Umushoramari mu ikoranabuhanga waturutse mu Bubiligi arizeza gutanga serivisi nziza

Ikuzo Audace ni umushoramari w’Umunyarwanda utuye mu Bubiligi, ariko akaba ari umwe mu bitabiriye inama yerekeye ishoramari yabaye muri Werurwe 2022, aho abari bayitabiriye bagize umwanya wo kuganira n’abashinzwe ibijyanye n’ishoramari mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

Ikuzo Audace washoye imari mu Rwanda mu ikoranabuhanga
Ikuzo Audace washoye imari mu Rwanda mu ikoranabuhanga

Icyo gihe muri iyo nama(Trade mission), Ikuzo yari yaje ahagarariye ikigo ‘Metigla’ gicuruza ibikoresho by’ubwubatsi, avuga ko ibiganiro bagiranye na RDB byaberetse amahirwe nyayo kandi meza ari mu Rwanda, mu gukurura no korohereza ishoramari.

Icyo gihe yagize ati “U Rwanda rufite isoko rinini kuko ruri mu miryango irimo uwa Afurika y’Iburasirazuba, ndetse iryo soko rikaba rikomeje kwaguka cyane kuko na RD Congo yamaze kwiyongeraho. Mu by’ukuri nejejwe no kuba naraje mu gihugu mvukamo cyagutse cyane, ubu nkaba mfite gahunda yo gusura agace kahariwe inganda ngo ndebe niba natwe twakorerayo."

Ikuzo Audace avuga ko nyuma yo kumara imyaka 10 akorera icyo kigo cyo mu Bubiligi gicuruza ibikoresho by’ubwubatsi cyane cyane amabati, aho yari ashinzwe kuyohereza mu bihugu bya Afurika bitandukanye, ndetse na nyuma yo kuva muri iyo nama bahuriyemo na RDB ngo Ikuzo Audace yabonye ko akwiye no gutangira kwikorera, ikindi akazanira Abanyarwanda serivisi nziza kandi zo ku rwego rwo hejuru zinateza imbere igihugu akomokamo.

Yagize ati “Ni uko nashinze bizinesi ya ‘IT Dynamics’, muri iyo bizinesi turi babiri, mugenzi wanjye dufatanyije na we aturuka mu Bubiligi, turi kumwe hano mu Rwanda, jyewe mba nshinzwe ibijyanye n’amafaranga no gukurikirana bizinesi rusange, we akaba ashinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga (IT) mu buryo bwa tekiniki. Ibyo dukora rero, dutanga serivisi za ‘Microsoft’(data management system)”.

Ikuzo avuga ko bafasha ibigo binini yaba ibya Leta cyangwa se iby’abikorera, babafasha kubika inyandiko zabo mu buryo bw’ikoranabuhanga, no koroshya imikorere yabyo bikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ikindi bakora, ni uguhugura abashinzwe ‘IT’ muri ibyo bigo, bakabereka uko iryo koranabuhanga rikora.

Ikuzo avuga ko bahitamo gukorana n’ibigo binini yaba ibya Leta cyangwa ibyigenga, bifite abakozi barenga ijana (100) bakorera hamwe, kuko iryo koranabuhanga bazanye ribafasha mu kazi kabo.

Yagize ati “Tumaze icyumweru mu Rwanda, hari ibigo byinshi tumaze guhura, hari n’ibindi dufitanye gahunda. Mbere na mbere , nk’uko nabivuze, turashaka gukorana n’ibigo bya Leta, n’ibigo byigenga ariko binini, nka Skol ni urugero, Canal+, Heineken- Bralirwa, mbese ibigo bifite abakozi basaga 100 bakorera mu Rwanda”.

Ikuzo avuga ko kuzana izo servisi z’ikoranabuhanga mu Rwanda, atari ukuvuga ko zidahari, ahubwo ngo babonye ko izihari zitajyana n’urwego Leta ishaka ko zigeraho.

Yagize ati “Icya mbere cyatumye nzana izo serivisi mu Rwanda, ni uko ndi Umunyarwanda. Iyo ubonye ikintu cyiza ahandi hantu, uribaza uti kuki kitagera n’iwacu, icya kabiri ni uko tubona ‘ICT’ hano mu Rwanda ari ikintu Leta iteza imbere cyane, kuko iyo ngiye gushora imari mbanza kwibaza niba hari isoko, niba hari ibikorwaremezo, hari uburyo Leta izafasha muri iryo shoramari, nk’ubu ibyo tuzanye si ibintu biboneka n’amaso, rero biba bisaba abantu babyumva neza…”.

Ikuzo avuga ko mu bintu yashimye cyane muri iryo shoramari rye, ari ukuntu gufungura cyangwa gutangira muri bizinesi mu Rwanda byihuta, kuko umunsi basabye gufungura bizinesi muri RDB uwo munsi ngo baraye babonye numero ibemerera gufungura bizinesi (TIN number).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Audace Turamushyigikiye

Mucyo Jean De Dieu yanditse ku itariki ya: 7-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka