Umurage wo gucuruza nawuhawe na Nyogokuru – Haji

Havugimana Saidi uzwi nka "Haji" ni umucuruzi w’amata ukomeye mu Karere ka Nyanza, asobanura inkomoko y’ubucuruzi bwe, n’inzira yanyuzemo kugira ngo agere ku rwego ariho ubu.

Hajji wamenyekanye ku kumara inzara abantu bagenda mu Majyepfo
Hajji wamenyekanye ku kumara inzara abantu bagenda mu Majyepfo

Haji w’imyaka 51,afite urugo n’abana batandatu, acururiza amata ahitwa i Mugandamure, mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Amaze kwamamara ku buryo imodoka hafi ya zose cyane cyane izitwara abagenzi zitarenga iwe zidahagaze ngo abantu bagure amata.

Haji ni izina umuyisalamu ahabwa iyo avuye mu rugendo nyobokamana i Maka. Saidi nawe amaze kubona ko aho acururiza amata hazwi nko “Kwa Hajji”, yahisemo gukomeza iryo zina mu gihe yandikishaga ubucuruzi bwe. Yandikisha ko ari ‘Haji Enterprise’.

Haji avuga ko ubwo muri ako gace akoreramo hari n’abandi bacuruza amata, we yatangiye kubona abakiriya bagenda biyongera guhera mu 2.000.

Aho Hajji akorera ni ku muhanda ukinjira mu Mujyi wa Nyanza
Aho Hajji akorera ni ku muhanda ukinjira mu Mujyi wa Nyanza

Haji yagize ati “ ibyo bivuze ko hari itandukaniro nagaragazaga, wasangaga bati ntimurenge kwa Hajji, muhagarare kwa Hajji twigurire amata, birakomeza kugeza ubwo nta bisi n’imwe yaharengaga idahagaze.”

Haji yabwiye Kigali Today ko ibyo ageraho byose abikesha kwiyoroshya no guha abakiriya be serivisi nziza.

Yagize ati “Ibyo abakozi banjye bakora byose, nanjye nshobora kubikora, nakoropa mu nzu, nakoza ibikombe n’amasahani, byose nabikora nta kibazo mfite.”

Haji avuga ko umurage wo gucuruza yawukuye kuri Nyirakuru, kuko yibuka ko ataranatangira amashuri abanza, yajyaga amusaba kumuhamgarira abakiriya aho yacurirazaga imboga n’imbuto mu isoko rya Mugandamure .

Haji ati “Yantumaga kumuhamagarira abakiriya , nabo bakaza bishimye bakurikiye uwo muhungu wamamaza ibicuruzwa bya Nyirakuru .”

Mushikaki zo kwa Hajji ni ikimenyabose
Mushikaki zo kwa Hajji ni ikimenyabose

Hari ubwo Nyirakuru yamwoherezaga kuragira inka, ariko we ugasanga arigana uko bacuruza, akarangara inka zikamucika zikajya kona mu mirima y’abaturage.

Haji yagizeati “ Mu mikino y’abana, nafataga amabuye nkayarunda, nkayita ko ari imboga n’imbuto ncuruza ngahagara abaguzi, nkarangarira muri ibyo, ubwo inka zikajya kona imyaka y’abaturanyi .”

Impano yo gucuruza ya Hajji ni iya kera, kuko ngo atangiye amashuri abanza, mu kiruhuko cya saa yine na saa sita iyo habaga ari mu gihe cyo gosoroma Ikawa, yajyaga gutoragura izatakaye hasi, ku ruganda ruzitonora rukanazoza.

Yagize ati “ Buri gihe cy’isarura rya Kawa, nashoboraga gutoragura ibiro 100 by’Ikawa, iyo nazigurishaga, icya mbere nakoraga, niguriraga imyambaro nkumva ndishimye ko nabyikoreye ubwanjye . ”

Umucuruzi nyawe, abona umuntu wese nk’uwaba umukiriya, bityo agashaka, uko yageza ibicuruzwa bye ku babikeneye aho ari ho hose. Mu 1983, Hajji arangije amashuri abanza, yagiye kwiga mu yisumbuye ahitwa i Runyombyi, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.

Amata ye nayo akunzwe hirya no hino mu Rwanda
Amata ye nayo akunzwe hirya no hino mu Rwanda

Haji amaze kubona ko iryo shuri riri mu cyaro, yahise atangira kwiga uko yahacururiza, nubwo bitari byoroshye kuko yagombaga kubikora mu ibanga rikomeye.Yabwiye abanyeshuri bagenzi ko uzajya akenera ikayi cyangwa ikaramu azajya ayimuguraho.

Yagize ati “Runyombyi ni ahantu h’icyaro, icyo gihe nta telefoni zariho,ntibyari byorshye ko ababyeyi bagera ku bana babo, ubwo rero iyo umunyeshuri yakeneraga ikaramu cyangwa ikayi nshya, nta handi yari kuyikura atayinguzeho .”

Ati “Nta gishoro nari mfite. Amafaranga bampaye yo kwishyura ishuri niyo naranguyemo, iyo bajya kunyirukana nababwiraga ko ababyeyi banjye bazayohereza mu byumweru bibiri, namara kuyacuruza nkishyura ay’ishuri nkagumana inyungu.

"Byakomeje bityo, ariko mu ibanga rikomeye, umunsi umwe, baza gusaka aho twararaga bafata ibyo nacuruzaga, higanjemo za bombo, bagenzi banjye bavuga ko ari izo nahembwe muri tombola.”

Mu gihe Haji yari arangije amashuri yisumbuye, yagerageje gukomeza kwiga ariko abona bidakunda, arabireka ashinga ihema aho i Mugandamure akajya acuruza amandazi yagurwaga ahanini n’abakozi bubakaga ishuri aho mu myaka ya za 1990.

Muri 1992, Haji yaguze igare rye rya mbere, arigura 18.000 frw, iryo ryamufashije cyane mu bucuruzi bwe, akaritwaraho ibicuruzwa bye abijyana kuri “cantine”.

Mu 1995, nibwo yatangiye ubucuruzi bw’amata, ahera kuri litiro imwe, birazamuka agera kuri eshanu, birakomeza kugeza aho ubu afite uruganda rukusanga rukanatunganya amata rufite agaciro ka Miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri ubu acuruza hafi litiro z’amata 2000 ku munsi, litiro imwe akayigurisha 500Frw, ni ukuvuga ko yinjiza miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda buri munsi ayakuye ku mata gusa.

Nta muntu wakwicwa n'inzara ageze kwa Hajji kuko hari n'ibiryo kandi ku giciro giciriritse
Nta muntu wakwicwa n’inzara ageze kwa Hajji kuko hari n’ibiryo kandi ku giciro giciriritse

Kuko Haji yabonye ubucuruzi bw’amata bumaze kwaguka i Mugandamure, ubu yafunguye irindi shami mu Karere ka Mahanga,akaba aboneraho umwanya wo kwigisha abana be umwuga w’ubucuruzi, kuko buri wa Gatandatu w’icyumweru abahungu be batatu baza kumufasha gucuruza,mu gihe abakobwa be batatu nabo baba bafasha nyina i Mugandamure.

Muri 2016, Haji yabonye impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’ubuzuruzi , ayikuye muri Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventisite ya Kigali (UNILAK).

Hari na butike
Hari na butike
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka