Umwalimu SACCO yatewe ingabo mu bitugu mu gufasha abarimu gutera imbere
Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO buravuga ko inguzayo ingana na Miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda yemerewe n’ikigo cy’Abaholandi cyitwa Oika Credit, izafasha abarimu kugera ku iterambere ryihuse ibunganira mu kunoza imishinga yabo.
Ibi byatangajwe na Karuranga Emmanuel ushinzwe imari muri koperative Umwalimu SACCO, ku wa kabiri tariki ya 17 Werurwe 2015 mu mahugurwa yateguwe na Oiko Credit yahuje abahagarariye amashami atandukanye ya Koperative Umwalimu Sacco mu gihugu ndetse n’abandi bakozi, agamije gusuzuma neza imikoreshereze y’iyi nguzanyo kugira ngo azakoreshwe neza kandi abashe kubyarira inyungu abagenerwabikorwa, hanaboneke ayo kuzishyura Oika Credit.

Karuranga yatangaje ko iyi nguzanyo bamaze kubonera igice, igomba kuzahabwamo inguzanyo abarimu cyane cyane abakora imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, n’abakora ubucuruzi buciriritse bitewe n’ibiba bikenewe mu duce batuyemo, akabafasha kunononsora imishinga yabo ikababyarira inyungu kugira ngo ibateze imbere.
N’ubwo izibanda cyane ku mishinga ibyara inyungu, muri aya mafaranga hazatangwamo inguzanyo ku bakeneye kubaka amacumbi, abashaka gukomeza amashuri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza, ndetse n’abashaka kwishyurira abana babo bakaba batazahezwa kuri iyi nguzanyo.
Karuranga avuga ko nta mbogamizi izagaragara mu kwishyura Oiko Credit kuko n’ubusanzwe Umwalimu Sacco ari ikigo gisanzwe gikora neza kandi cyunguka.

Ati “Nta mbogamizi dufite zo kwishyura Oiko Credit kuko ubusanzwe turi ikigo gikora neza cyunguka, gifite amafaranga yo kuba twakwishyura abantu bose dufitiye umwenda, kandi no kubagenerwabikorwa b’iyi nguzanyo aribo barimu tugira inzego zihagarariye guhera mu Turere, mu Mirenge, mu Tugari ndetse no ku bigo by’amashuri, ku buryo twizeye neza ko nabo bazakurikiranwa bakazishyura neza inguzanyo bazahabwa”.
Aya mahugurwa azamara iminsi itatu azanafasha abakozi ba Umwalimu SACCO kwirinda icyazateza igihombo ku mishinga izatangwaho iyo nguzanyo.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
aba ndabazi, nta gishya cyabo, baha inguzanyo abo bashaka ntibakabashuke
Ubonye iyo badohora nka mbere bakareka natwe dufitemo credit tumaranye iminsi bakazaduha andi tukiteza imbere. Yemwe abafashe za credit zo muri 2011 zo kubaka zitwicishije inzara pe! kuko nta mahirwe twahawe yo kongera gufata indi.
twasaba umwarimu sacco korohereza abarimu kubona izo nguzanyo bitagoranye.
Nibyiza ariko umwarimu sacco nuhindure imikorere yihutishe kubayigana hari aho usaba inguzanyo ukayibonawiyushe akuya
Nibyiza kubarimu dore ko ari abahanga ntibayahombya kuko nabo bakeneye gutera imbere .
bazakoreshe neza aya mahirwe bahawe maze bazazamuke mu mibereho bityo bazatere imbere uko bishoboka kose