho Perezida yigeze akunda abaturage nk’uko akunda abana be, nk’uko udukunda Abanyarwanda nyakubahwa. Nta gihugu na kimwe nigeze numva umuturage yahawe inka na Perezida binyuze muri gahunda ya Girinka nk’uko ubigenza. ”

Uyu muturage ariko, ntiyariye iminwa ku bitagenda mu bworozi, kuko yasoreje ku kibazo cyabereye ihurizo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, aho yavuze ko muri iyi minsi gahunda yo gutera intanga inka itagenda neza.

Yagize ati “Batubwira ko Azote ishinzwe kurinda intanga idahiri ku buryo iyo tubajije batubwira ko uruganda ruzubakwa hariya mu Karere ka Kayonza, ruzafasha abaturage bo mu Karere ka Ngoma na Kirehe no mu Ntara y’Iburasirazuba. Urwo ruganda rero turacyarutegereje.”

Ni ikibazo cyatumye Perezida Kagame ahita abaza Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Telesphore Ndabamenye, icyateye icyo kibazo, dore ko yabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yari amaze igihe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ariko Minisitiri, avuga ko hari imashini bamaze imwaka n’igice bategereje kugura.

Igisubizo cya Minisitiri Ndabamenye nticyanyuze Perezida Kagame, ariko asabwa ko byihutishwa.

Kuva gahunda ya Girinka yatangira mu Rwanda mu 2006, hamaze gutangwa inka zirenga ibihumbi 520.

Ni gahunda yakuye Abanyarwanda benshi mu bukene.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka